RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 23:58'  -  Abafana ba Rayon Sports bagiye kugarura Ismaila Diarra mu ikipe  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 17:06'  -  Ndoli Jean Claude na Crespo bamaze kugurwa na Kiyovu Sports  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 15:36'  -  Djabil wifuzwaga na Mukura yongereye amasezerano mu Amagaju  |  Yanditswe kuya 17-08-2017 saa 16:42'  -  Kiyovu yasinyishije Di Maria wari ukiganira na Rayon Sports  |  Yanditswe kuya 17-08-2017 saa 15:18'  -  Abafatabuguzi ba Star Times bagiye kuryoherwa na shampiyona zikomeye z’i Burayi na NBA
Breaking News: Kwizera Olivier yasinye amasezerano muri Free State ya Africa y’Epfo
Print Comments: 8 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Umukinnyi w’umunyarwanda Kwizera Olivier wahoze akinira ikipe ya APR FC na Bugesera mu mwaka ushize w’imikino, yamaze gusinya amasezerano y’imyaka 2 mu ikipe yo muri Africa y’Epfo mu cyiciro cya mbere.

Kwizera Olivier wari umaze iminsi ari mu igeragezwa mu gihugu cya Africa y’Epfo ahoRuhagoYacu yari yabatangarije ko uyu musore afite amahirwe yo gusinya amasezerano muri ikipe ya Free State Stars mu minsi ya vuba.

Aganira na RuhagoYacu kuri uyu wa mbere, uhagarariye uyu mukinnyi witwa Sbusiso Nkosi yemeje ko Kwizera Olivier yamaze gusinya amasezerano muri Free State Stars.

JPEG - 46.1 kb
Sbusiso Nkosi wafashije Kwizera kujya mu ikipe ya Free State Stars

" Nibyo uyu munsi twunvikanye n’ikipe ya Fress State Stars ya hano muri Africa y’Epfo." Sbusiso Nkosi, aganira na RuhagoYacu.

"Kuva yagera hano muri Africa y’Epfo iyi kipe yashimye cyane Oliver (Olivier Kwizera), ni umuzamu wabiyeretse neza, yaba mu myitozo no mu mikino ya gicuti yakinnye."

Olivier yamaze kunvikana n'ikipe ya Free State StarsOlivier yamaze kunvikana n’ikipe ya Free State Stars

" Yasinye amasezerano y’imyaka 2 yakongerwaho umwaka umwe. Ikindi ni ikipe yamukunze cyane, mfite icyizere ko azavamo umuzamu mwiza muri Africa y’Epfo."

Uyu mugabo uhagarariye Kwizera Olivier yakomeje atangariza RuhagoYacu ko yamenyanye na Kwizera Olivier nyuma yaho u Rwanda rukinnye na Zambia mu mukino wa gicuti.

" Namubwiwe n’umutoza w’abazamu ba Zambia, ambwira ko ari umukinnyi mwiza umwaka ushize." Uyu uhagarariye Kwizera, nyuma y’uko uyu musore asinye amaserano muri Free State Stars.

JPEG - 64.2 kb
Olivier yitwaye neza ku mukino wabahuje na Kaizer Chiefs iyi kipe ihita yemeza ko agomba gusimbura umuzamu wagiye muri Blackpool

" Umwaka ushize namusabye amashusho ye tumaze kuganira, nyereka amakipe yamushakaga baranamushima, ariko atinda kurekurwa no kubona ibyangombwa, ntibyakunda ko aza hano muri Africa y’Epfo, ubu ndishimye cyane ko uyu mwaka byagenze neza."

Nta amafaranga yo kumugura yamutanzweho kuko uyu musore yari amaze gusoza amasezerano mu ikipe ya Bugesera.

JPEG - 187.9 kb
Kwizera yari amaze umwaka akinira Bugesera FC
JPEG - 147.7 kb
Bugesera FC ntiyagoye Olivier Kwizera yahise imurekura amaze gusoza amasezerano

RuhagoYacu ikaba yamenye ko uyu musore azajya ahembwa hafi $5000 buri kwezi.

Ikipe ya Free State Stars ikomoka mu gace kitwa Bethlehem muri Africa y’EPfo muri Free State. Iyi kipe ikina mu cyiciro cya mbere kuva muri 2008.

JPEG - 25.8 kb
Kwizera agiye gusimbura umukongomani Mafoumbi werekeje muri Blackpool yo mu Bwongereza

Umwaka ushize w’imikino ntabwo woroheye iyi kipe ya Free State Stars aho yarangije ku mwanya wa 14 muri shampiyona y’icyiciro cya mbere irimo amakipe 16.

Gwiza Kuya 25-07-2017 saa 11:40'

Umubare w’abapro uri kwiyongera kabisa. Bagiye kujya bahamaganwa bose bavuye hanze nk’abo muri za cote d’ivoire ibi bizadufasha nta gushidikanya.

-####- Kuya 25-07-2017 saa 09:14'

kwizera Turamushyigikiy kbs Imana Ibimufashemo

Turatsinze Fred Kuya 25-07-2017 saa 09:12'

Kwizera Turamushyigikiy kbs imana ibimufashemo

DNA Kuya 25-07-2017 saa 07:06'

ariko mwagiye mureka kwamamaza Olivier yakiniraga muri bugesera na APR icyarimwe umwaka w’imikino ushize cg nukugira nayo muyigaragaze Kwizera ahagiye mwifurije kubikora nkuko yabikoraga muribugesera .

ineza Kuya 24-07-2017 saa 22:10'

Olivier nagende agerageze amahirwe yongeremo akabaraga tumwifurije kwiywara neza akazagirira akamaro ikipe yigihugu

Papy Kuya 24-07-2017 saa 21:27'

Imana ishimwe kabisa. Uyu mutype ubundi ni umuzamu mwiza nizereko azabijyiriramo amahirwe.
Congs to him!

seba Kuya 24-07-2017 saa 21:20'

si sawa aho

Rama Kuya 24-07-2017 saa 20:10'

Amahirwe masa kuri Olivie ndamwibuka mu isongo turi kumwe gusa azakure mu mutwe naho ubundi arashoboye


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)