RUHAGOYACU.com

Bokota Labama mu marembo yinjira muri Musanze FC

Ibiganiro bigeze kure hagati y’Abayobozi ba Musanze FC na rutahizamu Bokota Labama, ndetse ngo ategerejwe muri iyo kipe bidatinze ku buryo umwaka utaha yaba ari we uyoboye ubusatirizi bwayo bwari busanzwe buyobowe na Wai Yeka.

Nk’uko Tuyishime Placide, Umuyobozi mukuru wa Musanze FC yabitangarije RuhagoYacu, Bokota Labama barimo kuganira, ndetse ngo si byinshi bisigaye kumvikanwaho ubundi uyu mukinnyi bamwe bita umukambwe akaba yageze muri iyo kipe.

Bokota Labama (hagati) arabitsinda muri URA FCBokota Labama (hagati) arabitsinda muri URA FC

Tuyishime yagize ati “Ntabwo yari yasinya. Turimo kuvugana ariko ntarasinya, ibyo turi kuvuganaho nibirangira tuzabona yemeye akaza cyangwa se yanze.”

Nyuma yo kugaruka mu Rwanda aje gukinira ikipe y’abahoze bakinira Amavubi ikina n’abahoze bakinira Uganda Cranes, rutahizamu Bokota Labama yigaragaje nk’ugifite ingufu, maze ahita yerekeza muri URA FC muri Uganda ari na yo akinira.

Kugeza ubu Musanze FC ifite abakinnyi bashya bagera kuri 6 barimo Umunyezamu Mazimpaka Andre na myugariro Shyaka Philbert bavuye muri Mukura VS, Imurora Japhet wakiniraga Police FC, Mudeyi Suleiman wakiniraga Gicumbi FC ndetse na Franck Barirengako wakiniraga Muzinga n’ikipe y’igihugu y’u Burundi ya CHAN.

Mazimpaka Andre na we yabisikanye na Rwabugiri UmarMazimpaka Andre na we yabisikanye na Rwabugiri Umar

Bane muri abo bamaze kugera muri iyo kipe, ubu hategerejwe umukinnyi umwe ugomba kuva muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’undi uzava i Burundi.

Musanze FC yatangiye imyitozo kuwa mbere tariki ya 21 Kanama, ikaba irimo wkitegura shampiyona igomba gutangira mu mpera za Nzeri nihatagira igihinduka.

Umwaka w’imikino ushize, Musanze FC itozwa na Habimana Sosthene Lumumba yasoreje ku mwanya wa 6 ku rutonde rwa shampiyona, isezererwa na Rayon Sports muri ¼ cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro, mu gihe rutahizamu wayo Wai Yeka we yabaye uwa kabiri mu batsinze ibitego byinshi, aho yatsinze ibitego 18 arushwa igitego kimwe na Dany Usengimana.

Bokota Labama amaze yaherukaga muri AS Muhanga mu myaka ibiri ishizeBokota Labama amaze yaherukaga muri AS Muhanga mu myaka ibiri ishize

Bokota Labama yigaragaje mu mukino w'abawigeze ahita agurwa na URA FCBokota Labama yigaragaje mu mukino w’abawigeze ahita agurwa na URA FC

Bokota Labama yerekanwa muri URA FC mu mwaka ushizeBokota Labama yerekanwa muri URA FC mu mwaka ushize

Bamwe bavuga ko yaba ari igikwerere ariko ntibimubuza kubitsindaBamwe bavuga ko yaba ari igikwerere ariko ntibimubuza kubitsinda

Shyaka Philbert azaba ahanganye na Kanamugire Moses bakina hamwe inyuma ku ruhande rw'ibumosoShyaka Philbert azaba ahanganye na Kanamugire Moses bakina hamwe inyuma ku ruhande rw’ibumoso

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru