RUHAGOYACU.com

Bidasubirwaho, Bonfils Caleb yasinye imyaka 2 muri Rayon Sports

Nyuma yo kwigaragaza nk’umukinnyi ukomeye imbere y’abakunzi b’iyi kipe, rutahizamu ukomoka mu gihugu cy’u Burundi; Bimenyimana Bonfils Caleb yamaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports mu gihe cy’imyaka ibiri.

Uyu musore ukiri muto, ukina asatira izamu, ariko anyuze ku ruhande, yaraye akoze imyitozo ya mbere mu ikipe ya Rayon Sports, ayifasha gutsinda umukino wa kabiri wa gicuti bakinnye ku bitego 3-1, birimo n’igitego kimwe yatsinze mu minota itageze ku icumi yamaze mu kibuga.
Uyu mukinnyi yaraye yiyeretse aba-Rayon ku MumenaUyu mukinnyi yaraye yiyeretse aba-Rayon ku Mumena

Bimenyimana Bonfils Caleb yakiniraga ikipe ya Vital’o yo mu Burundi, ndetse ahamagarwa mu ikipe y’igihugu yabo ‘Intamba mu Rugamba’, aho yaje mu Rwanda nyuma yo kuva mur Sudani, ubwo u Burundi bwasezererwaga n’iki gihugu ku gitego 1-0 mu ijonjora rya kabiri cya CHAN 2018 izabera muri Kenya.

Uyu mukinnyi akaba yari amaze igihe yifuzwa n’ikipe ya Rayon Sports, guhera mu mwaka ushize w’imikino ubwo yari akiri muri Inter Stars.

Bimenyimana Bonfils yamaze gisnyira Rayon Sports imyaka ibiriBimenyimana Bonfils yamaze gisnyira Rayon Sports imyaka ibiri

Caleb byitezwe ko ajyana na bagenzi be mu gihugu cya Tanzania kuri uyu wa Mbere, aho Rayon Sports igiye gukina imikino itandukanye n’amakipe yaho ‘Simba SC na Singida United’.

Bonfils Caleb asanze muri Rayon Sports bagenzi be b’Abarundi barimo Nahimana Shassir uyimazemo umwaka umwe na Kwizera Pierre ‘Pierrot’ umaze imyaka ibiri n’igice akina muri shampiyona y’u Rwanda.

Caleb 'wambaye 11' mu ikipe y'igihugu y'u BurundiCaleb ’wambaye 11’ mu ikipe y’igihugu y’u Burundi

Uyu mukinnyi aje yiyongera ku bandi bashya barimo; Rutanga Eric wavuye muri APR FC, Youssouf Habimana wavuye muri Mukura, Nyandwi Saddam baguze muri Espoir FC, Mugisha Gilbert wa Pépinière FC na Alassane Tamboura wavuye muri Mali mu gihe kandi abarimo Usengimana Faustin, Niyonzima Ally n’abandi batandukanye ibyabo bitarasobanuka neza.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. aimable

    Kuya 7-08-2017 saa 06:40'

    nagirango nkubwire wowe wiyise jean de Dieu ko abo bakinnyi bava muri Apr bakagaruka muri rayon ari abo biba byananiye bakabirukana , urwego rwabo ari urwa rayon nizindi ziciririce, nonese uzarebe ko mangwende, Jdihad, Ngabo bazagaruka kuko bo barashoboye cyakora niyo ashaje araza erega muzabyemere muri academy ya APR dutwara uwigaragaje mugatwara abo twirukanye twarangiza no mukibuga tukabahondagura

  2. kwizera

    Kuya 6-08-2017 saa 20:18'

    Ntimwatubwira amakuru ya Rwatubyaye

  3. twesigye safi conte abdulkarim

    Kuya 6-08-2017 saa 19:52'

    yewe ngewe ndabna rayon ibirimo neza pe ubwo 11 nne ho ndabna ari umwoto nzagipfra kinyitega kbx nzagishingura nyipfurike nyihanike caleb a k a neymal

  4. twesigye safi conte abdulkarim

    Kuya 6-08-2017 saa 19:52'

    yewe ngewe ndabna rayon ibirimo neza pe ubwo 11 nne ho ndabna ari umwoto nzagipfra kinyitega kbx nzagishingura nyipfurike nyihanike caleb a k a neymal

  5. Kibeho

    Kuya 6-08-2017 saa 18:30'

    Mureke kubyina mbere yumuziki.ba sha kuko apr ituri hejuru mubikombe. Kudutsinda nibyishi.

  6. faratili

    Kuya 6-08-2017 saa 18:07'

    Ahaaa!! Ndabona mufite chmp 8 nimugira 10 ntawe uzabakira.

  7. Nsangan4yumukiza claude

    Kuya 6-08-2017 saa 17:48'

    Ego kbsa rayon sports ibirimo neza, kndi nikomeze kuko dukeneye ibyishimo.

  8. moise

    Kuya 6-08-2017 saa 17:37'

    bsr njyerero byananiye kumva mbes byanancyanzepe; impamvu njyendibaz’anti ese ikipe izitambika imbere ya rayon sport .izaba iyihe’koko nayibuze.cyakora mfite inyota yukubona shampiyona yuwumwaka wa 2017 → 2018/

  9. Mbone

    Kuya 6-08-2017 saa 13:56'

    Ally wabona ibyo kujya muri zambiya bimubujije amahirwe kuko byatumye rayon yiga plan B igihe yari kuba atagarutse,none agarutse uwamusimbuye yarafatishije biramusaba gukora cyane akigaragariza Katauti.

  10. Jados

    Kuya 6-08-2017 saa 13:12'

    Karekezi,katawuti,ramazane Bafite Akazi Katoroshye,iriya Swad Bazatoranya 11 Gute?Numutego Bari Kubatega?Basabwa Kuwusimbuka Kbs!

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru