RUHAGOYACU.com

Seninga yasinye amasezerano y’imyaka 3 atoza Police FC

Ikipe ya Police FC imaze guha aamasezerano umutoza Seninga Innocent y’imyaka 3, nyuma yo gufasha ikipe ya Police FC gufata umwanya wa 2 muri shampiyona iheruka ya 2016/17.

Mu minsi ishize nibwo RuhagoYacu yatangaje ko Seninga azongererwa amasezerano yo gutoza Police FC, akaba amaze gusinya kuri uyu wa mbere.

Aganira na RuhagoYacu umutoza Seninga Innocent yemeje ko yasinye amasezerano y’imyaka 3 muri Police FC.

Abari abungiriza bose ba Seninga Innocent, bakaba nabo bahawe amasezerano y’imyaka 3 kimwe n’umutoza mukuru.

" Igikomeye bansabye ni ugushaka ibikombe bikinirwa hano mu Rwanda." Seninga aganira na RUhagoYacu.

" Birasaba gukora cyane, byibura tukabona kimwe muri 2 bikinirwa hano mu Rwanda."

Police FC kugeza kuri ubu yamaze kugura abakinnyi 5 barimo Ishimwe Zappy (utari ufite ikipe), Nsengiyunva Moustapha wavuye muri Rayon Sports, Bertrand Iradukunda na David Nzabanita bakiniraga Bugesera, na myugariro Fiston Munezero wakiniraga Rayon Sports.

" Abakinnyi nifuzaga mu ikipe ya Police FC bamaze kubangurira, ubu nanjye ngiye gukora cyane, dushake uko twakwegukana igikombe."

" Badusabye gukomeza kuzamura urwego rw’abakinnyi bafite impano, akaba ari ikintu nzakomeza gukora uko Abeddy na Mico Justin uyu mwaka bazamutse cyane, n’abandi bakinnyi bizagende kuriya."

Yongeyeho ati, " Police FC mu myaka ishize yakomeje kugenda itanga abakinnyi beza, uyu mwaka nabwo bizakomeza turebe ko havamo undi Danny Usengimana cyangwa Tuyisenge."

Seninga Innocent ahembwa miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba ahabwa prime y’umukino batsinze y’ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu mutoza yishyurirwa icumbi ryo kubamo mu mugi wa Kigali, akaba anafite imdodoka imutwara.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Izindi nkuru

fenty Kuya 17-07-2017 saa 21:06'

Sha papy genda kbsa apr ntacyo tubaye ikibazi nuko ejo bundi uzaba uri kuririra munyotsi gsa icyo nakwifuriza nugukina mumahanga naho muri gasenyi ntaho waba uvuye ntaho waba ugiye kbsa

seba Kuya 17-07-2017 saa 15:21'

nashake asinye Imyaka 20 ikipe ni Apr fc oyeeeeeeeee ndagukunda


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!