RUHAGOYACU.com

Breaking News: De Gaulle yikuye mu matora ya Ferwafa, Rwemalika yiyamamaza wenyine

Uwari umukandida mu matora ya ferwafa, Nzamwita Vincent De Gaulle akuye kandidatire ye mu bahatanira kuyobora Ferwafa ku munota wa nyuma, Rwemalika Felicite asigara ari umukandida rukumbi.

RuhagoYacu yari yanditse ko uyu wayoboraga Ferwafa mu myaka ine ishize, yashoboraga kudakomeza kuyiyobora muri iyi myaka ine iri imbere.

Nkuko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ryabitangaje kuri Twitter, De Gaulle wari umaze imyaka ine ayobora uru rwego yagize ati:

Ku mpamvu zange bwite n’iz’umuryango wange, ndashimira buri umwe wese wanshyigikiye muri iyi myaka ine itambutse, nkaba nizeza kuzakomeza gushyigikira umupira w’amaguru ndetse nkazanashyigikira Perezida wa Ferwafa uzatorwa.

Nzamwita Vincent De Gaulle yakuyemo kandidatire ye mbere y'uko amatora abaNzamwita Vincent De Gaulle yakuyemo kandidatire ye mbere y’uko amatora aba

Rwemalika usigaye ari umukadida rukumbi muri aya matora ari kubera kuri Lemigo Hotel, mu mujyi wa Kigali, amaze kugeza imigambi ye ku nteko itora.

Uyu mukandida arasabwa kuza kugira amajwi angana na 51% by’abanyamuryango 52 batora.

Rwemalika yasigaye ari umukandida rukumbi mu matora ya FerwafaRwemalika yasigaye ari umukandida rukumbi mu matora ya Ferwafa

Ibikurikira kuri iyi nkuru: Kanda hano.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. aimable

    Kuya 31-12-2017 saa 16:25'

    ngirango murabizi ko gasenyi ari umugore wa APR ngaho nimuhakane turebe. uhakana ubugore aragarama ngaho nimugarame. muzavuza induru mutsinze rimwe tuze tuvakubite gatatu mwiyirukane nka masudi. erega igikona gihora ari igikona

  2. gady

    Kuya 31-12-2017 saa 05:26'

    Aimable rwose!!! Burya umuntu abona akanumva ibintu uko ashatse koko!! Wigeze wumva mu bikombe rayon yatwaye hari icyo DG yabashyikirije nka boss wa Ferwafa???? Nagende amahoro rwose ibyo yakoze nibyo yarashoboye. Naho gutsinda gasenyi byo simbibona mbere ya 2020 mwasubiye ku banyamahanga.

  3. c.kayitare

    Kuya 30-12-2017 saa 23:28'

    Mirabaswa kweli, ubwo ntimuramenya icyo bita itekinika? Ubwo murikirigise muraseka ngo agiye kuruhuka??!! injiji zize koko. araje akomeze ayiyobore

  4. Aloys

    Kuya 30-12-2017 saa 20:29'

    Hhhhh! Aimable, Aimable, Aimable rwose watuje ko na Degaule wihaye Gasenyi arinze avaho imunaniye! Yarafungishije, arahagarika, afata ibyemezo ku bafana abakinnyi n’abatoza none birangiye abasize bose, none wowe w’amagambo gusa ubwo ntugiye gusigara ku ruhu nk’ikirondwe inka yarariwe kera? Sha nujya gutsinda Gasenyi nanjye uzampamagare tujyane nguseke aka wa mugani w’ikirura n’umuntu!!! Ukeneye kuva muri analogue kbs kdi biracyakugoye.

  5. aimable

    Kuya 30-12-2017 saa 16:07'

    ahwiiiii ubu noneho aka gasenyi karashobotse turaje twongere tuyihondagure yagirwaga na degaule wayitinyaga agatuma ikora amanyanga ntikurikize amategeko. nubundi yazuye agatwe kubera degaule. ubonye uwagarura Abega wabo tukajya tubahonda uko dushatse

  6. yyyy

    Kuya 30-12-2017 saa 13:10'

    Nimumureke kuko we yagize igihe cyo kwiteganyiriza. Ubwo se guheka president wa fifa ntibiruta gutegeka ferwafa

  7. Bella

    Kuya 30-12-2017 saa 12:27'

    Uwajyaho wese,yego uyu nabaruhutse,ark tuvugishijukuri system iyobora umupira hano nimwe niyo Murenzi Abdallah twirirwa tuvuga umu rayon wacu,nawe ntacyo yahindura!!!ubu c ABEGA ntiyavuyiwacu nubundi kuganzwa nabwo byaragaragaraga na Abdallah rero yakoruko yabisanze yabyanga akavaho cg akiyeguza(kweguzwa) uku nikokuri mwabantu mwe,ubu c ubundi ayamezi abiri yandi agiye kuyobora mwamenyahazabiki??sakindi izabi byarikindi.

  8. ahahaha

    Kuya 30-12-2017 saa 11:59'

    MBEGA BYIZA WEEEEEE.
    BURYA KOKO NTA MVURA IDAHITA , n`abavuga rikijyana batumaga DEGAULE AGARAGUZA AGATI ABANYARWANDA nabo barye bari menjye IMANA IRAHARI IZAJYA IDUKIZA ABIGIZE AKARAHA KAJYAHE.
    MANA SHIMWA , HIMBAZWA Wowe Uhora utuwanaho

  9. nshimiyimana

    Kuya 30-12-2017 saa 11:56'

    imana ishimwe ntakiza cya degoule.

  10. Venuste Niyotwagira

    Kuya 30-12-2017 saa 11:27'

    Noneho mpeka fc irabaho gute? ndavuga nyamuhorana umwaku fc ubwo ndavuga gitindi gihanya

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru