RUHAGOYACU.com

Bugesera-Maso mu nzira zo kugirwa umutoza mukuru bidasubirwaho

Ubuyobozi bw’ikipe ya Bugesera butangaza ko nta gahunda bufite yo kuzana umutoza uvuye ahandi, aho mu gihe baramuka bafashe icyemezo cyo gusezerera burundu uwari umutoza wabo Ally Bizimungu ngo ikipe bahita bayiha Nshimiyimana Maurice Maso uyifite by’agateganyo.

Tariki ya 16 Ugushyingo, ikipe ya Bugesera yafashe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo Umutoza Ally Bizimungu mu gihe cy’iminsi 15, nyuma yo gusanga iyo kipe ifite umusaruro ugayitse ku buryo nta gikozwe bidashoboka ko yagera ku ntego yihaye ijya gutangira uyu mwaka w’imikino.

Maso ari mu nzira zo gusimbura Ally Bizimungu uri mu muryango usohoka muri BugeseraMaso ari mu nzira zo gusimbura Ally Bizimungu uri mu muryango usohoka muri Bugesera

Mu gihe iyi minsi bari bihaye iri kugana ku musozo, amakuru agera kuri RuhagoYacu yavugaga ko baba bateganya kumusimbuza burundu, bikavugwa ko hari n’abatoza barimo kuvugana ngo baze muri Bugesera, barangajwe imbere na Ruremesha Emmanuel utoza Etincelles kuri ubu.

Ibi ariko Perezida w’iyi kipe Gahigi Jean Claude akaba yabihakaniye Ruhagoyacu.

Yagize ati: “Ntabwo twari twasezerera Ally burundu kuko ubu twamuhagaritse by’agateganyo.

Twarimo tugerageza umutoza wungirije ngo turebe ko ashobora guhamaho, ibyo gushaka undi wo hanze ntabihari”.

Nshimiyimana Maurice uzwi nka Maso kuva yahabwa iyi kipe yashoboye gutsinda Gicumbi ndetse anganya imikino ibiri irimo uwo yanganyirije na Espoir i Rusizi adafite abakinnyi batandatu babanzamo. Ubuyobozi bwa Bugesera busanga uyu musaruro ngo ushobora kumuhesha amahirwe yo gutoza iyi kipe burundu.

Ally yashoboye gutsinda Rayon Sports yonyine mu mikino itanu yatoje BugeseraAlly yashoboye gutsinda Rayon Sports yonyine mu mikino itanu yatoje Bugesera

Gahigi yakomeje abidutangariza: “Mu gihe tutashobora gukomezanya na Alli Maurice ashobora kugumana ikipe kuko umusaruro ntabwo ari mubi kuko aho ayisigaraniye amaze gutsinda umukino umwe anganya ibiri”.

Ali Bizimungu yari yasinyiye Bugesera amasezerano y’umwaka asimbuye Kanyankolle Gilbert Yawunde wasezerewe akimara kwerekanwa. Uyu mutoza yari yasabwe kuza mu makipe ane ya mbere, gusa aza gutakaza imikino ine muri itanu yatoje aho yatsinzwe itatu anganya undi atsinda Rayon Sports.

Maso nyuma yo kungiriza muri Police na Rayon Sports, kera kabaye ashobora kugirwa umutoza mukuru bidasubirwahoMaso nyuma yo kungiriza muri Police na Rayon Sports, kera kabaye ashobora kugirwa umutoza mukuru bidasubirwaho

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru