RUHAGOYACU.com

Breaking News: Gatera agizwe umutoza wa Unity FC yirukanye Namahoro Yves

Ubuyobozi bw’ikipe ya Unity SC y’i Gasogi bwamaze gufata icyemezo cyo gusezerera umutoza Namahoro Yves wari umaze amezi atatu ayitoza, maze bumusimbuza Gatera Moussa watozaga Isonga FC mu mwaka ushize w’imikino.

Namahoro Yves yirukanywe nyuma y’amasaha make atsinzwe umukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri, iyi kipe yahuyemo na Rwamagana City FC, ukarangira ku bitego 3-2.

KNC aganira n'umutoza Namahoro Yves ubwo bakinaga na Aspor FC mu mwaka ushizeKNC aganira n’umutoza Namahoro Yves ubwo bakinaga na Aspor FC mu mwaka ushize
Namahoro Yves yamaze gusezererwa ku butoza bwa Unity SCNamahoro Yves yamaze gusezererwa ku butoza bwa Unity SC
Namahoro Yves areba uburyo ikipe yatsinzwemo igitego cya gatatu na Rwamagana City kuri uyu wa GatandatuNamahoro Yves areba uburyo ikipe yatsinzwemo igitego cya gatatu na Rwamagana City kuri uyu wa Gatandatu

Gatera Moussa watoje amakipe nka Sunrise FC na Isonga FC akayazamura mu cyiciro cya mbere, ndetse akaba yaranyuze mu makipe Etincelles na SEC yeretswe abakunzi b’ikipe ya Unity kuri uyu wa Gatandatu n’umuyobozi w’iyi kipe; Kakoza Nkuriza Charles (KNC).

KNC yemeje Gatera Moussa nk'umutoza anamwerekana imbere y'abakunzi ba Unity FCKNC yemeje Gatera Moussa nk’umutoza anamwerekana imbere y’abakunzi ba Unity FC
Gatera Moussa aratangira akazi kuri iki CyumweruGatera Moussa aratangira akazi kuri iki Cyumweru

Biteganyijwe ko Gatera Moussa atangira akazi kuri iki Cyumweru, aho ayobora imyitozo ya mbere y’iyi kipe.

Namahoro Yves wari watangiranye n’iyi kipe mu Ugushyingo 2017, ayisize ku mwanya wa gatanu n’amanota 12 mu itsinda A ry’icyiciro cya kabiri.

Amafoto: NTARE Julius/ RuhagoYacu.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. JONAS

    Kuya 7-01-2018 saa 03:20'

    KNC WARI WARATINZE,UMUTOZA NI UTSINDA


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru