RUHAGOYACU.com

Bisabwe na Perezida Kagame, Kigali Car Free Day igiye kujya iba kabiri mu kwezi

Nk’uko byifujwe n’Umukuru w’igihugu, Paul Kagame ubwo aheruka kwitabira Kigali Car Free Day, iyi siporo rusange igiye kujya iba kabiri mu kwezi kugira ngo abanyakigali n’abanyarwanda muri rusange barusheho gufashwa kugira ubuzima buzira umuze.

Buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi Abanyakigali no mu nkengero zaho bazindukira mu mihanda yagenwe bakora siporo bashyiriweho hagamijwe kubafasha no kubakangurira kwirinda no kwisuzumisha indwara zitandura, ndetse no kubungabunga ibidukikije, hagafungwa imihanda abantu bakagenda n’amaguru bityo ibyuka bihumanya ikirere bikagabanuka.

Perezida Kagame muri Kigali Car Free Day ya nyuma y'umwaka wa 2017 yahise asaba ko yazajya iba kabiri mu kwezi aho kuba rimwePerezida Kagame muri Kigali Car Free Day ya nyuma y’umwaka wa 2017 yahise asaba ko yazajya iba kabiri mu kwezi aho kuba rimwe

Ku itariki ya 3 Ukuboza 2017 ni bwo Perezida Kagame na Madamu we Jeannette Kagame bifatanyije n’abitabira Kigali Car Free Day, bakorana siporo karahava.

Nyuma yayo mu biganiro yagiranye n’abayobozi batandukanye bari bayitabiriye, yasabye Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali butegura Kigali Car Free Day ko bagerageza ikazajya iba nibura kabiri mu kwezi, bitewe n’akamaro kanini ifitiye abayikora.

Yanasabye ko abantu bakomeza gushishikarizwa kuyitabira, kandi na bo bakabyumva bagahindura imyumvire, bakifasha kugira ubuzima buzira umuze.

Muri Kigali Car Free Day ya mbere mu mwaka wa 2018, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Nyamurinda Pascal yatangaje ko icyifuzo cya Perezida Kagame kigiye kubahirizwa, Kigali Car Free Day ikajya iba kabiri mu kwezi, aho izajya iba buri cyumweru cya mbere n’icya gatatu.

Nyamurinda yagize ati “Ubwo Perezida yari ari aha mu byumweru bitatu bishize, yanatwemereye ko tuzajya dukora iyi siporo kabiri mu kwezi. Bigaragaza uburyo aha agaciro Siporo, aha agaciro mwese hano, Abanyakigali, ibyo abifuriza, kugira ubuzima bwiz.”

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Nyamurinda Pascal yavuze ko nk'uko byifujwe na Perezida Kagame, Kigali Car Free Day izajya iba kabiri mu kweziUmuyobozi w’Umujyi wa Kigali Nyamurinda Pascal yavuze ko nk’uko byifujwe na Perezida Kagame, Kigali Car Free Day izajya iba kabiri mu kwezi

Yakomeje asaba ko Kigali Car Free Day ya kabiri mu kwezi na yo bajya bayitabira ku bwinshi nk’uko basanzwe bitabira ndetse bakarushaho, anaboneraho kubifuriza ko “umwaka wa 2018 wazababera uw’ubuzima buzira umuze.

Ati “Nagira ngo tuzajye tuyitabira nk’uko bisanzwe kuko biragaragara ko imaze gufata intera. Ubwo rero tuzajya tuyikora nk’uko twabyemerewe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika."

Uretse gukora siporo mu muhanda andetse n’imyitozo ngororangingo, abitabira Kigali Car Free Day baboneraho no kwipimisha ku bushake indwara zitandura nk’umutima, umwijima (Hepatite), amaso n’izindi, bityo buri wese akamenya aho ahagaze, uwanduye akagirwa inama z’uburyo yakwitwara ngo abashe gukira kandi arambe.

Imibare yagaragaje ko mu mezi umunani ya mbere ya Kigali Car Free Day hipimishije ku bushake abantu 8,816, muri bo 6,235, ni ukuvuga abangana na 71% ni abagabo, 29% bakaba ab’igitsina gore.

Muri abo bantu bisuzumishije, 870 bahwanye na 8.7% basanze bafite ibiro birenze ibyo bakabaye bafite, mu gihe abandi 88 bahwanye na 1% bo basanze bafite umubyibuho ukabije (Obese).

Muri abo bantu bisuzumishije kandi, 462 bahwanye na 5.2% basanze bafite isukari nyinshi mu maraso, mu gihe abandi 1023 bahwanye na 11.6% bo babasanganye umuvuduko ukabije w’amaraso.

Imibare y’abipimishije ku bushake kandi igaragaza ko abantu 385 bahwanye na 4.3% bo bafite ibibazo bitandukanye by’uburwayi bw’amaso.

Mbere yo gutangira siporo rusange (Kigali Car Free Day) abayitabiriye babanza guhabwa amabwirizaMbere yo gutangira siporo rusange (Kigali Car Free Day) abayitabiriye babanza guhabwa amabwiriza

Bamwe bariruka mu muhanda, abandi bakanyonga igare, hari abagendera ku nkweto zifite amapine n'izindi siporo zitandukanye zishobora gukorerwa mu muhandaBamwe bariruka mu muhanda, abandi bakanyonga igare, hari abagendera ku nkweto zifite amapine n’izindi siporo zitandukanye zishobora gukorerwa mu muhanda

Abitabira Kigali Car Free Day bararyoherwa bakabigaragazaAbitabira Kigali Car Free Day bararyoherwa bakabigaragaza
Iyo siporo yo mu muhanda irangiye, abitabiriye Kigali Car Free Day bahurira ku cyicaro cya RRA bagakora imyitozo ngororangingoIyo siporo yo mu muhanda irangiye, abitabiriye Kigali Car Free Day bahurira ku cyicaro cya RRA bagakora imyitozo ngororangingo
Bakora imyitozo itandukanye ibafasha kugorora ingingoBakora imyitozo itandukanye ibafasha kugorora ingingo
Kigali Car Free Day ubwitabire bugenda buzamuka buri kweziKigali Car Free Day ubwitabire bugenda buzamuka buri kwezi
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Nyamurinda Pascal, Umuyobozi w'Akarere ka Gasabo, Rwamurangwa Stephen n'abandi bayobozi batandukanye baritabira buri giheUmuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Nyamurinda Pascal, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Rwamurangwa Stephen n’abandi bayobozi batandukanye baritabira buri gihe
Bagira igihe bakigorora umubiri woseBagira igihe bakigorora umubiri wose
Hitabira abayingayinga 4000Hitabira abayingayinga 4000
Nk'uko bisanzwe, ababaye indashyikirwa cyangwa intangarugero muri buri Kigali Car Free Day baragororerwaNk’uko bisanzwe, ababaye indashyikirwa cyangwa intangarugero muri buri Kigali Car Free Day baragororerwa
Ab'intangarugero mu byiciro bitandukanye barahembwaAb’intangarugero mu byiciro bitandukanye barahembwa

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. mutoni felix

    Kuya 8-01-2018 saa 10:58'

    wowe witwa Bob ibyo ni ugutukana rwose ikinyabupfura gike cyane uzabanze umenye igisobanuro cy’umurengwe ,umenye nigihe ijambo umurengwe rikoreshwa hanyuma ujye urikoresha aho rigombwa gukoreshwa.

  2. Joseph

    Kuya 7-01-2018 saa 12:08'

    ibi nibyiza cyane, ababaye Bujumbura buri weekend barabikora Nkurunziza aba ari kunyonga amagare cg yiruka n’amaguru azamuka iriya misozi irihejuru ya Bujumbura. bifitiye akamaro umubiri wacu cyane. kuko harindwara zimaze kuba Ibyorezo umuntu yakirinda akora sports kenshi.

  3. bob

    Kuya 7-01-2018 saa 11:26'

    uyu ni umurengwe mujye mucugusa ayo mafiriti nyine


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru