RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Indi mikino Yanditswe kuya 23-07-2017 saa 27:26'  -  Magare yanikiye abanyakenya n’abagande azamura ibendera ry’u Rwanda mu Bufaransa  |  Yanditswe kuya 16-07-2017 saa 27:14'  -  Roger Federer yegukanye Wimbledon aca agahigo karakorwa n’undi wese  |  Yanditswe kuya 13-07-2017 saa 16:32'  -  Hahamagawe abasore 18 bazavamo abazitabira IHF Handball Trophy/Continental  |  Yanditswe kuya 5-07-2017 saa 29:08'  -  Zonic yegukanye igikombe cyo kwibohora bwa mbere mu mateka yacyo muri Cricket  |  Yanditswe kuya 3-07-2017 saa 28:00'  -  APR yacyuye Police amara masa muri Handball
Biramahire Abedy ushobora kuzaba rutahizamu u Rwanda rutigeze rugira ni muntu ki?
Print Comments: 10 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Inzira Biramahire Christophe Abedy yanyuzemo mu mupira w’amaguru kuva mu bwana imugaragaza nk’itaranto cyangwa zahabu u Rwanda rufite, ndetse igatanga icyizere cy’uko yitaweho uyu musore yazaba rutahizamu rutigeze rugira mu mateka yarwo.

Kuwa 9 Nyakanga ni bwo hatanzwe ibihembo ku bakinnyi bahize abandi ndetse n’abandi bantu cyangwa amatsinda y’ababaye indashyikirwa muri shampiyona y’icyiciro cya mbere “Azam Rwanda Premier League 2016-2017.

Biramahire Abdy Christophe ashyikirizwa igihembo na Visi Perezida wa Komite Olempike Bizimana FestusBiramahire Abdy Christophe ashyikirizwa igihembo na Visi Perezida wa Komite Olempike Bizimana Festus

Biramahire ni we wegukanye igihembo cy’umukinnyi utanga icyizere, bishatse kuvuga ko ari we wahize abandi mu bakiri bato bigaragaje muri uwo mwaka wa shampiyona, aho yahigitse Nsengiyumva Moustapha wa Rayon Sports na Nsabimana Olivier wa Marines FC.

Inshamake y’inzira Biramahire yanyuzemo

Mu kiganiro cyihariye na RuhagoYacu, Biramahire yadusangije byinshi ku buzima bwe haba mu mupira w’amaguru ndetse no mu rugo iwabo bwite.

Ati “Nitwa Biramahire Christophe Abedy, navutse ku itariki ya 4 Ukwakira 1998, nkaba imfura mu bana batanu Biramahire Sylvestre ari we Papa na Mukamakuza Charlotte ari we Mama babyaye.”

Ntiyibuka neza igihe yatangiriye kwiga gukina umupira w’amaguru, ariko akekeranya avuga ko ku myaka itanu ari bwo yatangiye kuwukinira mu mihanda ya Kanombe i Kigali aho yavukiye, maze agize imyaka irindwi atangira kujya ajya kwitoreza kwa ‘Maso’ (Nshimiyimana Maurice umutoza wungirije wa Rayon Sports) wafatanyaga n’umutoza witwa ‘Kabila’ gutoza abana muri ako gace.

Biramahire Abedy mu kiganiro na RuhagoYacuBiramahire Abedy mu kiganiro na RuhagoYacu

Icyakora ngo n’ubwo yari umwana yabashaga kureba kure, aza gusanga gukomeza kwitoreza i Kanombe bitazamufasha gutera imbere nk’uko abyifuza, ahita asaba Umutoza (Nyakwigendera) Kalisa Jean Paul bitaga Mourinho kujya aza kwitoreza mu ikipe ye ya Esperance yakoreraga kuri Tapi i Remera (ubu hubatswe ikibuga APR FC yitorezaho).

Icyakora ngo si ukwiga umupira gusa byari bimujyanye, ahubwo ngo ni uko abayikinagamo ari bo batoraguraga imipira kuri stade igihe habaye imikino ikomeye.

Ati “Naje kujya i Remera twakinnye umukino n’ikipe ya nyakwigendera Kalisa, arambona mpita mubwira nti ‘Coach jyewe ndashaka kuza mu ikipe yawe’. Arambwira ati ‘uzaze nta kibazo, dutanga amafaranga 5000 yo kwiyandikisha. Kubera ko nifuzaga kuzajya njya kureba imipira kuri stade kuko ikipe ye yari iy’abana ‘baramasa’ (batoragura imipira ku kibuga), nyizamo.”

Uyu musore ngo ntiyagowe no kumenyerana na bagenzi be kuko benshi banamukundiraga ubuhanga bwe, ahita ajya no mu ikipe ibanzamo mu batarengeje imyaka 12 kugeza ubwo Umutoza Kalisa Jean Paul yazaga gushwana na Nkotanyi Ildephonse bafatanyaga gutoza.

Biramahire Abedy Christophe yari yatsinze ibitego 14 mu mikino itanu mu batarengeje imyaka 15, murumuna we yatsinze 6 mu mikino 5 mu batarengeje imyaka 12, na we yari yabaye top scorerBiramahire Abedy Christophe yari yatsinze ibitego 14 mu mikino itanu mu batarengeje imyaka 15, murumuna we yatsinze 6 mu mikino 5 mu batarengeje imyaka 12, na we yari yabaye top scorer

Ibyo byatumye abo batoza bombi batandukana, Kalisa asigarana bamwe mu bakinnyi abandi Nkotanyi arabafata ashinga ikipe ye yitwa Shining Boys Remera Football Training Centre, ari na ho Biramahire yahise akomereza bitewe n’uko Kalisa yari afite indi kipe yo mu cyiciro cya mbere atoza bigatuma atita cyane kuri abo bana.

Icyakora Biramahire yahise ajya kwiga mu mashuri yisumbuye i Gitwe mu Karere ka Ruhango, atangira kujya yitoreza muri Shining mu biruhuko gusa, ubundi agakinira ku ishuri mu marushanwa atandukanye ahuza abanyeshuri.

Bimwe mu byamugoye mu nzira yanyuzemo kugeza aho ageze ubu, ni uko yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, yaje mu biruhuko maze umutoza amusaba kujya akorana imyitozo n’ikipe ya Inter-Force yakinaga shampiyona y’icyiciro cya kabiri, ariko yareba igihagararo cyabo agatinya no kwinjira mu kibuga barimo, dore ko hari n’abanyamahanga bayikoreragamo.

Icyakora ngo yaje gutinyuka yemera kuza gukoranba na bo imyitozo, ku munsi wa mbere yajeho barabirukansa cyane, maze basoje arebye abona bamwe bananiwe bikabije kandi we yumva agifite imbaraga, ahita atinyuka atyo, abona neza ko icyo bamurusha ari imyaka gusa kuko we yari agize imyaka 15.

Abana Richard tardy yari yakunze uko bakina mu byiciro byose byari mu irushanwa yifotoranyije na boAbana Richard tardy yari yakunze uko bakina mu byiciro byose byari mu irushanwa yifotoranyije na bo

Kumenyekana kwe kwatangiye mu 2014 ubwo Dream Team Football Academy yateguraga irushanwa ry’abari hagati y’imyaka 12 na 15, maze Shining yegukana igikombe ndetse Biramahire Abedy atsinda ibitego 14 mu mikino itanu yakinnyemo.

Aho ni ho yabengutswe n’Umutoza Richard Tardy wari kumwe n’abayobozi bo muri FERWAFA barimo na Ntagungira Celestin ‘Abega’ wari Perezida icyo gihe, amarembo aba tangiye gukinguka atyo, kuko yahise anabona ikarita imwemerera gukina shampiyona y’icyiciro cya kabiri muri Inter-Force FC.

Ubwo shampiyona yari imaze gutangira akinnye umukino umwe wongine na wo atabanjemo, Biramahire yahise asubira ku ishuri i Gitwe, maze aza no guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 ntiyabimenya, nyuma aza kubibwirwa na bagenzi be barimo Manishimwe Djabel na Nshuti Dominique Savio bahuriye mu marushanwa ya Copa Coca-Cola i Rubavu.

Ubwo yazaga mu biruhuko, ni bwo yaje afatira aho abandi bageze nubwo bari bamaze amezi atatu mu myitozo, ariko Umutoza Richard Tardy yemera kumushyiramo mu mukino wa gicuti iyo kipe yarimo ikina na Dream Team, ajyamo asimbuye maze ahita yishyura igitego bari batsinzwe.

Biramahire mu ifoto y'urwibutso n'Umutoza Richard Tardy wari wakunze imikinire y'uwo mwana w'imyaka yayingayingaga 15Biramahire mu ifoto y’urwibutso n’Umutoza Richard Tardy wari wakunze imikinire y’uwo mwana w’imyaka yayingayingaga 15

Biramahire kuva ubwo yahise aba umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’Abatarengeje imyaka 17, maze bavuye mu marushanwa y’ijonjora ry’igikombe cya Afurika ahita ajya mu ikipe ya Bugesera FC anayifasha kuzamuka mu cyiciro cya mbere mu 2015.

Yakiniye iyo kipe igice kimwe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu 2015-2016, maze Umutoza Ally Bizimungu ahita amushyira ku rutonde rw’abagomba gusezererwa, ndetse biraba, uyu musore ahita ataha ariko ntibyabuza Umutoza Kayiranga Baptiste kumuhamagara mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 yahataniraga itike y’igikombe cya Afurika, aho basezereye Uganda kuri mpaga, bagasezererwa na Misiri kuri Penaliti mu 2016.

Uburyo yitwaye mu mikino ine yakiniye Amavubi U20 muri uwo mwaka wa 2016, byatumye bamwe mu bakomeye muri Polisi y’u Rwanda bamurambagiza, ndetse umwe muri bo amusaba guhita aza mu ikipe yabo ya Police FC, maze na we atazuyaje yemera gusinya amsaezerano y’imyaka ibiri aguzwe amafaranga y’u Rwanda 500.000 bamwe babona ko ari make ariko akaba akayabo kuri we akurikije ibyo yamumariye.

Biramahire ntiyumvaga ko yazageza igihe akarekera aho 'Kuramasa' kuko yabikundaga kubiBiramahire ntiyumvaga ko yazageza igihe akarekera aho ’Kuramasa’ kuko yabikundaga kubi

Biramahire ni Umukinnyi wa Police FC kugeza mu ku mpera z’umwaka wa shampiyona 2017-2018, ndetse mu mwaka we wa mbere muri iyi kipe y’abashinzwe umutekano yatsinzemo ibitego 7 kandi mu gice kibanza (Phase Aller) yakinnyemo umukino umwe rukumbi.

Hanze y’ikibuga Biramahire ni muntu ki?

RuhagoYacu: Iyo utari mu kibuga ubusanzwe ukunze kuba ukora iki?
Biramahire: “Umwanya wanjye hafi ya wose nywumara mu kibuga cyangwa mu myitozo yo kwiruka mu muhanda no ku dusozi, ndetse no mu nzu yubaka umubiri (body building room), iyo ntari aho mba ndyamye nduhuka. Nkunda no kuba ndi kumwe n’abacuti banjye iyo mvuye mu myitozo.”

RuhagoYacu: Ukunda kurya no kunywa iki?

Biramahire: Nkunda kurya Umuceli, rimwe na rimwe n’inkoko, ariko ntumbwire ibitoki cyangwa amavuta y’Inka ‘wapi kabisa’. Nikundira kunywa Fanta Orange, inzoga zo sinigeze nanasomaho kuva mu bwana bwanjye.
RuhagoYacu: Wize amashuri angana iki?

Biramahire: Nize amashuri yisumbuye ndayarangiza, ubu hari gahunda (Program) y’indimi ndimo kwigamo muri RTUC, ariko ndanateganya kuziga na Kaminuza.

RuhagoYacu: Ugihamagarwa ko ari wowe mukinnyi ukiri muto wahize abandi muri shampiyona wumvise umeze ute?

Biramahire: Ubwoba bwaranyishe cyane, ariko ndikomeza kigabo ndahaguruka ndagenda, bansabye kugira icyo mvuga bwo numva birandenze, ariko na bwo ndikomeza nshimira ababyeyi, abatoza bamfashije, abakinnyi bagenzi banjye, FERWAFA n’abandi.

RuhagoYacu: Wumva inzozi zawe ari izihe ejo hazaza?

Biramahire: Inzozi zanjye ni uko ntakomeza gukina muri shampiyona y’u Rwanda nkajya gukina nk’uwabigize umwuga hanze, kuko abo nabonye twakinnye na bo b’Abanya-Morocco bakina muri PSG mu Bufaransa nabonye nta kinini bandusha, ndetse n’uwo mu Misiri ukina mu Bwongereza nabonye rwose nta kidasanzwe akina jyewe ntashobora.

Biramahire yasingizwaga n'abafana ba Bugesera kuko kuva muri 1/4 cy'irangiza mu cyiciro cya kabiri yabatsindiraga igitego muri buri mukinoBiramahire yasingizwaga n’abafana ba Bugesera kuko kuva muri 1/4 cy’irangiza mu cyiciro cya kabiri yabatsindiraga igitego muri buri mukino

Mbere y'uko yirukanwa muri Bugesera FC, Biramahire yagiriwe ubuntu bwo gukina umukino wabahuje na APR FC n'ubwo nta kinini yawukozemo ariko byaramushimishijeMbere y’uko yirukanwa muri Bugesera FC, Biramahire yagiriwe ubuntu bwo gukina umukino wabahuje na APR FC n’ubwo nta kinini yawukozemo ariko byaramushimishije

Biramahire Abedy bamwe bamukekeraga imyaka myinshi nyamara ntaranagira imyaka 20Biramahire Abedy bamwe bamukekeraga imyaka myinshi nyamara ntaranagira imyaka 20

Biramahire n'ubwo nta gitego yatsinze Abanyamisiri, ngo kapiteni wabo ukina mu Bwongereza yamubajije impamvu agikina mu RwandaBiramahire n’ubwo nta gitego yatsinze Abanyamisiri, ngo kapiteni wabo ukina mu Bwongereza yamubajije impamvu agikina mu Rwanda

Biramahire yari yagoye cyane abanyamisiri ndetse bamwe bamwibazahoBiramahire yari yagoye cyane abanyamisiri ndetse bamwe bamwibazaho

Ibyamamare iyo byaje mu Rwandacikwa kuganira na byo ndetse agasigarana urwibutso, aha ari kumwe na Sadio Mane umukinnyi wa Liverpool yo mu BwongerezaIbyamamare iyo byaje mu Rwandacikwa kuganira na byo ndetse agasigarana urwibutso, aha ari kumwe na Sadio Mane umukinnyi wa Liverpool yo mu Bwongereza

-####- Kuya 18-07-2017 saa 21:27'

degaulle ntacyo azatugezaho

chamuas Kuya 18-07-2017 saa 19:42'

congs muhungu wange ndakwibuka kwa falao

Turikumwe Kuya 18-07-2017 saa 11:16'

Bjr nkawe manuco utanze ikihe gitekerezo ibyo nukwarikwa nishyari kuba yamwanditse biriya ikosa yakoze nirihe tanga igitekerezo cyubaka société muvandi

Manuco Kuya 17-07-2017 saa 16:19'

Gusa abanyamakuru nkaba b’imvubuka nabo baratubeshya
Ngo Rutahizamu urwanda rutigeze rugira
Ubu mbese aje ari hejuru ya ba
MUVARA Valens
GATETE Jimmy
Mugani nabanze ave kuri benchi ubone kumutaka nibyiza ko yatera imbere arko ntuzongere gukabya gutyo
Kdi ubu wasanga atakurengereje 5000frw!!!!

fggg Kuya 17-07-2017 saa 13:28'

Ubu se akina he?

Manuco Kuya 17-07-2017 saa 13:16'

@ Title ese abo batera imbere mwirirwa muririmba ni abahe kugeza aho mubura aba Legendeur mukitabaza abakinjye muyandi makipe!!!!
Abarayon mwashyira hejuru niyompamvu muzahora hasi nkuko Bibiriya ibivuga ngo
Uwicisha bugufi azashyirwa hejuru

Gwiza Kuya 17-07-2017 saa 10:17'

Uyu Biramahire ni ubwa mbere mwumvise ariko akurikiranwe kabisa. Ndabona yifitiye ikizere kidasanzwe, burya iyo umukinnyi akubwiye ati bariya banyafurika bakina i Burayi mbona ntacyo bakora ntakora. Self confident y’igikenya kandi byose ni mu mutwe.

aimable Kuya 17-07-2017 saa 10:13'

ngo azaba igiki? nabanze ave kugatebe ka police

tite Kuya 17-07-2017 saa 08:10'

niyiyizire muri rayon urebe uko atera umupira wakataraboneka!

albaba Kuya 17-07-2017 saa 02:21'

degaulle.aout


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)