RUHAGOYACU.com

Bugesera FC yahagaritse abatoza bungirije hamwe n’umuganga

Ikipe ya Bugesera FC yahagaritse Nzunga Thierry, umutoza wungirije, Kayitare Aimee Umuyobozi ushinzwe tekiniki na Ngayaberura Omar umuganga w’ikipe, bazira amatiku afatwa nk’inkomoko y’umusaruro ugayitse iyo kipe imaze iminsi ibona.

Kuva ku itariki ya 1 Gicurasi, Bugesera FC ifite umutoza mushya ari we kanyankore Yawunde, waje asimbuye Mashami Vincent wahawe akazi mu ikipe y’igihugu Amavubi nk’umutoza wungirije.

Kuva Kanyankore yatangira akazi, ntaratsinda umukino n’umwe, ndetse byanahumiye ku mirari mu cyumweru gishize, ubwo iyo kipe ijya itigisa amakipe y’ibigugu mu cyiciro cya mbere, yatsindwaga 1-0 na AS Muhanga yo mu cyiciro cya kabiri, aho hari mu mukino ubanza wa 1/8 cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro.

Bugesera iheruka intsinzi isezera kuri Mashami Vincent mu mpera za mata uyu mwakaBugesera iheruka intsinzi isezera kuri Mashami Vincent mu mpera za mata uyu mwaka

Mbonigaba Silas, Umunyamabanga mukuru wa Bugesera FC yatangarije RuhagoYacu ko uwo musaruro ugayitse iyo kipe yari imaze iminsi ibona, watumye ubuyobozi bwicara bushakisha aho ikibazo kiri, buza gutahura ko hari amatiku hagati y’umutoza wungirije ari we Nzunga Thierry, Umuyobozi ushinzwe tekiniki Kayitare Aimee ndetse n’umuganga Ngayaberura Omar.

Mbonigaba yagize ati “Mu by’ukuri harimo ikibazo cy’ubwumvikane buke muri ‘Staff technique’ (abatoza n’abaganga), nyuma yo gusesengura no kuganira na bo ndetse n’abakinnyi mu gukurikirana amakuru nk’abayobozi, twaje gusanga ‘staff technique’ uretse umutoza mukuru, tugomba kubahagarika ku mukino tuzakina ejo na AS Muhanga.”

Yakomeje asobanura ko ubwumvikane buke buri hagati y’abo bahagaritswe kandi na bo babyemera, ibyo ngo bikaba byaragize ingaruka ku bakinnyi nk’uko na bo babyivugira.

Nubwo Mbonigaba avuga ko ubwo bwumvikane buke bwari hagati y’abahagaritswe gusa, amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko intandaro ya byose ari uko Nzunga Thierry, umutoza wungirije yari azi ko Mashami Vincent nagenda, ari we uzahita ahabwa akazi nk’umutoza mukuru.

Ayo makuru akomeza avuga ko abakinnyi ubwabo ari bo bakoze inama hagati yabo, bafata umwanzuro wo gusaba komite y’ikipe guhagarika umutoza wungirije, umuyobozi ushinzwe tekiniki ndetse n’umuganga bitewe n’uko nab o bijanditse mu kibazo Nzunga Thierry yari afite.

Kuva Kanyankore yatangira akazi amaze gutoza Bugesera FC imikino itatu, aho yatangiye anganya na Musanze FC, akurikizaho gutsindwa na Mukura VS ibitego 2-1 maze mu cyumweru gishize atsindwa na AS Muhanga 1-0.

Nzunga, Kayitare na Ngayaberura bahagaritswe imikino itatu irimo uwo kwishyura wa 1/8 cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro Bugesera FC izakiramo AS Muhanga kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Gicurasi, uwo mukino ukazatozwa na Kanyankore Yawunde uzaba yungirijwe na Charles, Umutoza w’Abanyezamu bita Macari.

Twagerageje kuvugana na Nzunga Thierry ariko ntibyadukundira kuko umurongo we wa telefoni wari ufunze.

Ibaruwa ihagarika by'agateganyo Nzunga Thierry, Umutoza wungirije wa Bugesera FCIbaruwa ihagarika by’agateganyo Nzunga Thierry, Umutoza wungirije wa Bugesera FC

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru