RUHAGOYACU.com

BK yikubiye ibikombe hafi ya byose mu marushanwa yahuje Banki zo mu Rwanda

Banki ya Kigali (BK) yikubiye ibikombe hafi ya byose, yegukana ibikombe bitatu byahatanirwaga mu marushanwa yahuje Banki 14 zirimo iz’ubucuruzi na Banki nkuru y’u Rwanda.

Kuri iki cyumweru tariki ya 10 Nzeri wari umunsi wo gusoza amarushanwa yahuje amabanki akorera mu Rwanda, aho Banki ya Kigali yageze ku mikino ya nyuma y’ibikombe byose uko ari bine byahatanirwaga mu mikino ya Basketball, Football, Volleyball no Koga (Swimming).

Nyuma yo gusezerera Banki y’ABaturage (BPR Atlas Mara) mu mukino wa ½ cy’irangiza, BK yeguklanye igikombe cy’umupira w’amaguru itsinze Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) ibitego 5-0.

Abakinnyi ba BK Basketball Team bishimira igikombe batwaye BPRAbakinnyi ba BK Basketball Team bishimira igikombe batwaye BPR

Ibifashijwemo na Hakizimana Lionel umenyerewe muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ndetse no mu ikipe y’igihugu, Banki ya Kigali yegukanye igikombe cya Basketball itsinze BPR Atlas Mara amanota 53-35.

BK ntiyaciriye aho, kuko no muri Volleyball yaje guhigika Ecobank yahabwaga amahirwe yo kwegukana iki gikombe, iyitsinda amaseti 3-2 mu mukino wari uryoheye ijosho, ndetse warimo no guhangana gukomeye ugereranyije n’indi mikino ya nyuma yakinwe.

Mu mukino wo Koga (Swimming), abakinnyi benshi bitabiriye ni aba I&M Bank ari na yo yegukanye umudali wa zahabu, ariko ntibyabujije René Jean Baptiste wo muri BK kwegukana umudali umwe muri itatu yatanzwe.

Muri Volleyball ho BK yegukanye igikombe biyigoye cyane, kuko byasabye ko hiyambazwa iseti ya kamarampaka ngo ikiranuke na EcobankMuri Volleyball ho BK yegukanye igikombe biyigoye cyane, kuko byasabye ko hiyambazwa iseti ya kamarampaka ngo ikiranuke na Ecobank

Uretse ayo makipe yegukanye ibikombe, Dr Karusisi, Umuyobozi wa BK akaba n’umuyobozi w’ihuriro ry’amabanki mu Rwanda (RBA), yegukanye igihembo nk’umuyobozi mukuru w’ikigo witabiriye irushanwa, mu ntangiriro akaba yaranitabiriye umukino wo gusiganwa ku maguru.

Iri rushanwa ryiswe “Interbank Sports Tournament 2017” ryabaga ku nshuro ya mbere, ryateguwe n’Ihuriro ry’amabanki yo mu Rwanda (RBA), nyuma yo kubona ko hari bamwe mu bakozi batabona uko bakora siporo bamara amasaha menshi bicaye mu kazi, hatekerezwa uburyo banki zose zahurira mu mikino inyuranye hagamijwe ko barushaho kugira ubuzima bwiza.

Akanyamuneza kari kose mu bakozi ba Banki bashyiriweho ahihariye ho kurushanirwa n'abo bakora bimweAkanyamuneza kari kose mu bakozi ba Banki bashyiriweho ahihariye ho kurushanirwa n’abo bakora bimwe

Mu mupira w'amaguru BK yarushaga andi makipe yose bari bahanganyeMu mupira w’amaguru BK yarushaga andi makipe yose bari bahanganye

René Jean Baptiste ukora muri BK wegukanye umudali mu koga, ari hagati ya Mugwaneza Jacky umunyamabanga mukuru wa RBA na Vivian Igunduura (ibumoso) uyobora COGEBANQUERené Jean Baptiste ukora muri BK wegukanye umudali mu koga, ari hagati ya Mugwaneza Jacky umunyamabanga mukuru wa RBA na Vivian Igunduura (ibumoso) uyobora COGEBANQUE

Muri Basketball, Banki y'abaturage yarimo igerageza kubuza BK kwegukana igikombe ariko abasore b'inararibonye nka Lionel Hakizimana bayibera ibambaMuri Basketball, Banki y’abaturage yarimo igerageza kubuza BK kwegukana igikombe ariko abasore b’inararibonye nka Lionel Hakizimana bayibera ibamba

Interbank Sports Tournament ariko ngo igiye kuba ngarukamwakaInterbank Sports Tournament ariko ngo igiye kuba ngarukamwaka

Lionel Hakizimana (ufite umupira) ni we witwaye enza kurusha abandi muri BasketballLionel Hakizimana (ufite umupira) ni we witwaye enza kurusha abandi muri Basketball

Ku nshuro ya mbere irushanwa rikinwa, bisa n'aho BK ari Mpatsamabanki mu mikinoKu nshuro ya mbere irushanwa rikinwa, bisa n’aho BK ari Mpatsamabanki mu mikino

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Rutayisire Boniface

    Kuya 12-09-2017 saa 04:04'

    IGITEKEREZO CYA RUTAYISIRE BONIFACE KUBIREBA KIMWE MUBYAZAMURA FOOT Y’U RWANDA KUKO IBIBAZO BYAYO BYINSHI BITURUKA KUBUYOBOZI:

    Njye icyo mbona nuko ibireba FRWAFA isa n’akarima kihariye abajijukiwe cyane na Foot badafitemo ijambo kandi ibikorwa na Ferwafa bibafiteho ingaruka. FERWAFA ni ihuriro ry’indwara ziba mumakipi yose yo mu Rwanda. Niba amakipi arwaye noneho uyiyoboye akaba agomba kuba yarabaye umuyobozi w’ikipe akenshi inafite ibibazo, urumva ko indwara ya foot iba igiye kwiyongera. Igikwiriye nuko habaho uburyo bwemera ko FERWAFA iyoborwa nubishoboye kandi ubijijukiwe. Igihe u Rwanda rutaratera kuri iyo ntambwe, foot yacu izahora irwaye nta nubwo izatera imbere. UMUYOBOZI WA FERWAFA YAGOMBYE KUBA AFITE UBUMENYI BWA FOOT AKAGIRA N’UBUMENYI MUBY’UBUYOBOZI NDETSE AKABA UMUNTU UTEKEREZA KANDI AKABA CREATIF NDETSE AGAHABWA N’IGIHE KIGUFI HAGASHYIRWAHO KANDI UBURYO BUTARUHANIJE ASHOBORA GUSIMBURWA ARAMUTSE ADAKORA NEZA.

    Iyi politiki n’imigirire niyo Minisiteri ya sport yagombye kwinjiza mumakipi YOSE na Ferwafa kugirango habe impinduka muri foot y ’u Rwanda. igihe iyi ntambwe itaraterwa mu gihugu, foot y’u Rwanda izahora hasi kandi izahorana ibibazo.
    Bruxelles, le 10/09/2017
    Rutayisire Boniface
    Tel : 32 466 45 77 04 ( watsup)
    Email : b2003n@yahoo.fr

    NB: President wa FERWAFA nawe igihe yumva kugiti cye hari aho yinenga (kuko ashobora afite ibindi ashoboye ariko nanone murundi rwego hakaba hari aho akeneye kuzuzwa kuko umuntu ni umuntu ), icyo gihe rero ashobora gukoresha uburyo bwose abandi bayobozi bagira ibikubiye muri iki gitekerezo cyanjye.

    Uwashaka kandi yatanga iki gitekerezo no mu kinyamakuru cyangwa imbuga n’ahandi hantu hose azi haba abantu bakunze kujya paka.

    https://m.facebook.com/story.php?story_fbid=1845484348801630


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru