RUHAGOYACU.com

Bidasubirwaho, FIFA yemereye Ismailla Diarra gukinira Rayon Sports

Nyuma y’amezi atanu yari amaze ayigarutsemo, ubu noneho Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) ryahaye Ismailla Diarra uburenganzira bwo gukinira Rayon Sports.

Kuwa 15 Nzeri 2017 ni bwo Diarra yatangiye imyitozo muri Rayon Sports nyuma y’ibyumweru bibiri yari amaze aguzwe ava mu ikipe ya Darling Club Motema Pembe yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Kuva icyo gihe, Diarra yagaragaye gusa mu mukino wa Super Cup wakinwe kuwa 23 Nzeri 2017 i Rubavu, ariko uyu rutahizamu akaba yari atarabona ibyangombwa bimwemerera gukinira Rayon Sports, ari na yo mpamvu kuva icyo gihe yahemberwaga imyitozo akora gusa kuko nta mukino wa shampiyona yari yakina.

Kuwa 13 Mutarama 2018, ni bwo urupapuro rumwemerera kuva muri DCMP aza muri Rayon Sports rwabonetse, kuva ubwo akaba ari umukinnyi w’iyi kipe izahagararira u Rwanda mu mikino ya Total CAF Champions League.

Diarra yatinze kwemererwa gukinira Rayon Sports bitewe n’uko ubwo yavaga muri DCMP, amakipe yombi yari yemeranyijwe ko uyu rutahizamu azatangwaho amadolari ya AMerika 14.000, Diarra agahabwa 25% y’icyo kiguzi cye, ahwanye na 4.000$.

Icyakora ngo DCMP hari amafaranga yari yasigayemo Rayon Sports ubwo Diarra na Davis Kasirye bayerekezagamo mu 2016, ibiganiro hagati y’ayo makipe biza gutinda, bituma igihe cyo gufunga isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi kigera DCMP itaratanga urupapuro rwemerera Diarra kuyivamo (Release Letter).

Diarra azaba ari muri Rayon Sports izakina na Police FC kuwa 23 Mutarama 2018 mu gufungura irushanwa ryo kwizihiza umunsi w’Intwari, rizasozwa kuwa 1 Gashyantare ku munsi nyirizina w’Intwari, Rayon Sports ikazakina na APR FC.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Arsene

    Kuya 16-01-2018 saa 17:40'

    ARIKO REYON !
    IEIZINA MUZARIYAKE KUKO NDABONA
    YAKWITWA UNION AFRIQWEENE
    EEEEEEE!!! NAHO MUKEBA TURAKOMEYE
    PE! EJO BUNDI MUTWITEGE ,TUZATUMA,MUJYA IBURAYI.

  2. Arsene

    Kuya 16-01-2018 saa 17:40'

    ARIKO REYON !
    IEIZINA MUZARIYAKE KUKO NDABONA
    YAKWITWA UNION AFRIQWEENE
    EEEEEEE!!! NAHO MUKEBA TURAKOMEYE
    PE! EJO BUNDI MUTWITEGE ,TUZATUMA,MUJYA IBURAYI.

  3. Fanny

    Kuya 15-01-2018 saa 14:40'

    Kbs ujewarukenewe cyaneeee!!!turakwishimiye shwanyaguzarero.

  4. NIYIBIZI Emmanuel shalome

    Kuya 15-01-2018 saa 12:14'

    Turabyishyimiye naze adufashe dushwanyaguze udukipe afatanye nabagenzibe izo zakiyovu zimwibagirwe ahubwo zirebye nabi zakongera gushingurwa ntigire ngo nuko yazutse

  5. Patosi

    Kuya 14-01-2018 saa 23:38'

    Naze adukubitire udukipe ,ba Djabel bazamwigireho

  6. Reyooo

    Kuya 14-01-2018 saa 13:38'

    Nagaruke yarakewe ubundi tubambamakipe

  7. Bwiza

    Kuya 14-01-2018 saa 12:47'

    Arakaza neza arisanga muri Gikundiro.

  8. Venuste Niyotwagira

    Kuya 14-01-2018 saa 12:24'

    Kiyovu niba ifite 1000000$ nize kumeza tuganire cg niba ari za nzozi zawamuntu wumukene wifuje ko ibintu byose bihinduka zahabu batubwire ko nabo bifuzaga ko abakinnyi bose bahinduka Diarra Hhhhhhhhhh

  9. sawasawa

    Kuya 14-01-2018 saa 10:27'

    ndumva azahita atangira gukina championat nisubukurwa kuko yari kurutonde rwatanzwe muri ferwafa,ntazategereza retour we atandukanye n’abakinnyi bashyashya bizasaba ko batangwa kuri list nshyashya ya retour.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru