RUHAGOYACU.com

Iranzi yasanze Davis Kasirye muri Zesco United yo muri Zambia

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi Iranzi Jean Claude yarangije gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri akinira ikipe ya Zesco United yo muri Zambia.

Iranzi Jean Claude wakiniraga ikipe ya MFK Topolcany, yari amaze iminsi mu biganiro n’ikipe yo muri Kenya yamwifuzaga, gusa biza kurangira umuhagarariye amuboneye ikipe mu gihugu cya Zambia.

Uyu musore wari wifujwe na APR FC gusa bikarangira avuze ko atagaruka gukina mu Rwanda, yari amaze icyumweru mu gihugu cya Zambia aho byaje kurangira arangizanyije n’iyi kipe ku mugaragaro uyu munsi, ni nyuma yo gushimwa n’abatoza bayo.

Iranzi(wa mbere ibumoso) kuri Levy Mwanawasa Stadium akurikirana umukino hagati y'ikipe ye nshya na Green EaglesIranzi(wa mbere ibumoso) kuri Levy Mwanawasa Stadium akurikirana umukino hagati y’ikipe ye nshya na Green Eagles

Iranzi akaba asanze Davis Kasirye bahoze bahanganye mu Rwanda umwe akinira APR FC undi Rayon Sports, aho uyu mugande na we yasinyiye iyi kipe mu cyumweru gishize.

Aganira na RuhagoYacu uyu musore wari umaze ibyumweru 2 ari muri Zambia akaba yatangaje ko yishimye cyane kuba ageze muri iyi kipe.

" Ni ikipe nziza cyane ndishimye ko tuba tubashije kunvikana nkasinya amasezerano kuko nabishakaga cyane." Iranzi Jean Claude wari umaze umwaka akina mu cyiciro cya 3 muri Slovakia.

" Ntabwo nahageze ngo bingore cyane kuko nahahuriye na Davis Kasirye ndunva niteze kuzahagira ibihe byiza."

Iranzi agiye kujya akinana na Davis KasiryeIranzi agiye kujya akinana na Davis Kasirye

Amakuru ava muri iyi kipe akaba avuga ko mu minsi ya vuba iri bube inasinyishije umunyamisiri Yehia Brahim na we wari umaze iminsi mu igeragezwa muri yo.

Zesco United ya gatanu uyu munsi muri shampiyona ya Zambia yanabonye itike yo gukina imikino ya ¼ cya CAF Confederation Cup aho izahura na Super Sports yo muri Afurika y’epfo tariki 15 Nzeri, mu mukino aba basore bombi bashobora kugaragaramo.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Izindi nkuru

joseph Kuya 2-08-2017 saa 12:24'

joseph ohh well cam iranzi ndumunyarwanda mba hano lusaka mfana Reyo sport ariko iranzi aranshimishije udasubiye mugikona kaze neza na kasirye.

Gisubizo Joseph Kuya 1-08-2017 saa 19:54'

Iranzi Kwifurije Kuzitwara Neza Kandi Imana Izagufasha

Yussuf Kuya 1-08-2017 saa 19:46'

Iranzi urakaza neza muri Zambia nubwo utigeze ukinira team nkunda Rayon sport but ntakizambuza kuza kugushyigikira, nafanaga Zanaco but right now ndahinduye kbsa kuko nibyigiciro kubona umunyarwanda aza gukina muri zambia you are welcome urisanze kbsa


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!