RUHAGOYACU.com

Bidasubirwaho, Kiyovu Sports yagaruwe mu cyiciro cya mbere

Nyuma y’iminsi 48 imaze imanutse mu cyiciro cya kabiri, Kiyovu Sports yagaruwe mu cyiciro cya mbere ije gusimbura Isonga FC, mu gihe AS Muhanga baburaniraga uwo mwanya yo ubusabe bwayo bateshejwe agaciro.

Inama yahuje Komite nyobozi y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, kuri uyu wa kane tariki ya 3 Kanama ni yo yemeje ko Kiyovu Sports igaruka mu cyiciro cya mbere aho kuzamura AS Muhanga.

Kiyovu Sports igaruwe mu cyiciro cya mbere nyuma y’aho Isonga FC iboneye itike yo kuzamuka, ariko mu ntangiriro z’iki cyumweru ihita yandika ivuga ko ititeguye gukina shampiyona ya Azam Premier League.

Iyo baruwa itatunguranye bitewe n’igihe cyari gishize bihwihwiswa, cyane ko abayobozi b’Isonga FC ndetse na Minisiteri ya Siporo n’Umuco yayishinze, yavugaga ko intego yayo atari uguhatanira ibikombe, ahubwo ari ukurerera u Rwanda abakinnyi.

Kiyovu Sports yari imaze iminsi 48 yonyine imanutse mu cyiciro cya kabiri, nyuma y’aho imanuka ryayo rishyizweho akadomo na Rayon Sports kuwa 15 Kamena uyu mwaka, ubwo yayitsindaga ibitego 2-1 mu mukino usoza shampiyona.

Umutoza Mbungo Cassa yatangije imyitozo yitegura shampiyona y'icyiciro cya mbere na mbere y'uko icyemezo gifatwaUmutoza Mbungo Cassa yatangije imyitozo yitegura shampiyona y’icyiciro cya mbere na mbere y’uko icyemezo gifatwa

Kiyovu Sports iri mu makipe yatangiye gushaka abakinnyi hakiri kareKiyovu Sports iri mu makipe yatangiye gushaka abakinnyi hakiri kare
Umutoza Cassa yatumwe igikombe ubwo yahabwaga akaziUmutoza Cassa yatumwe igikombe ubwo yahabwaga akazi
Abatoza bungirije ba Kiyovu: Djabil Mutarambirwa na Mohamed bita 'Nonde'Abatoza bungirije ba Kiyovu: Djabil Mutarambirwa na Mohamed bita ’Nonde’
Kiyovu Sports yatangiye guhwihwisa ko itazakina icyiciro cya kabiri nyuma y'ijoro ribi ry'itariki ya 15 KamenaKiyovu Sports yatangiye guhwihwisa ko itazakina icyiciro cya kabiri nyuma y’ijoro ribi ry’itariki ya 15 Kamena

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. murenzi

    Kuya 6-08-2017 saa 08:21'

    ubuse koko... muhanga yo yaziziki!!

  2. daison

    Kuya 5-08-2017 saa 20:17'

    ubu rero Sam nabandi mufana kiyovu mwishimye nyine umwana ahora arumwana knd ikimenyane nakera cyahozeho gsa ubu mbonye ko sport football ya Vincent de gaulé nabandi nkawe ntakinu baduha gishyashya ark nubundi niyo twavuga byararangiye p nta buyobozi mu mupira wa maguru dufite kbsa mubyemera cy mubihakane kereka uwaza agakubura akazana abasiporotif nyabo wana naho ngubukeba nibyiza p gsa muhindure ijisho ryanyu mwese nta niterambere ririmo
    ahubwo abasenga musengere numupira wacu wamaguru
    yewe na handball nindi mikino

  3. babou

    Kuya 5-08-2017 saa 07:04'

    umva icyo kigabo. bande birukana gasenyi?umumenase n’uwa bâ muzuka?ahandi iyo umupfu yashyinguwe akagaruka yitwa "umuzimu" amakipe yo mucyambere rero yitegure za Uudi ngo burya zirukana imyuka mibi .umwuka mubi rero turagowe. ni ukujya kuri match twiteguye guhangana n’umuzimu.

  4. kabeede

    Kuya 4-08-2017 saa 22:27'

    Muhite mwirukana gasenyi ku Mumena kuko itera umwaku ikanaroga,Ni abanyeshyari babi.

  5. kabeede

    Kuya 4-08-2017 saa 22:27'

    Muhite mwirukana gasenyi ku Mumena kuko itera umwaku ikanaroga,Ni abanyeshyari babi.

  6. kanani

    Kuya 4-08-2017 saa 16:24'

    nigaruke icyari cyayimanuye ntaho cyagiye .rayon sport tuzayigwa inyuma.
    Like · Reply · Just now

  7. Sam

    Kuya 4-08-2017 saa 09:42'

    Arko Degaule mumwangira iki ko Atari MWe mwamuhaye akazi ibi bivuga ko ntanicyo mwamutwara,ubu se kuki inteko ya Ferwafa ifata icyemezo kandi igizwe nabantu barenze umwe mukabyitirira Degaule ?,abareyo ntimunashima ko kuri mandat ye mwabashije gutwara igikombe ahubwo mufate iyambere mumutore kdi mumukunde ,Kiyovu welcome again ngwino umpanire abakeba bo gatsindwa na Kirehe

  8. mwiseneza jean paul

    Kuya 4-08-2017 saa 09:26'

    bavandimwe nimureke twifanire iburayi nahandi hagaragara champion nyayo kuko murwanda sinzita kumupirawayo mugihe degole akiyoboye

  9. Habihirwre j.m.v

    Kuya 4-08-2017 saa 08:48'

    Kiyovu ubu turakangutse, urucaca oyeee!!!

  10. ema

    Kuya 4-08-2017 saa 08:02'

    Nubundi yaramanutse to nubundi nubutaha izamanuka ubuse abakinnyi izabahemba iki?kuzamuka mwibye nubundi ntamahirwe muzagira cyeretse nabaha nabasifuzi nkababandi igikona kigendana ubuse aba nibo biyamamaza ngo batorwe?ngo bakomeze bazambye ibintu dogori atsinzwe najya kwiyakirira muri USA nkazagaruka maze gutyara nishimira igitugu cye.

  11. 1 | 2 | 3 | 4 | 5


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru