RUHAGOYACU.com

Bizimana Djihad arasinyira APR FC kuri uyu wa gatanu nyuma yo kudahirwa mu Budage

Umukinnyi wo hagati w’ikipe y’igihugu Amavubi Djihad Bizimana ari mu nzira iva mu Budage igaruka i Kigali, aho biteganyijwe ko ashyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri akinira APR FC yari yavuyemo ajya gukora igeragezwaku mugabane w’Uburayi.

Bizimana Djihad yerekeje mu Budage tariki ya 19 Kanama, aho yari agiye gukora igeragezwa mu ikipe ya Fortuna Düsseldorf ibarizwa mu cyiciro cya kabiri muri iki gihugu, ni nyuma yo kurangwa n’umutoza Antoine Hey.

Bizimana yaje muri APR FC mu myaka ibiri ishize avuye muri Rayon SportsBizimana yaje muri APR FC mu myaka ibiri ishize avuye muri Rayon Sports

Uyu musore wasanze iyi kipe iri kwitwara neza nyuma y’iminsi ine ya shampiyona, byaramugoye cyane kwemeza abatoza bayo ngo bahite bamuha amasezerano mashya, biza kurangira afashe icyemezo cyo kugaruka mu Rwanda nubwo hari abari bamwijeje ko bashobora kuzamushakira indi kipe.

Uyu mwishywa wa Haruna wari umwe mu bakinnyi bitwaye neza mu mwaka w’imikino twashoje mu Rwanda, bivugwa ko ikipe ya Rayon Sports yari yifuje guhita imusinyisha nyuma yo kumenya ko ibyo mu Budage byanze, gusa umwe mu nshuti ze za hafi akaba yatangarije RuhagoYacu ko Djihad yarangije kumvikana na APR.

“Djihad yumvikanye na APR FC ndetse nta gihindutse arayisinyira kuri uyu wa gatanu.

Hari amakipe yari yamwifuje ariko we arashaka gukomeza muri APR FC nyuma y’ uko ibyo mu Budage bidakunze”.

Amakuru y’isinya rya Djihad akaba yagiye hanze nyuma yaho undi mukinnyi bakinanaga hagati mu kibuga Yannick Mukunzi atunguranye akerekeza muri Rayon Sports bari bamaze imyaka umunani bahanganye muri shampiyona.

Djihad yasize Yannick akina muri APR FC none agarutse asanga yarahafasheDjihad yasize Yannick akina muri APR FC none agarutse asanga yarahafashe

Mukunzi Yannick wazamukiye mu ishuri rya ruhago rya APR FC, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru, ni nyuma yo kwemera miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kuri ubu APR FC iri kubarizwa i Rubavu mu Intsinzi Tournament irushanwa ryateguwe n’akarere ka Rubavu hishimirwa uko amatora ya Perezida yagenze. Iyi kipe yakatishije itike ya ½ cy’irangiza ubwo Tuyishime Eric Congolais yayifashaga gutsinda Etincelles 1-0.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

 1. -####-

  Kuya 1-09-2017 saa 15:33'

  rwose usibye woe kuri woe yaba na mugenzi wawe rwatubyaye ntacyo turicuza ubu turahari we hall never be the second team amahirwe masa

 2. Rayon

  Kuya 1-09-2017 saa 13:48'

  Abakinnyi bicu ni bastar a domicile kuko sindumva uwagiye mwigeragezwa ngo aritsinde

 3. Gasagure

  Kuya 1-09-2017 saa 06:57'

  Ariko Dukuze nawe ntukemeze ibyo utarageraho: are u sure ko aza agshita asinyira APR FC? Ntabwo aribyo, nakugira inama yo kutihutira gushyiraho title yemeza ibyo utazi neza, Djihad namara gusinya uze kubyemeza, pana kwihuta bigeze aho. Ujye umenya ko kuba Mukunzi yasinyiye Rayon sport avuye muri APR bidatangaje, na Djihad yavuye muri rayon sport ajya muri APR kandi icyo gihe yari ngenderwaho, nubu rero yasubirayo agafasha rayon sport mumarushanwa atandukanye, gukina ni akazi.


 • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
  Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
  Murakoze!

Izindi nkuru