RUHAGOYACU.com

Biragoye kwishyura Rayon Sports mu minota 27- Jimmy Mulisa

Umutoza w’ikipe ya APR FC Mulisa Jimmy asanga nubwo bishobora ariko bigoye ko ikipe atoza yava inyuma ikishyura Rayon Sports ibitego bibiri yatsinzwe mu cyiciro cya mbere cy’umukino wa Super Cup wabereye i Rubavu mu cyumweru gishize.

Uyu mukino APR FC ni yo yawinjiyemo neza, ndetse Issa Bigirimana aza kubona amahirwe yo gufungura amazamu ubugira kabiri atabyajije umusaruro. Rayon Sports yaje kungukira muri ibi maze Ismaila Diarra na Kwizera Pierrot baza kuyitsindira ibitego bibiri mbere y’uko umukino uhagarara ku munota wa 63 kubera ikibazo cyamatara ya stade Umuganda waberagaho.

Issa Bigirimana yabonye uburyo butatu bwo gutsinda igitego ariko ntiyabubyaza umusaruroIssa Bigirimana yabonye uburyo butatu bwo gutsinda igitego ariko ntiyabubyaza umusaruro

Nyuma y’impaka ndende zabaye kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, byarangiye hemejwe ko umukino uzakinwa iminota 27 yari isigaye, icyemezo cyatunguye umutoza wa APR FC Mulisa Jimmy.

Ubwo yari asoje imyitozo yo kuri uyu wa mbere, Mulisa yagize ati:“Ku giti cyange ubwo umukino wari uhagaritswe nageze mu rugo nsoma amategeko nsanga avuga ko iyo byagenze kuriya umukino bawusubiramo.

Mukanya ni bwo abayobozi bambwiye ko tugiye gukina iminota yasigaye, bityo ubwo tugiye kwitegura dukine uwo mukino”.

APR FC ikaba isabwa kuzajyana mu kibuga abakinnyi 10 bari basigaye mu kibuga ikanategereza icyemezo umusifuzi Abdoul azafatira Nshuti Innocent ku ikosa yari amaze gukora. Aha umutoza wa APR FC akaba asanga bitoroshye ko bakwishyura ibitego bibiri bari bamaze gutsindwa.

Dushyize mu kuri, biragoye (ko twakishyura ibitego bibiri mu minota 27) gusa birashoboka.

Tuzagenda dukine dushaka kwishyura. Abakinnyi bariteguye kuko n’amatara atari yazima baragerageje baritanga tubona n’amahirwe yo gutsinda biranga”.

Jimmy Mulisa asanga bigoye ko abakinnyi be bakora "Remontada" mu minota 27 kandi bakina ari 10Jimmy Mulisa asanga bigoye ko abakinnyi be bakora "Remontada" mu minota 27 kandi bakina ari 10

Uyu mutoza akaba yatangaje ko hari abakinnyi bakuye ikibazo muri uyu mukino ariko ko atazi niba azemererwa kubasimbuza kuri uyu wa gatatu ubwo azaba agiye kongera guhura na Rayon Sports mu minota 27 y’umukino uzabera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ferwafa yemeje ko uyu mukino ukinwa iminota 27 yari isigaye, nyuma yo gusanga amategeko yo mu Rwanda adasobanutse neza ni ko kwiyambaza aya FIFA. Uyu mukino ukazatangizwa no guhana ikosa Nshuti Innocent yari amaze gukorera Rutanga Eric wa Rayon Sports.

Gushyira uyu mukino kuwa gatatu, bivuze ko umukino wagombaga guhuza Rayon Sports na As Kigali wimuriwe ku cyumweru tariki ya 1 Ukwakira 2017.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Rutavogerwa

    Kuya 26-09-2017 saa 15:23'

    ikina rugby niyo yagiye ikubitana inkokora se?

  2. mgm

    Kuya 26-09-2017 saa 14:57'

    †umutoza akaba yatangaje ko hari abakinnyi bakuye ikibazo muri uyu mukino ariko ko atazi niba azemererwa kubasimbuza kuri uyu wa gatatu ubwo azaba agiye kongera guhura na Rayon Sports mu minota 27 y’umukino"

    Ibi Mulisa arabizi neza ko azakoresha abakinnyi yari afite kuri feuille de match kandi asigaje gusimbuza inshuro 2 gusa!

  3. Bwiza

    Kuya 26-09-2017 saa 14:21'

    Congs to my Team Gikundiro. uzongere utsinde n’ibindi.

  4. steve

    Kuya 26-09-2017 saa 08:13'

    Abashinzwe amarushanwa n’amategeko muri ferwafa kuki basobanura nabi iby’amategeko? Itegeko rya FIFA rivuga ko umukino usubirwamo ukomereza aho warugeze, abawukinnye akaba aribo bawugarukamo, uwabonye umutuku ntagaruke, bagakina iminota yarisigaye, ugakinirwa ku kibuga wakiniweho ubushize cg ukimurirwa ku kindi kibuga kiri muri uwo mugi iyo bidashobotse gukinirwa aho uwo mukino ubanza wabereye bitewe n’ibiza runaka ntushobora kurenga imbibi zuwo mugi bivuze yuko bari gusubira i rubavu kuwurangiriza yo isaha igahindurwa ikegezwa imbere bitari ukuwujyana i nyamirambo. Nuko ari APR idakunda byacitse naho yo biza kuba arizazindi zo mu ntara zari ku byanga nazo. Ubutaha ferwafa ijye ishyiraho abanyamategeko b’abahanga bize amategeko neza bana yasobanukiwe kandi bayasobanure neza bagendeye kuya FIFA na CAF.

  5. Janvier

    Kuya 26-09-2017 saa 08:06'

    Ibyo Mulisa avuga ni ukuri, uretse na Rayon Sports nta n’indi kipe APR ishobora gutsinda ibitego 2 mu minota 27 ari abakinnyi 10. Gusa ni umwanya mwiza kuri APR wo kubona ko ba myugariro bakina mu mutima wa defense aribo Rugwiro na Aimable bazagorwa muri championat no mu mikino ya Confederation Cup. Nawe se aba bakinnyi bombi bakina ibintu bimwe ni ugukanira gusa nta bwenge bakinisha! ubundi iyo umukinnyi akina atihuta nka Rugwiro nibura agomba kuba afite ubwenge, ariko byose ntabyo afite. Ikindi kandi nabonye APR nta bandi ba myugariro bo hagati ifite usibye ngo abana yavanye muri Academy! abo se nibo bazakina Championat banakine imikino ya Afurika? ntabwo mfana APR ariko nibaza niba iyoborwa n’abantu bazi iby’umupira!yakoze ikosa izicuza ryo kurekura Faustin. Ikindi kandi rutahizamu nka Issa ntaho yageza APR. Reka ahubwo ejo Rayon yongere ibahonde ibindi bibiri birangire ari 4G.

  6. APR

    Kuya 26-09-2017 saa 07:41'

    Witondeshe abakinnyi kuko nabonye rayon ikina rugby so babavuna ukabura abo ukoresha muri championat uwo arbitre nawe nabonye atari serious

  7. Peter

    Kuya 26-09-2017 saa 07:40'

    Yewega Murisa Ndamwemeye Avugishije Ukuri Gutsinda Rayon Byo Ntiyabishobora Iraryana Ahubwo Abobakinyi Bafite Ikibazo Yabahindura Ate Kdi Asigaje Gusimbuza 1 Emera Ukubitwe Na Mukuru Wawe Karekezi Nakugira Inama Musese Ikipe Mushake Abandi Nonese Burimusi Barikwihesha Ikarita Itukura Aha Ndagusengera Nibwobufasha Nguhaye

  8. jonh

    Kuya 26-09-2017 saa 07:32'

    Turizera ko nawe bagishyize
    ikindi FERWAFA tubagire Inama nikindi gihe umukino nkuyu nizongre gukora amakosa nkaya bakoze bategure neza bakure akajagari muribo ibintu bitegurwe neza ikibuga kizima amatara asuzumwe........

  9. schadrack

    Kuya 26-09-2017 saa 06:38'

    Yesu ati wabimenye ahubwo usabe Karekezi akubabarire atakwinjiza ibindi bwo byarusaho kuba bibi cyane naho kwishyura Rayonsport nabonye hariya ntabwo byoroshye peeeeeeee !!!!!!!!!!!!!!!!!! gusa kurinjye sinakurenganya kuko équipe Yawe ninziza ahubwo ubura abataka byibuze babiri babishoboye naho Jimmy urarengana kweriiiii !!!!!!

  10. Neli

    Kuya 26-09-2017 saa 06:20'

    ubwose uririrwa uvugira iki koko mulisa we? ibya FERWAFA ntubizi koko maze n’umukino usigaye uva mukibuga bakajya muduseke gutombora hahhhhh icecekere igikombe bashatse kugiha tombora fc dore ko itagikina umupira w’amaguru ikina udupapuro n’amaboko mugaseke

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru