RUHAGOYACU.com

Bidasubirwaho, Niyonzima yerekeje muri Simba atanzweho Frw Miliyoni 72

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi Niyonzima Haruna yamaze gusinya amasezerano y’imyaka 2 mu ikipe ya Simba SC muke w’ibihe byose w’ikipe ya Yanga Africans, uyu musore yari amazemo imyaka 5.

Amakuru ntakuka agera kuri RuhagoYacu, ni uko uyu musore yahawe $ 60,000 agahita ashyira umukono ku masezerano n’iyi kipe ya Simba SC ya Msimbazi.

JPEG - 105.5 kb
Niyonzima ari mu bakinnyi ngenderwaho mu ikipe y’igihugu Amavubi

Mu minota micye ishize, ikipe ya Yanga Africans ibicishije ku rubuga rwayo rwa Instagram, umunyamabanga mukuru wa Yanga ashimiye Niyonzima Haruna imyaka 6 yakiniye iyi kipe, anavuga ko bananiranywe kongera amasezerano.

Uyu mukinnyi yifuzaga ko yakomeza gukinira Yanga Afrians kuko atashakaga mbere na mbere kujya muri Simba SC, ariko ntabwo byaje gukunda.

" Yanga niyo kipe ya mbere nashakaga gukomezanya nayo, ariko ntabwo byankundiye kuko iyi kipe muri iyi minsi bigaragara ko ifite ibibazo by’amafaranga, itabashaga kumpa ibyo nifuzaga," Kapiteni w’Amavubi, aganira na RuhagoYacu.

" Ku rundi ruhande Simba SC yiteguye kumpa ibyo nshaka byose, binaruta ibyo nari kujya gushaka ku mugabane w’Aziya, akaba rero ku rugero rwa 80% ari yo mpa amahirwe yo kwerekezamo."

Uyu musore nta tobora ngo avuge ko yasinye muri Simba SC, ariko amakuru yizewe agera kuri RuhagoYacu kuva mu gihugu cya Tanzania, akavuga ko Niyonzima Haruna yahawe arenga miliyoni 72 z’amafaranga y’u Rwanda, akemera gusinyira ikipe ya Simba SC.

Kuri uyu wa gatatu, ikipe ya Yanga Africans yasohoye itangaza rishimira Niyonzima Haruna mu myaka 6 yari amaze muri iyi kipe, aho yabashije guhesha Yanga ibikombe 4 bya shampiyona, akabahesha igikombe 1 cy’igihugu ndetse na CECAFA Kagame Cup.

JPEG - 62.3 kb
Niyonzima asezeye Yanga, nyuma y’imyaka 6 ayikinira

By’Umwihariko Niyonzima akaba yarafashije ikipe ya Yanga Africans kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup, aho ikipe ye nshyaizaba ihatana umwaka utaha w’imikino.

Simba SC yariyubatse cyane muri uyu mwaka w’imikino, aho yaguze abakinnyi benshi bakomeye barimo John Bocco, Aishi Manula na Shomari Kapombe bavuye bose muri Azam FC, ikaba igiye gusinyisha umugande Emmanuel Okwi n’umunyarwanda Niyonzima Haruna.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Izindi nkuru

Jonas Kuya 22-06-2017 saa 06:14'

Haruna Yikozeho Kuko Arahubutse Pe !

Eric Kuya 21-06-2017 saa 14:38'

Ariko mwibuke ko nu bundi kuri radio 10 yabibazwanga nu wanditse iyinkuru byashoboka rero

Tumukunde Emile Kuya 21-06-2017 saa 14:09'

arakoye simbizi nimudushakire smakuru ya Apr mUtubwire

gahu Kuya 21-06-2017 saa 14:06'

mujye muvuga ibyo mwumvise yavuzeko 80% byarangiye nasimba none mushaki

knc Kuya 21-06-2017 saa 13:37'

Ariko umunyamakuru atanze update avanye kurubuga rwa equipe yasinyiye ,kuba yayahakanye ntacyo umunyamakuru akwiye gutungirwa urutoki .!

Elyse Kuya 21-06-2017 saa 12:54'

nonese mukanya mukiganiro kuri radio 10 nyirubwite haruna ko abihakanye yivuye inyuma? anavugako atasinyira ariyamafranga yanditse hejuru ko atanayemera....

gasore Kuya 21-06-2017 saa 12:24'

come on ibyo bintu byo mafaranga amaze kubihakana mu kanya kuri Radio 10. ikindi 60000$ ntabwo zihwanye na 72000000 frw


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!