RUHAGOYACU.com

Blaise Itangishaka mu bakinnyi APR FC yatanze muri CAF

Blaise Itangishaka, rutahizamu ikipe ya APR FC yaguze muri Marines, ari mu bakinnyi 29 bazifashishwa n’iyi kipe mu mikino ya Total CAF Champions League ya 2017.

Uyu mukinnyi wavunikiye mu mukino wa shampiyona wahuje Musanze FC na APR FC mu Ugushyingo umwaka ushize, byitezwe ko ashobora kumara igihe kigera ku mezi umunani adakandagira mu kibuga.

Abandi bakinnyi baje muri 29 kuri ubu bari mu mvune, ni: Twizerimana Onesme wamaze kugera i Kigali, avuye kubagirwa muri Maroc ndetse na Sekamana Maxime uri mu nzira zigaruka mu kibuga, nyuma y’amezi arenga abiri mu mvune.

"Lisiti yatanzwe kera (mbere yuko 2016 irangira). Nta bandi bakinnyi twongeyemo, ni ba bandi."

"Tubonye umukinnyi mwiza nat kibazo ashobora kuza, ariko amategek ya CAF ni uko Mutarama ariwo munsi wa nyuma, ariko ni ugutegereza nia dushobora kongeramo abandi."- Jimmy Mulisa aganira n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu.

APR FC ikaba yaratomboye kuzahura na Zanaco yo muri Zambia mu injora ribanza, mu gihe babashije kuyisezerera, bahura na Yanga SC mbere yo kwerekeza mu matsinda, igihe baba babashije gusezerera iyi kipe yo muri Tanzania.

Urutonde rwa 29 APR FC yatanze muri CAF

Abazamu: Ntalibi Steven, Kimenyi Yves, Emery Mvuyekure.

Ba myugariro: Rusheshangoga Michel, Ngabonziza Albert, Rutanga Eric, Emmanuel Imanishimwe, Rugwiro Herve, Usengimana Faustin, Ngandu Omar, Nsabimana Aimable.

Abakina hagati: Amran Nshimiyimana, Mukunzi Yannick, Butera Andrew, Benedata Janvier, Bizimana Djihad, Hakizimana Muhajir, Sekamana Maxime, Nkinzingabo Fiston, Habyarimana Innocent, Sibomana Patrick, Mwiseneza Djamal, Fabrice Nininahazwe.

Ba rutahizamu: Blaise Itangishaka, Nshuti Innocent, Irambona Fabrice, Bigirimana Issa, Twizerimana Onesme, Ngabo Mucyo Fred.

CAF iteganya ko hashobora kongerwamo umukinnyi mbere ya tariki ya 15 Mutarama, igihe hari impinduka zibaye muri iyi lisiti itangwa mbere y’uko umwaka (2016) urangira, ariko iki gihe bigendana n’amande mu gihe kandi iyo ikipe ibashije kugera mu matsinda, nabwo ishobora kongeramo abandi bakinnyi.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Shyakashingiro.Jaenclaude

    Kuya 5-01-2017 saa 16:27'

    Turishimye.Kubaonesmna,maximebagarutse.Nonemutubwire.Jimymulisa.Yasinyeimyakaingahemuri.APRFCnonereroAPRizatsindaASKIGALI.Ibitego2-1

  2. Ineza

    Kuya 4-01-2017 saa 21:59'

    Nonese Ko Bamutanze Kuri Liste Kandi Baramuhaye Igihe Cyamezi Unani Akaba Atarashira Azakina Ate? Kereka Niba Yarakize Neza

  3. gatabazi felicien

    Kuya 4-01-2017 saa 18:53'

    ubusentabwo bazagura umwataka uzabafasha? cg ntibemerewe kugura abandibakinnyi? umutozase koyaguywe nyuma baribaramutanze kurutonde cg wentakibazo! apr ntizongerakugura abandi!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru