RUHAGOYACU.com

Bugesera yagurishije Moussa Omar 12 750 000 RWF, igura rutahizamu wo muri Nigeria

Ikipe ya Bugesera yarangije kumvikana na Sofapaka yo muri Kenya kuri myugariro w’u Burundi wayikiniraga Mussa Omar uzatangwaho amadorali ibihumbi 15.

Mussa Omar wari kumwe n’ikipe y’igihugu y’u Burundi muri CECAFA yaberaga muri Kenya, yari yaje muri Bugesera muri uyu mwaka wa shampiyona avuye muri Athletico Olympic aho yasinyiye imyaka ibiri iyi kipe y’i Nyamata nk’umwe muri ba myugariro yagenderagaho.

Moussa Omar asanzwe anakinira ikipe y'igihugu y'u Burundi(Foto Indundi)Moussa Omar asanzwe anakinira ikipe y’igihugu y’u Burundi(Foto Indundi)

Uyu musore nyuma yo kwigaragaza muri CECAFA, yahise abengukwa n’ikipe ya SOFAPAKA yo muri Kenya aho yahise itangira ibiganiro na Bugesera binarangira bumvikanye nkuko Perezida w’iyi kipe Gahigi Jean Claude yabitangarije RuhagoYacu.

Yagize ati: “Ni byo twaraganiriye kandi twarumvikanye basigaje kuza bakishyura ibyo basabwa.

Uyu muyobozi wa Bugesera yatubwiye ko uyu mukinnyi azatangwaho ibihumbi 15 by’amadorali ni ukuvuga agera kuri 12 750 000 mu manyarwanda. Aya mafaranga ariko hakaba hari n’azahabwa umukinnyi, aho Bugesera bivugwa ko izasigarana miliyoni umunani.

Moussa Omar uretse Bugesera na Atletico, yanakiniye amakipe arimo Inter Star, Flambeaux de l’est , Athletico Olympic hamwe na Buja city.

Moussa Omar yari umwe muri ba myugariro bahagaze neza muri BugeseraMoussa Omar yari umwe muri ba myugariro bahagaze neza muri Bugesera

Iyi kipe ikaba iteganya gushaka myugariro wo kumusimbura, gusa ikaba yarangije kugura rutahizamu w’umunya-Nigeria Rafael aho aje gufata umwanya wa Samson Ikechukwu uguye kubagwa nyuma yo kugira imvune ikomeye.

Gahigi yagize ati: “Samson tugiye kumuvuza yagize imvune ni yo mpamvu twashatse rutahizamu wo kumusimbura uzagera mu Rwanda ku munsi w’ejo.

Kuri ubu tugiye kwicara tunarebe myugariro mwiza wafata umwanya wa Omar twamaze gutanga”.

Ikipe ya Bugesera ntabwo yagize intangiriro nziza za shampiyona aho kuri ubu iza ku mwanya wa 11 n’amanota 10, nyamara intego zayo uyu mwaka kwari ukuza mu makipe ane ya mbere.

Ibi byayiviriyemo gusezerera uwari umutoza wayo Ally Bizimungu asigira ikipe umwungiriza we Nshimiyimana Maurice, gusa ikaba iteganya gushaka umutoza wundi mbere y’uko imikino yo kwishyura itangira.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru