RUHAGOYACU.com

Bugesera FC yahagaritse Umutoza Ally Bizimungu ushobora no guhita yirukanwa burundu

Nyuma y’amezi abiri imuhaye akazi, Bugesera FC yahagaritse by’agateganyo Umutoza Ally Bizimungu imushinja umusaruro muke mu gihe abafana na bo bamushinja kwitsindisha umukino wa APR FC.

Mu nama y’ubuyobozi bw’ikipe ya Bugesera FC yabaye kuri uyu wa kane tariki ya 16 Ugushyingo, ni ho hafatiwe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo Umutoza Ally Bizimungu, nyuma yo gusanga iyo kipe ifite umusaruro ugayitse ku buryo nta gikozwe bidashoboka ko yagera ku ntego yihaye ijya gutangira uyu mwaka w’imikino.

Ally Bizimungu ahagaritswe nyuma y'amezi abiri yari amaze ku kaziAlly Bizimungu ahagaritswe nyuma y’amezi abiri yari amaze ku kazi

Umunyamabanga Mukuru wa Bugesera FC, Silas Mbonimana yatangarije RuhagoYacu ko guhagarikwa kwa Ally Bizimungu ari impamvu z’umusaruro muke, kuko iyo kipe ifite amanota 4 mu mikino itanu, kandi umusaruro ukaba ubazwa umutoza mukuru.

Ati “Mu nama ya Komite Nyobozi y’Ikipe twasanze tutishimiye umusaruro dufite, dufata icyemezo cyo kuba duhagaritse umutoza mukuru mu gihe cy’iminsi 15, muri iyi minsi ikipe izicara irebe icyemezo cya nyuma yafata, ariko abaye ahagaritswe by’agateganyo.”

Yakomeje avuga ko muri iyo minsi hazacukumburwa igituma ikipe ititwara neza, nyuma bafate umwanzuro wa nyuma.

Ese koko Ally Bizimungu yitsindishije umukino wa APR FC?

Bamwe mu bafana ba Bugesera FC bavuga ko Umutoza w’ikipe yabo yagize uruhare mu gutsindwa kwayo na APR FC ibitego 3-0 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 5 wa Azam Rwanda Premier League bakinnye kuwa gatatu tariki ya 15 Ugushyingo.

Ibi babihera ku buryo Umutoza Ally Bizimungu yahagaritse abakinnyi be mu kibuga, aho basanga abakomeye benshi ari bo atahaye agaciro muri uwo mukino kandi ari bo batsinze Raton Sports, kandi bagasanga nta mpamvu ifatika yatumye atabashyiramo mu mukino wa APR FC.

Bugesera FC yakinnye na APR FC yari yahindutsemo abakinnyi 4, ngo iyo ikaba intandaro kuko hari havuyemo Ndatimana Robert, Bertin Dusenge, Irokon Samson na GasongoBugesera FC yakinnye na APR FC yari yahindutsemo abakinnyi 4, ngo iyo ikaba intandaro kuko hari havuyemo Ndatimana Robert, Bertin Dusenge, Irokon Samson na Gasongo

Muri uwo mukino, Umutoza Ally Bizimungu yari yahinduye abakinnyi, aho yagaruyemo 7 gusa mu batsinze Rayon Sports i Nyamata, yongeramo Mubumbyi Barnabe, Uwacu Jean Bosco, Nininahazwe Fabrice na Kadogo, hanyuma mu banyamahanga ahitamo gukuramo rutahizamu Samson Irokon azana Kadogo ukina inyuma mu ruhande rw’iburyo.

Ibi ariko ubuyobozi bw’ikipe ya Bugesera FC ngo si byo bahaye agaciro cyane mu kumuhagarika, ahubwo barebye muri rusange imikino yose Ally Bizimungu amaze gutoza muri shampiyona.

Ati “Twebwe mu by’ukuri ntabwo twarebye umukino uyu n’uyu yawukinnye ate, yakoze ibiki cyangwa yakinishije abahe, twe twarebye muri rusange imikino yose uko ari itanu. Urebye umusaruro dufitemo n’intego dufite yo kuza mu makipe ane ya mbere kandi dufite amanota 4/15 ntibisaba gushisho ngo ubone ko iyo ntego tutashobora kuyigeraho, bisaba rero guhita ufata ikindi cyemezo hakiri kare kugirango umuntu arebe ko hari icyo yaramira.”

Twagerageje kuvugana n’Umutoza Ally Bizimungu ngo agire icyo avuga ku byo abafana bamushinja n’ibyo ubuyobozi bw’ikipe bwahereyeho bumuhagarika, ariko ntitwamubona kuko atitabaga telefoni ye igendanwa.

Gasongo, Bertin na Ndatimana Robert yababanje ku ntebe y'Abasimbura, Irokon Samson we amusimbuza Kadogo mu banyamahangaGasongo, Bertin na Ndatimana Robert yababanje ku ntebe y’Abasimbura, Irokon Samson we amusimbuza Kadogo mu banyamahanga

Ally Bizimungu yari yafashe Bugesera FC nk’Umutoza mukuru muri Nzeri uyu mwaka, ubwo haburaga ibyumweru bibiri ngo hatangire Azam Rwanda Premier League, akaba yari aje asimbura Kanyankore Gilbert Yaounde wari umaze kwirukanwa.

Kugeza ubu Bugesera FC igiye kuba itozwa na Nshimiyimana Maurice ‘Maso’ wari Umutoza wungirije, nyuma yo gufata icyemezo ndakuka ni bwo hazamenyekana uzakomeza uzaba ari Umutoza mukuru w’iyo kipe ndetse n’uzaba amwungirije.

Kugeza ubu Bugesera iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 4 mu mikino itanu, imbere yayo hakaba hari Miroplast FC na Musanze FC banganya amanota, ndetse na Marine FC ifite atanu.

Maso nk’Umutoza w’agateganyo wa Bugesera FC aratangira ahura na Gicumbi FC mu mukino w’umunsi wa gatandatu bazakinira i Nyamata kuwa gatandatu tariki ya 18 Ugushyingo 2017.

Ally Bizimungu na Karekezi Olivier birukanywe n'umusifuzi nyuma yo gushyamirana ku mukino wa Rayon Sports na Bugesera FCAlly Bizimungu na Karekezi Olivier birukanywe n’umusifuzi nyuma yo gushyamirana ku mukino wa Rayon Sports na Bugesera FC

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. gaga

    Kuya 18-11-2017 saa 06:01'

    N’amagambo agira bamuhagarika se???? Uribuka amaze gutsinda rayon ibigambo yasutse ku mutoza?? Gusa umusaruro wo ni hafi ya ntawo nako ntawo nuko ntawo kumusimbuza waboneka byoroshye !!!!

  2. steven

    Kuya 17-11-2017 saa 13:19'

    wasanga namwe mufana Bugesera FC nako gasenyi kuki mutavuga ko Eric wa as Kigali nawe yitsindishije? Mbona muvugira cyane ya kipe ntavuze kandi APR FC nayo ikiomeye


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru