RUHAGOYACU.com

Breaking News: Masudi Djuma yerekeje muri Simba SC ikinamo Haruna Niyonzima

Umutoza w’umurundi Irambona Masudi Djuma wahoze atoza ikipe ya Rayon Sports, yerekeje muri Simba Sports Club gusimbura Umugande Jackson Mayanja ku mwanya w’umutoza wungirije.

Uyu Mugande Jackson Mayanja yeguye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu, nyuma yo kunaniranwa na Simba ikaba yifuza kumusimbuza kugira ngo ikomeze urugendo rwo guhatanira igikombe cya shampiyona muri Tanzania.

Jackson Mayanja waciye mu Rwanda muri 2004 atoza ikipe ya Kiyovu Sports, amaze iminsi atumvikana n’ikipe ya Simba SC, ku buryo uyu mwaka yagiye avugwa kenshi ko ashobora gutakaza umwanya we muri iyo kipe, ariko ntagende.

Umugande Jackson Mayanja yatandukanye na Simba SC kuri uyu wa gatatuUmugande Jackson Mayanja yatandukanye na Simba SC kuri uyu wa gatatu

Inshuro ya nyuma byashyushye ko uyu mugande atazakomezanya na Simba ni muri Kanama uyu mwaka, ubwo byavugwaga ko Simba igiye kumusimbuza umutoza w’umurundi Etienne Ndayiragije, ariko biza kurangira agumye muri iyi kipe.

Kuri uyu wa gatatu RuhagoYacu yamenye ko Masudi Djuma ari mu biganiro bigeze kure n’ikipe Simba SC, ariko uyu mutoza ntiyagira byinshi yifuza kubitangazaho.

Kuri uyu wa gatatu ubwo yatandukanaga n’ikipe ya Simba SC, Jackson Mayanja yavuze ko yeguye muri Simba SC ku mpamvu ze bwite, ariko bakamushinja kuba atumvikanaga n’umutoza mukuru w’ikipe ya Simba, umunya-Cameroon Omog Joseph.

Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa kane ni bwo uyu mutoza Masudi yahagurutse ku kibuga cy’indege i Kanombe yerekeza muri Tanzania.

Aganira na RuhagoYacu yavuze ko agiye kumvikana n’ikipe ya Simba SC, ariko ibyinshi babivuganye, asa nk’ugiye gusinya amasezerano.

Ati "Ubu tuvugana ndi ku kibuga cy’indege i Kanombe nerekeje muri Tanzania. Ibiganiro bisa nk’ibyamaze kurangira kuko n’itike y’indege injyana muri iki gihugu ni bo ubwabo bayinkatishirije."

Masudi Djuma yageze muri Rayon Sports aje kungiriza Minnaert, birangira ayibereye umutoza mukuruMasudi Djuma yageze muri Rayon Sports aje kungiriza Minnaert, birangira ayibereye umutoza mukuru

"Kujya muri Tanzania kuri njye ni byiza kuko hari urwego mbona bagezeho muri kiriya gihugu ruruta urwa shampiyona ya hano mu Rwanda nari mazemo iminsi."

"Ndizera ko gukorana n’umutoza mukuru nka Omog hari ikindi bizanyungura ku ruhande rwanjye, nkaba numva nzahungukira byinshi."

Imwe mu mpamvu ishobora kuba yaratumye uyu mutoza Irambona Masudi Djuma atoranywa n’ikipe ya Simba, ni uko uyu murundi abasha kuvuga neza ururimi rw’igiswahili n’igifaransa, ku buryo byafasha kumvikana n’uyu mutoza Omog Joseph kimwe n’abakinnyi bakina muri Simba SC.

Masoudi Djuma muri iki gitondo ku kibuga cy'indege i KanombeMasoudi Djuma muri iki gitondo ku kibuga cy’indege i Kanombe

Masudi yakomeje abwira RuhagoYacu ko yavuganye n’ubuyobozi bakumvikana, ariko umutoza Omog Joseph batari bakavuganye kugeza ahagurutse hano mu Rwanda.

Etienne Ndayiragije utoza Mbao nawe yavuzwe kenshi kuba ashobora kwerekeza mu ikipe ya Simba SCEtienne Ndayiragije utoza Mbao nawe yavuzwe kenshi kuba ashobora kwerekeza mu ikipe ya Simba SC

Masudi Djuma kandi yabwiye RuhagoYacu ko yagiranye ibiganiro n’amakipe ya hano mu Rwanda mbere yo kwerekeza muri Simba SC, ariko akabona batari kubishyiramo imbaraga, agahitamo kwerekeza mu ikipe ya Simba SC.

Uyu mutoza yagiye avugwa mu makipe atandukanye mu minsi ishize, arimo ikipe ya APR FC ndetse n’amakipe yo mu gihugu cya Kenya.

"Hari abo twaganiriye gusa baje bakererewe gato, ngeze kure ibiganiro n’ikipe ya Simba. Iyo bashyiramo imbaraga byari gushoboka ko nari kubasinyira, ariko nabonaga babigendamo biguru ntenge, mpitamo kwerekeza aha." Masudi Djuma wongeyeho ko adashobora kubwira RuhagoYacu izo kipe.

Masudi Djuma azungiriza Joseph Omog ukomoka muri CameroonMasudi Djuma azungiriza Joseph Omog ukomoka muri Cameroon

Uyu mutoza yavuze ko mu Rwanda ari mu rugo iwabo, yahagize ibihe byiza kandi yizera ko mu minsi iri mbere, ashobora kuzagaruka gutoza muri iki gihugu, ati "Insh’Allah" bishatse kuvuga ngo "Imana nibishaka".

Masudi Djuma yakomeje ashimira Rayon Sports, ati "Reka mbonereho nshimire ikipe ya Rayon Sports ku mahirwe yampaye, nayifurize ibyiza muri uyu mwaka mushya w’imikino. Abatoza n’abakinnyi nabifuriza kuzarenga aho twageze umwaka ushize."

Irambona Masudi Djuma yafashije Rayon Sports kwegukana igikombe cy’Amahoro n’igikombe cya shampiyona mu myaka 2 ishize atoza iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda, aza gutandukana na yo yeguye ku mpamvu ze bwite.

Masudi Djuma ashobora gutangira akazi ke mu ikipe ya Simba SC mu mpera z’iki cyumweru, agahera ku mukino uzahuza iyo kipe na Njombe Mji kuri uyu wa gatandatu. Iyi kipe ikaba iba mu majyepfo y’igihugu cya Tanzania mu karere ka Newala.

Simba SC ikinamo umunyarwanda Niyonzima Haruna Simba SC ikinamo umunyarwanda Niyonzima Haruna

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Gasenyi

    Kuya 21-10-2017 saa 08:02'

    Mwifurije amahirwe masa masa kdi Abarayons twese turacyagukunda ikindi urabizi ko ari mu rugo , Imana ibane nawe

  2. mucanzigo Deogratias

    Kuya 19-10-2017 saa 17:25'

    MASUDI DJUMA , NJYEWE UBWANGE MWIFURIJE KUZAGIRA IBIHE BYIZA MURI SIMBA SC(TANZANIA). KUKO NJYE NK’UMUKUNZI WA RAYON SPORT NTACYO MASUDI YIGEZE ATWIMA, URETSE ICYO ATARI AFITE. NAHORAGA NIFUZA KO ABONA IKIPE AJYAMO ATARI IYO MU RWANDA NONE ARAYIBONYE. KUKO MU RWANDA BYARI KUMUGORA GUTOZA INDI KIPE ATARI GIKUNDIRO. KUKO ABA RAYON BARAMUKUNDA, KUMUZOMERA RERO TWAHUYE DUHANGANYE BYARI KUTUBABAZA. CONGS MASUDI,NTUZAVA MUMITIMA YACU(ABARAYONS), BONNE CHANCE EN TOUT CAS,

  3. mucanzigo Deogratias

    Kuya 19-10-2017 saa 17:25'

    MASUDI DJUMA , NJYEWE UBWANGE MWIFURIJE KUZAGIRA IBIHE BYIZA MURI SIMBA SC(TANZANIA). KUKO NJYE NK’UMUKUNZI WA RAYON SPORT NTACYO MASUDI YIGEZE ATWIMA, URETSE ICYO ATARI AFITE. NAHORAGA NIFUZA KO ABONA IKIPE AJYAMO ATARI IYO MU RWANDA NONE ARAYIBONYE. KUKO MU RWANDA BYARI KUMUGORA GUTOZA INDI KIPE ATARI GIKUNDIRO. KUKO ABA RAYON BARAMUKUNDA, KUMUZOMERA RERO TWAHUYE DUHANGANYE BYARI KUTUBABAZA. CONGS MASUDI,NTUZAVA MUMITIMA YACU(ABARAYONS), BONNE CHANCE EN TOUT CAS,

  4. -####-

    Kuya 19-10-2017 saa 11:28'

    Navugaga ko ajya muri APR se ubu baravuga iki nikimwe bavuga ntashingiro bifite kugirango nibiramuka bibaye bazavuge ngo twari twarabivuze nkuko batangiye bavuga ngo azajya muri mukura na Police
    Mudufashe mujye muduha amakuru nkajya yemejwe kuruta ibihuha

  5. -####-

    Kuya 19-10-2017 saa 11:28'

    Navugaga ko ajya muri APR se ubu baravuga iki nikimwe bavuga ntashingiro bifite kugirango nibiramuka bibaye bazavuge ngo twari twarabivuze nkuko batangiye bavuga ngo azajya muri mukura na Police
    Mudufashe mujye muduha amakuru nkajya yemejwe kuruta ibihuha

  6. Gustave

    Kuya 19-10-2017 saa 10:30'

    icyo ni cyo

  7. ffffffffffffff

    Kuya 19-10-2017 saa 09:21'

    nibyiza nkabarayon tumwifurije akazi keza muri simba, najye gushaka umugati w’umwana!! nitumukenera tuzamutumaho agaruke, kuko Karekezi APR ishobora kumudupapura cg akajya mu mavubi.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru