RUHAGOYACU.com

Breaking News: Sugira Ernest asinye amasezerano y’umwaka muri APR FC nyuma yo gutandukana na Vita Club

Rutahizamu w’umunyarwanda Ernest Sugira yerekeje mu ikipe ya APR FC nyuma yo gutandukana n’ikipe ya AS Vita CLub yo muri Repbulika iharanira Demokarasi ya Kongo yari amazemo umwaka.

Uyu musore w’umunyarwanda wiyerekanye cyane mu mikino ya CHAN yabereye mu Rwanda muri 2016 akaza kugurwa n’ikipe ya AS Vita Club, ntabwo yaje guhirwa mu ikipe ya AS Vita Club, atandukana nayo nyuma y’umwaka 1.

JPEG - 316 kb
Sugira agarutse muri APR FC nyuma y’imyaka hafi 3 atandukanye nayo

Uyu musore wifuzwaga n’amakipe menshi yaba ayo mu Rwanda ndetse no hanze, akaba abwiye RuhagoYacu ko asinye amasezerano y’umwaka mu ikipe ya APR FC.

" Nibyo koko icyo nakubwira ni uko amakuru ari mpamo nasinye umwaka muri APR FC, ibindi biramenyakana mu gihe kiri imbere." Sugira Ernest aganira na RuhagoYacu ku mugoraba wo kuri uyu wa 4.

JPEG - 74.4 kb
Sugira akiniye AS Vita Club umwaka 1 gusa

Ernest Sugira asubiye muri APR FC nyuma yo gutandukana nayo muri 2015 akerekeza muri AS Kigali.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Izindi nkuru

PAZOS Kuya 12-08-2017 saa 07:40'

sugira you make a bad choice nukunu muteteri yagusuzuguye ugiye kwica impano yawe kabisa

aimable Kuya 11-08-2017 saa 21:23'

icyonzicyo gasenyi irapfa kbsa attack ya Sugira, Caleb, innocent, Issa na muhadgili sha murapfuye kbsa ubuse Faustin azabafata ra?. mujyane ba djamal banyu gasenyi we aheza ni mwijuru gusa kuko Karekeze azirukanirwa muri preseason

kawunga Kuya 11-08-2017 saa 20:58'

ESE ibitekerezo byacu ntibikigaragara kurubuga

fenty Kuya 11-08-2017 saa 17:07'

Wow uri gitinyiro koko biradushimishije kbsa yr wlcme turakwishimiye pe apr fc oye

Theogene Kuya 11-08-2017 saa 14:56'

Twishimiye,uwo,mwataka,nicyokibazo,twari,dufite,cyane,gasenyi,turaje,tuyereke

ema Kuya 11-08-2017 saa 14:05'

Nubwo bagura mess ntacyo bivuze nubundi nuguhekwa nabasifuzi nahubundi ntacyo muriho nagende sukumuveteza c azabigeraho

Uwiragiye Vestina Kuya 11-08-2017 saa 13:16'

karibu erinestigno ngwino udushwanyagurize burozi fc

giramata Kuya 11-08-2017 saa 13:10'

urakaza neza urisanga kdi turakwishimiye

ange Kuya 11-08-2017 saa 10:13'

iyi ni frop yigendera uyu naza muri batanu bafite ibitego byinshi nzemera kabisa

karimun Kuya 11-08-2017 saa 10:00'

ahubwo na CAREB apr iraje umupapure rayon, Gacinya apfa kuba atari hano mu RWANDA.

1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!