RUHAGOYACU.com

Irushanwa ryiswe ‘Ndi Umunyarwanda’ ryasubitswe

Mu gihe haburaga umunsi umwe ngo ibigugu bihatanire igikombe cy’irushanwa ryiswe ‘Ndi Umunyarwanda’, Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangaje ko iryo rushanwa risubitswe rikaba ryimuriwe igihe kizatangazwa nyuma.

Itangazo rigaragara ku rubuga rwa Internet rwa FERWAFA rivuga ko icyemezo cyo gusubika irushanwa cyafashwe n’abaritegura, hagamijwe kurinonosora neza bityo rikazakinwa ikindi gihe kizatangazwa nyuma.

Iri rushanwa ryari ryateguwe ku bufatanye bwa FERWAFA na Komisiyo y’Ubumwe n’ubwiyunge, hagamijwe kwimakaza Ubunyarwanda mu cyumweru cyahariwe ubumwe n’ubwiyunge.

Rayon Sports yendaga kongera kwiyereka abafana nyuma yo kunganya na AS KigaliRayon Sports yendaga kongera kwiyereka abafana nyuma yo kunganya na AS Kigali

Ryagombaga gutangira kuri uyu wa gatatu tariki ya 4 Ukwakira rigasozwa kuwa 8 Ukwakira, rikitabirwa n’amakipe yabaye ane ya mbere ku rutonde rwa Azam Rwanda Premier League 2016/2017, ari yo Rayon Sports, Police FC, APR FC na AS Kigali.

Iri rushanwa ryari rigiye gukinwa ariko Rayon Sports idafite benshi mu nkingi ya mwamba, dore ko hatari hanashize amasaha menshi iyi kipe yemeye kuryitabira kuko rikimara gutangazwa yo yari yahakanye ivuga ko ititeguye kuryitabira.

Indi nkuru mwasoma: Rayon Sports yemeye gukina irushanwa "Ndi Umunyarwanda" nyuma yo kwemererwa gukoresha abakinnyi bose yaguze

AS Kigali ntiratsindwa na Rayon Sports mu mikino ibiri baheruka gukinaAS Kigali ntiratsindwa na Rayon Sports mu mikino ibiri baheruka gukina

Police FC yari igiye kuza icakirana na Rayon Sports nyuma yo gutsindwa na Etincelles FC muri shampiyonaPolice FC yari igiye kuza icakirana na Rayon Sports nyuma yo gutsindwa na Etincelles FC muri shampiyona

APR FC yagombaga guhita ikina na AS KigaliAPR FC yagombaga guhita ikina na AS Kigali

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. akumiro

    Kuya 4-10-2017 saa 10:27'

    mu izina rya Jesus! !!!!!!!!!!!!Ngo de Gaulle ayobora rayon? ???????Y
    abikurahe c

  2. Gatete

    Kuya 4-10-2017 saa 08:34'

    Cyakoze biteye agahinda kuba ferwafa isigaye ikorera mukwaha kwa tombora fc birakabije nimujya mujya gutegura amarushanwa mbere yo kubitangaza mujye mubanza mubaze tombora fc koyiteguye nahubundi muzatwangisha umupira kbs

  3. -####-

    Kuya 3-10-2017 saa 22:16'

    Hhhhhhhhhh nonese ubashimiyeko baribagiye gutegura irushanwa ritunguranye vraiment tujye tureba kure nta ligne umupira wacu ufite

  4. Venuste Niyotwagira

    Kuya 3-10-2017 saa 17:31'

    Ferwafa ndabashimye kbs mwarebye kuko ikosa ryabaye twabashinja nuko mwari mwemeye gutegura irushanwa ritunguranye

  5. jonas

    Kuya 3-10-2017 saa 16:45'

    aya namagambo yabafana bagikona ntabwo rayos sport ariyo itegura amarushanwa murwanda mutuze ferwafa niyo irimo akajagari kd bibuke ko gitinyiro yari yemeye kurikina

  6. tupa

    Kuya 3-10-2017 saa 16:04'

    Lolo urihuse cyane none c ntiwumvise amakuru y’imikino aho bavugaga ko Rayon Sport yemeye kuzakina, gusubika bije nyuma y’uko yo yari yatangaje ko izakina, ikibazo kiri kubateguye irushanwa ngo bagiye kunononsora imitegurire none c bari babitangarije iki njye ndumva n’amakipe atanabeshye kuryanga nabategura nabo si tayiri

  7. LUCK HERO

    Kuya 3-10-2017 saa 15:53'

    Mu gihe haburaga umunsi umwe ngo ibigugu bihatanire igikombe cy’irushanwa ryiswe ‘Ndi Umunyarwanda’, Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangaje ko iryo rushanwa risubitswe rikaba ryimuriwe igihe kizatangazwa nyuma.
    Dogole igihe cyose akora agashya peee none babimenyeshaga kugirango bigende gute nyamagara harigihe ibyanyu bizasubirwamo peee .
    ubwambere ngo Gikundiro yabyanze
    ubwa kabiri muyemereye ibyo yabasabye kugirango ibashe gukina murabyemeye .
    ubwa gatatu ngo murarisubitse ese muzi ko abanyarwanda muba mubwira ibyo nabo bazi ubwenge , ubwose tuzahora murayo kweli

    DOGOLE NAGATSIKO KE TURAKARAMBIWE KABISA DUHAZE AMAFUTI YANYUUU.

  8. jo

    Kuya 3-10-2017 saa 15:26'

    Nta Rayon nta Ferwafa bose ni uguhuzagurika, uwanyereka Rayon iyobowe na Degaulle uko byagenda

  9. Amini

    Kuya 3-10-2017 saa 15:07'

    Noneho ndumiwe peeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee!!!!!!!!!!!!!!!!!!1
    Ferwafa nabateguye umukino ngo bisubiyeho? ese bari babitekerejeho koko cg barose bakanguka bategura irushanwa? ko mbona basubira kubyemezo byabo kurusha Rayons sport na Degaule?
    gusa biteye isoni kandi biragayitse

  10. Amini

    Kuya 3-10-2017 saa 15:07'

    Noneho ndumiwe peeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee!!!!!!!!!!!!!!!!!!1
    Ferwafa nabateguye umukino ngo bisubiyeho? ese bari babitekerejeho koko cg barose bakanguka bategura irushanwa? ko mbona basubira kubyemezo byabo kurusha Rayons sport na Degaule?
    gusa biteye isoni kandi biragayitse

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru