RUHAGOYACU.com

Breaking: Rwemalika atsinzwe amatora ya Ferwafa yiyamamajemo wenyine

Umukandida rukumbi Rwemalika Felicite atsinzwe amatora yo kuba umuyobozi wa Ferwafa, ni nyuma y’uko atagejeje ku majwi yasabwaga nk’umukandida wiyamamaza wenyine, agira amajwi 13 gusa kuri 52 y’abatora.

Muri aya matora yabanjirijwe no gukuramo kandidatire kwa De Gaulle, kuri Lemigo Hotel; impfabusa zibaye 39, naho Rwemalika Felicite atorwa n’abantu 13 gusa.

Madame Rwemalika Felicite yasabwaga kugira amajwi 27 kugira ngo atorerwe kuyobora umupira w’amaguru w’u Rwanda.

Madame Rwemalika yasabwaga kugira nibura amajwi 27 kuri 52Madame Rwemalika yasabwaga kugira nibura amajwi 27 kuri 52

Rwemalika agizwe amajwi 13, impfabusa ziramuganzaRwemalika agizwe amajwi 13, impfabusa ziramuganza

Rwemalika Felicite abuze amajwi amwemerera kuyobora FerwafaRwemalika Felicite abuze amajwi amwemerera kuyobora Ferwafa

Constantin Omar ni we ndorerezi yoherejwe na FIFA muri aya matoraConstantin Omar ni we ndorerezi yoherejwe na FIFA muri aya matora
De Gaulle yabanje gukuramo kandidatire yeDe Gaulle yabanje gukuramo kandidatire ye

Akanama gashinzwe amatora kagiye mu mwiherero wo kwiga ku kiza gukurikiraho mu gihe uyu mwanya w’umuyobozi wa Ferwafa nta muntu uwurimo muri aka kanya.

Ibindi kuri iyi nkuru: Kanda hano.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. S

    Kuya 31-12-2017 saa 05:29'

    SHA BURYA KOKO NTIMUNYURWA PEPE! NANGWA PRESIDENT DEGOLE NTAWIGEZE AMUTUKA KUBABYEYIBE MBONA UNDIWE MUZAMUTUKA KUBABYEYI ! AGAHINDA UZI KUBONA ABANTU BIRIRWA BATUKA UMUBYEYI WAWE KURIRADIO NAHANDI...

  2. Damas

    Kuya 30-12-2017 saa 17:43'

    igihugu gihagurukire amatora nkaya yo kwirirwa bapfusha amafranga ubusa.

    iyi ruswa yo muri ferwafa ubushinjacyaha buyikurikirane vuba pe.
    politike yo kumva utava Ku mwanya runaka igomba gucika.

  3. UWIMANA Jeremie

    Kuya 30-12-2017 saa 16:06'

    ubwo se ntibareka uwo mudamu akayobora ko nubundi vincent atabishaka

  4. John

    Kuya 30-12-2017 saa 14:36'

    akajagari kari muri ruhago yacu ntabwo umugore yahangana nako, nage nabonye Rayon sport igiye inyuma ya Degaulle ngira amakenga, mbona abantu tuzanzwe tumenyereye mumupira ntanumwe ushaka kwiyamamaza. mbona ko harimo tena none dore ibibaye.

  5. kkkk

    Kuya 30-12-2017 saa 12:53'

    erega nababwiyeko uyu mupira wacu umugore atawushobora mungira umusazi, hakenewe umuntu Uzi iby’umupira maze izindi nzego zikamuha rugari akawutezimbere kandi barahari. nta Degaulle nta Rwemarika kbs.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru