RUHAGOYACU.com

Breaking News: Mukura iguze umukinnyi Gael Duhayindavyi wifuzwaga n’ibigugu mu Rwanda

Ikipe ya Mukura VS imaze kugura umukinnyi w’Umurundi Gael Duhayindavyi wifuzwaga n’amakipe akomeye ya hano mu Rwanda imukuye mu ikipe ya Vital’o yo mu gihugu cy’u Burundi.

Umukinnyi mpuzamahanga w’umurundi Gael Duhayindavyi akaba yarasanzwe akinira ikipe ya Vitalo FC akaba yari na Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abakina imbere ( ya CHAN)
asinyiye Mukura amasezerano y’imyaka ibiri.

Yakiniye amakipe atandukanye nka; Athlético Olympic FC, Lydia Ludic Burundi Académic FC, Flamengo FC yamutije Vital’O FC yaherukagamo.

Asanzwe ari umukinnyi wo hagati w’ikipe y’igihugu y’u Burundi ‘Intamba mu rugamba’. Kuva muri 2011, Duhayindavyi amaze gukinira Intamba imikino 32.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Izindi nkuru

steven Kuya 11-08-2017 saa 19:29'

Ditty ntuzi ibyo uvuga kuko turishoboye uzabaze,neza uzabona,igisubizo APR yavukiye, ku murundi,ifite abakinnyi,bakomeye niyo,mpamvu,izahora ikomeye,mwagize,ko,muturushya,inoti,si? Twebwe,tuyatanga,tudasakuje nkamwe,nabayobora,gasenyi,bayakura,mu,masoko,ya,leta,uzaperereze,uzabona,igisubizo,kubyo,wivugira,wangu

Maniraguha Gerard Kuya 7-08-2017 saa 19:57'

Ally Erega Yakunze Gikundiro Yacu Akandi Nziyuko Rayon Izabiko 2

Dfft Kuya 7-08-2017 saa 19:52'

Amakipe acungitmra kuri budget ya Leta nayo atangiye kugura, amafaranga amaze kuza. Bartangiye kugura rayon irangije. Ibi birerekana ko Leta ikuyemo amafaranga, mu Rwanda hasigara ikipe ya Rayonsport yonyine, izindi zose zasenyuka, uhereye kuri yayindi yajyaga yirata ko ifite amafaranga menshi. Uyu mwaka yaragaragaye, aho yabeshyaga ko ngo irangajwe n’amatora, nyamara imifuka yaratobotse.Pole sana umupira w’u Rwanda, kuko nta fondation ufite

niyo Kuya 7-08-2017 saa 19:21'

wow congs kbs kubayobozi bacu .

fufu Kuya 7-08-2017 saa 17:10'

naze Abe amenyera urwanda neza,gacinya araba amwigaho, umwakutaha ashobora kuzaba umusimbura Mwiza wa pierrot hariya hagati,igihe azaba adashatse kongera amasezerano muri rayon. umwana wa pare Buja ntazatinda aho ihuye ndabarahiye niyitwara neza azaza kgl kumatara, nubu rayon yagonzwe n’ikibazo cy’abanyamahanga bigorana kubakinisha kandi bahembwa menshi. umupira w’abarundi bawigira mumihanda ya Bujumbura naho inaha ibibuga byose babyubatsemo amazu, abana bawigira mungo zabo no mwisonga fc itagira ikerekezo, ngiyo impamvu irigutuma ushaka umukinyi wese ari kujya iburundi.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!