RUHAGOYACU.com

Badahari; De Gaulle, Mulindahabi na Muhirwa bagizwe abere mu isomwa ryitabiriwe n’umuntu UMWE

Nyamirambo- Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko Nzamwita Vincent De Gaulle, Me Mulindahabi Kabahizi Olivier na Eng. Muhirwa Adolphe bagizwe abere mu isoma ry’imyanzuro y’urubanza ryabaye kuri uyu wa Gatatu ku cyiciro cyarwo i Nyamirambo.

Aba bagabo bose uko ari batatu baregwaga ibyaha byo gutanga isoko ryo kubaka hoteli ya Ferwafa mu buryo butemewe n’amategeko bihanwa n ’ingingo ya 627 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ku gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, icyenewabo cyangwa urwango.

Mu bujurire bwatanzwe tariki ya 2 Gicurasi n’iya 24 Kamena uyu mwaka, ubushinjacyaha bwavuze ko ibihano byahawe abaregwa ari bito ugereranyije n’icyaha bakoze mu gihe Me Mulindahabi na Muhirwa bajuririye igifungo cy’amezi atandatu bahawe bakanakirangiza naho Nzamwita DeGaulle we yari yagizwe umwere ku ikubitiro.

Me. Mulindahabi Jean Olivier wahoze ari umunyamabanga wa Ferwafa yagizwe umwereMe. Mulindahabi Jean Olivier wahoze ari umunyamabanga wa Ferwafa yagizwe umwere
Kimwe na Eng. Muhirwa Adoplhe bahanaguweho icyaha, bagirwa abereKimwe na Eng. Muhirwa Adoplhe bahanaguweho icyaha, bagirwa abere

Mu isomwa ry’urubanza ryatangiye ku isaa Kumi n’umunota umwe, uretse abacamanzi babiri n’umunyamakuru wa RuhagoYacu wari waje kumva uru rubanza, nta wundi muntu wari uhari haba ku ruhande rw’ubushinjacyaha bwari bwajuririye ibihano byatanzwe cyangwa se uruhande rw’abaregwa.

Umucamanza yabwiye umunyamakuru wa RuhagoYacu ko nyuma yo gusuzuma ubuhamya bwatanzwe n’impande zombi, bwasanze Me Mulindahabi Olivier, Eng. Muhirwa Adoplhe ari abere kuko ubushinjacyaha butagaragaje uruhare rwabo mu mitangire y’isoko byongeye kandi bakaba batari mu kanama gatanga isoko.

Kuri Nzamwita Vincent De Gaulle umucamanza yavuze ko na we agomba kuguma kuba umwere kuko ubushinjacyaha bwamureze gusinya kuri contrat itanga isoko nta bubasha abifitiye nyamara mu gusuzuma ibi, urukiko rwarasanze ari we ufite ubwo bubasha.

Urukiko rwa Nyarugenge rwashimangiye ko Vincent De Gaulle ari umwereUrukiko rwa Nyarugenge rwashimangiye ko Vincent De Gaulle ari umwere

Umucamanza yakomeje avuga ko kuba ikoso ryarahawe EXPERTS-CO nubwo yari yatanze amafaranga menshi kurusha ayo Horizon yari yatanze, nta gitangaza kirimo kuko haberebwa ibintu byinshi bitandukanye mu mitangire y’isoko ndetse Ubushinjacyaha nta gihamya bwatanze cyerekana ubucuti bwari hagati ya Segatabazi Protais (Nyir’ Experts-Co yari yahawe isoko), Mulindahabi na De Gaulle.

Uyu ni wo mwanzuro wa nyuma w’urukiko kuri uru rubanza, aho umucamanza yabwiye RuhagoYacu ko impamvu imwe yatuma ubushinjacyaha bushobora kongera kujurira ari igihe bwaba bubonye ibimenyetso bishya bihamya uruhare rw’aba bagabo mu byaha baregwaga.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. john

    Kuya 25-10-2017 saa 19:14'

    Ahhh. ariko c uyu munyamakuru. yavuganye n’Umucamanza amuha Interview cg yicaye mu cyumba cy’Urukiko, Umucamanza asoma urubanza arangije aragenda!? Icy’ukuri n’uko nta interview yamuhaye kuko atari umuvugizi w’Inkiko. Kuvuga rero ko Umucamanza yabwiye umunyamakuru wa Ruhago yacu, bishobora kuba ataribyo bwana Journaliste.

  2. john

    Kuya 25-10-2017 saa 19:14'

    Ahhh. ariko c uyu munyamakuru. yavuganye n’Umucamanza amuha Interview cg yicaye mu cyumba cy’Urukiko, Umucamanza asoma urubanza arangije aragenda!? Icy’ukuri n’uko nta interview yamuhaye kuko atari umuvugizi w’Inkiko. Kuvuga rero ko Umucamanza yabwiye umunyamakuru wa Ruhago yacu, bishobora kuba ataribyo bwana Journaliste.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru