RUHAGOYACU.com

Breaking News: Sibomana Patrick arerekeza muri Biélorussie kuri uyu mugoroba

Umukinnyi Sibomana Patrick wakiniraga APR FC mu myaka 4 ishize, agiye kwerekeza mu gihugu cya Biélorussie kuri uyu mugoroba aho agiye gukina umupira w’amaguru nk’umukinnyi wabigize umwuga.

Uyu musore w’umunyarwanda wifuzwaga n’amakipe atandukanye harimo no kuba yakongera amasezerano mu ikipe ya APR FC yamaze kubona ibyangombwa byose bimwemerera kuba yajya ku mugabane w’i Burayi, akaba aragenda muri iri joro.

"Nibyo kabisa ndafata indege kuri uyu mugoroba nerekeze muri Belarus gukina umupira w’amaguru." Patrick Sibomana aganira na RuhagoYacu kuri uyu wa gatanu.

" Ngiye mu ikipe ikomeye yabaye i ya 2 mu mwaka ushize w’imikino, nkaba nishimye cyane nshimira n’abayobozi ba APR FC bamfashije ngo izi nzozi zanjye zibe impamo, cyane cyane Perezida w’icyubahiro Afande Minister James Kabarebe."

Uyu musore yakomeje abwira RuhagoYacu ko nta kipe nimwe yari afitanye amasezerano nayo hano mu Rwanda, kuko yari afite amahirwe ko yajya gukina muri iki gihugu.

" Iyi kipe yo muri Biélorussie bambwiye ko umwaka ushize yabaye i ya 2, ndakora ikizami cy’ubuzima gusa, ningitsinda nzahita ntangira gukina."

Ikipe yabaye i ya 2 umwaka ushize muri Biélorussie ikaba yitwa FC SHAKHTYOR SOLIGORSK.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. John bosco

    Kuya 29-07-2017 saa 09:00'

    Ariko abafana ba reyo Bose ntaho bataniye nikipe yabo kugira itiku. Mwari mwunva umwiryane muri a.p r mutureke twikundire Apr oyeeeeeee

  2. theo

    Kuya 29-07-2017 saa 07:10'

    congs papy!!! Imana izakube imbere

  3. emmykayitare

    Kuya 28-07-2017 saa 21:00'

    Biranshimishije kubona papy agiye iburayi imana izamufashe
    Akomeze gutera imbere

  4. Jack

    Kuya 28-07-2017 saa 14:54'

    Congs mon frere Sibomana Patrick, biba biduteye ishema nkabanyarwanda kuko tuba twungutse umu proffetionel muri ruhago, d’apres moi foot ball Nyarwanda haraho yerekeza kandi heza, igisigaye nuko amashyari,gusebanya n’amatiku yashira mubakunzi ba ruhago kimwe no muyandi ma discipline. murakoze

  5. Sylve

    Kuya 28-07-2017 saa 14:26'

    Sha Muratubeshye Kbs Kandijye Ibyo Binyoma Byanyu Nti Byamfata.Uwomubenserise womuri manegeka fc bishoboka bite yabona ikipe ya baye iya 2

  6. claudine nibagwire

    Kuya 28-07-2017 saa 13:40'

    mana we imana izabigufashemo izabane nawe mubyukora byose EMA nkwibarize urwango wanga a.p.r nukontabushobozi ufite wayisenya kuko urayiharabika bikambabaza uzajyufana urekamatiku uwakunyereka ngondebe ukumeze kuko wagirango ntandero baguhaye mwihangane mutambutse ibutumwa bwajye ntimujya mutambutsa land I simba natukanye murakoze

  7. fenty

    Kuya 28-07-2017 saa 13:27'

    Arko narumiwe ema uzakura mumutwe ryari uri ndispline irenze arko ubanza abantu bo kuri ruhago batajya babanza gusoma smsa zacu kuko hari iziba zidakwiye kuhaca nkizuwo ngo ni ema umuntu wikora akavuga ngo ikipe yingabo ngo nigisambo kweri uwo muntu murumva ari muzima plz turabinginze mushake icyo mukosora arakabije anyway congz kuri papy kbsa

  8. Jonas

    Kuya 28-07-2017 saa 13:16'

    Ema IcyoNakubwira Nuko Iyo Rayon Urata Itazigera Ijyahejuru Yagitinyiro Ndavuga APR FC .

  9. kambare

    Kuya 28-07-2017 saa 13:15'

    EMA ni wopusa

  10. kigingi

    Kuya 28-07-2017 saa 13:11'

    ubu Kazungu azongera kuvuga iki koko tukacyemera, ejobundu siwe wavugaga ngo uyumwana yamaze gusinya muri APR fc!!!! uyu yanyuze mumyanya yintoki Gacinya aba yaramusinyishije muri rayon!!!

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru