RUHAGOYACU.com

Breaking News: Yannick Mukunzi yateye umugongo APR FC asinyira Rayon Sports

Yannick Mukunzi, Umukinnyi wo hagati mu ikipe y’igihugu Amavubi yateye umugongo APR FC yari amazemo imyaka ine ayikinira, asinya amasezerano y’imyaka 2 muri Rayon Sports aguzwe miliyoni 12 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Yari amaze iminsi ategerejwe mu myitozo ya APR FC, dore ko kuva yava mu mukino ikipe y’igihugu Amavubi yatsinzemo Uganda Cranes ariko ntibiyibuze gusezererwa muri CHAN 2018, Yannick Mukunzi ntiyigeze yongera kugaragara mu ikipe ye, dore ko amasezerano y’imyaka ibiri yasinye mu 2015 yo yari arangiye.

Yannick Mukunzi yakiriwe na Visi Perezida wa Rayon Sports FC, Rutagambwa MartinYannick Mukunzi yakiriwe na Visi Perezida wa Rayon Sports FC, Rutagambwa Martin

Amakuru agera kuri RuhagoYacu, avuga ko Yannick Mukunzi yaciye APR FC amafaranga y’u Rwanda miliyoni 20 ngo yongere amasezerano, ariko iyo kipe y’ingabo z’u Rwanda ikamuha Miliyoni 8.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwaritaye mu gutwi maze buhita bumushyira Miliyoni 10, ariko na we abasaba kuzongera zikaba nibura 15, ariko barumvikana kugeza ubwo Yannick yemeye miliyoni 12 z’Amafaranga y’u Rwanda, maze mu gitondo cy’uyu wa kane tariki ya 31 Kanama, ahita ashyira umukono ku masezerano.

Yannick Mukunzi ni umwe mu bakinnyi bari ku rwego rwiza, dore ko ari na we mukinnyi wo hagati umaze gukinira Amavubi imikino myinshi mu myaka itatu ishize.

Uyu musore ushobora kuzajya yambara nomero 6 muri Rayon Sports yabyirukiye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC (APR Academy), aho mu 2010 yanatowe nk’umwe mu bakinnyi beza bitwaye neza kurusha abandi muri Copa Coca-Cola, agahembwa kujya gukorera umwiherero muri Afurika y’epfo aho yajyanye na Emery Bayisenge.

Yannick Mukunzi arimo gushyira umukono ku masezerano na anvelope iruhande rwe.....Yannick Mukunzi arimo gushyira umukono ku masezerano na anvelope iruhande rwe.....

Yannick Mukunzi yamaze kwambikwa umwambaro wa Rayon SportsYannick Mukunzi yamaze kwambikwa umwambaro wa Rayon Sports

Yannick akimara gusinya yahise ajya gutangira imyitozo muri Rayon Sports anerekwa abafana ku MumenaYannick akimara gusinya yahise ajya gutangira imyitozo muri Rayon Sports anerekwa abafana ku Mumena

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Gikundiro

    Kuya 31-08-2017 saa 23:19'

    Amen rayon jet’aime.

  2. -####-

    Kuya 31-08-2017 saa 21:43'

    URUGENDO RWIZA MUSORE L’ACADEMIE FORME CHAQUE ANNEE C’EST POURQUOI NOUS SOMMES TJRS FORT UMURAVA N’INTSINZI TWARABIVUKANYE

  3. Joseph

    Kuya 31-08-2017 saa 17:52'

    Natunguwe No Kumva Iyo Nkuru. Niba Harinkuru Ishimishije Kuyumva Ni Ya Yannick Muri Rayon, Kurya Amafi Utirobeye Birashimisha Ariko Iyo Umenye No Kuyirobera Biba Akarusho. APR Ihemba Neza Ariko Ikaba Niyambere Mukuveteza Abakinnyi. Oh Rayon!!!

  4. Shumbusho

    Kuya 31-08-2017 saa 16:12'

    Ndabona mudasobwa za Apr aba rayons twatangiye kuzinjiramo .Bayobozi ba rayons mukomerezaho n’abandi tuzabazana nta bwoba

  5. jjj

    Kuya 31-08-2017 saa 14:30'

    Hari imodoka Gacinya abatwaramo y’umweru ya ran drover. uyigiyemo wese ahita asinya muri rayon!!

  6. mpozembizi

    Kuya 31-08-2017 saa 13:59'

    Abana baba bashaka kzamura urwego rwabo.Nta handi bishoboka uretse muri Rayon maze amahanga n’amakipe maze amakipe n’amahanga bakanarwanira. Welcome means wacu uzagira ibihe byiza.Wahisemo kigsbo.

  7. mpozembizi

    Kuya 31-08-2017 saa 13:59'

    Abana baba bashaka kzamura urwego rwabo.Nta handi bishoboka uretse muri Rayon maze amahanga n’amakipe maze amakipe n’amahanga bakanarwanira. Welcome means wacu uzagira ibihe byiza.Wahisemo kigsbo.

  8. Annet

    Kuya 31-08-2017 saa 13:35'

    intare ihora ari Intare, ntamunsi numwe izindi nyamaswa zayitinyutse, bisobanuye ko na Gasenyi izahora ari Gasenyi, mbabazwa nabayirukiramo, cyakora ntibazibagirwe ikipe yabagize icyo baricyo!!! nagende azabimenya mumezi atatu agiye ahembwa kumwe, bakamubwira ngo nategereze shampiona ifungure babone amafaranga kubibuga, ko babanje guhemba babahashyi babo babanyamahanga ngo bativumbura !!!!!!

  9. ntihinyurwa eliezer

    Kuya 31-08-2017 saa 13:11'

    nagende ndumva rayon sport ifite gahunda yo gusenya aprfc
    kuba agiye ntacyuho cye cyizagaragara icyo rayon sport ishaka tuzayiha kereka icyo tudafite
    kandi niteze kudutsinda mur ,iyi season

  10. Onesme upright

    Kuya 31-08-2017 saa 12:57'

    Amen!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! mbega ibyishimo weeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee mbega umwaka mwiza mbega impanda nziza ya peresident wacu w’igihugu! naba Rayon! mbega Ruhagoyacu! Amen kabsa

  11. 1 | 2 | 3


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru