RUHAGOYACU.com

Bugesera FC mu biganiro n’abatoza barimo Okoko Godefroid ngo asimbure Ally Bizimungu

Bugesera FC iri mu biganiro n’abatoza benshi barimo na Okoko Godefroid utoza Gicumbi FC ngo basimbuze Ally Bizimungu wirukanwe azira umusaruro mubi mu mikino itanu ya mbere ya Azam Rwanda Premier League.

Umuyobozi wa Bugesera FC, Gahigi Jean Claude yahamirije RuhagoYacu ko barimo gushaka umutoza mushya, gusa ngo uw’agateganyo bafite, Nshimiyimana Maurice bita Maso, agomba gutoza iyi kipe akarangiza imikino ibanza (Phase Aller) ya Azam Rwanda Premier League.

Gahigi yagize ati “Turi mu biganiro n’abatoza benshi barimo na Okoko, ariko uwo tuzahitamo azatangira akazi dutangiye imikino yo kwishyura.”

Okoko Godefroid arahabwa amahirwe kurusha abandiOkoko Godefroid arahabwa amahirwe kurusha abandi

Okoko Godefroid urimo guhabwa amahirwe menshi kurusha abandi yo gutoza Bugesera FC ni Umutoza wa Gicumbi FC, aho muri uyu mwaka wa shampiyona agejeje iyi kipe ku mwanya wa 13, aho mu mikino 10 amaze gutoza yatsinzemo imikino 3 anganya 1 atsindwa 6.

Okoko Godefroid ni umwe mu batoza bamaze igihe n’ubwo nta bigwi bidasanzwe bafite muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda, aho yamenyekanye atoza ikipe ya Kibuye FC.

Okoko Godefroid yatoje amakipe menshi mu Rwanda arimo Kibuye FC yabanje gutoza, muri 2008 ajya muri Kiyovu Sports, anyura muri AS Muhanga, Mukura VS ayivamo ajya muri La Jeunesse aguranye na Ruremesha Emmanuel.

Ubwo La Jeunesse yasenyukaga yari yayigejeje ku mwanya wa gatanu, Okoko ahita asubira i Burundi agaruka mu Rwanda atoza Amagaju FC ayavamo ajya muri Musanze FC yavuyemo asubira muri Mukura VS ayivamo ajya muri Gicumbi FC atoza kugeza ubu.

Ally Bizimungu yirukanwe muri Bugesera FC nyamara we yarashakaga kuzasuzumwa umusaruro nyuma y'imikino ibanzaAlly Bizimungu yirukanwe muri Bugesera FC nyamara we yarashakaga kuzasuzumwa umusaruro nyuma y’imikino ibanza

Umutoza Bugesera FC irimo gushaka azaba aje gukorera mu ngata Maso wayisigaranye nyuma y’aho Ally Bizimungu wari umutoza wayo mukuru yirukanywe burundu, abanje guhagarikwa by’agateganyo iminsi 15, azira umusaruro ugayitse mu maso y’Ubuyobozi bw’iyi kipe.

Icyakora Ally Bizimungu we ntiyabikozwaga ahubwo yavugaga ko arengana ahubwo ananizwa n’abakabaye bamworohereza mu kazi.

Ally Bizimungu urimo gushakirwa umusimbura, yageze muri Bugesera FC mu ntangiriro za Nzeri uyu mwaka asimbura Kanyankore Gilbert Yaounde wari umaze kwirukanwa.

Mu mezi atatu Ally Bizimungu yamaze muri Bugesera FC yayitojemo imikino itanu ya Azam Rwanda Premier League, akaba yaratsinzemo umwe akanganya umwe maze agatsindwa itatu.

Maso (wambaye icyatsi) ni we mutoza w'agateganyo wa Bugesera FCMaso (wambaye icyatsi) ni we mutoza w’agateganyo wa Bugesera FC

Ally Bizimungu ugiye gusimbuzwa yari yasimbuye Kanyankore YaoundeAlly Bizimungu ugiye gusimbuzwa yari yasimbuye Kanyankore Yaounde

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru