RUHAGOYACU.com

Bugesera yahawe miliyoni 20 na Excel Energy bagiye gufatanye mu mezi atatu

Ikipe ya Bugesera yinjiye ku rutonde rw’amakipe make afite abaterankunga mu Rwanda, ubwo yemerenyaga ku mugaragaro na sosiyete ya Excel Energy yo kuzafatanya mu minsi isigaye ya shampiyona n’igikombe cy’amahoro.

Bugesera kuri ubu iza ku mwanya wa gatandatu muri shampiyona mbere y’umukino wa Gicumbi, yajyanishije iki gikorwa no kwerekana umutoza mushya, aho yizera ko kubona uyu muterankunga ari kimwe mu bizatuma bagera ku ntego zabo bihaye uyu mwaka zo kwegukana umwanya wa gatanu muri shampiyona.

Perezida w’iyi kipe Gahigi yagize ati: “Ubu twari ku mwanya wa gatandatu gusa uyu munsi(nyuma y’umukino wa Gicumbi) turizera ko turi burare ku mwanya wa gatandatu”.

Umutoza wacu mushya ari hano kuva tubonye uyu mufatanyabikorwa mushya birashoboka ko hari ikintu kiri bwiyongere ku buryo tuzitwara mu kibuga. Ndatekereza ko hari impinduka nziza zizabaho mu buzima bw’ikipe kuko hari inyongera tubonye tutari twaranatekerejeho cyane hambere”.

Ku ruhande rwa Excel Energy, Nshimiyimana Didace uyihagarariye, yatangaje ko kuba barafashe ikipe ya Bugesera bihishe ibintu byinshi harimo ko uyu mwaka muri sosiyete yabo bari bawuhariye ibikorwa bya siporo nyuma yo gufasha mu mibereho myiza umwaka ushize. Ikindi batangaje bashingiyeho bakorana na Bugesera, ni uko uretse kuba ari imwe mu makipe akunzwe mu Rwanda, ngo na sitasiyo ya Excel ya mbere yabo yabaye iyo m Bugesera.

Bugesera na Excel ubundi bumvikanye mu kwezi kwa gatatu, gusa kuri ubu akaba ari bwo batangiye kumugaragaro gukorana n’aba bafatanyabikorwa, mu masezerano y’ibanze ashobora kuzavugururwa bitewe nuko buri ruhande ruzanyurwa, nkuko Perezida wa Bugesera Gahigi yaje kubitangaza.

“Twasinyanye amasezerano azarangirana n’igice gisigaye muri shampiyona y’uyu mwaka gusa hari gahunda zo kuzayongera”.

Twemeranyije ko bazaduha miliyoni 20 gusa igice cyayo kikazajya mu kugura ibikoresho birimo imyenda y’abakinnyi na za Training”.

“Excel icuruza ibijyanye kuri petrole ni yo mpamva dusaba abanya Bugesera kudufasha banywera kuri station za Excel aho ziherereye hose mu gihugu. Azaba afashije ikipe kuko bizatuma amasezerano yiyongera”.

Bugesera yari isanzwe ihabwa miliyoni 140 n’akarere ibarizwamo, muri izi miliyoni 20 yumvikanyeho na Excel, harimo miliyoni zirindwi zizagura imyenda n’ibindi bikoresho by’abakinnyi, hakaza amafaranga ya prime iyi sosiyete izajya itanga kuri buri mukino mu gihe buri kwezi uhereye mu kwa gatatu hazajya hanatangwa miliyoni n’ibihumbi 400 agashyirwa kuri compte ya Bugesera.

Excel Energy Resources Trading Limited ni sosiyete nyarwanda yatangiye mu mwaka wa 2015 ikaba icuruza ibikomoka kuri petrole aho ishamikiye kuri Energy Resources Group.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. umutoni B

    Kuya 23-04-2017 saa 18:46'

    frato urumuntu wumugabo kubwigitekerezo cyawe cyiza yababose bameragankawe kdi nandi MA company arebereho babashe guteza ruhago nyarwanda imbere.

  2. frato

    Kuya 23-04-2017 saa 15:49'

    Turashimira ubuyobozi bwa bugesera fc kubwo ubushake bafite bwo gukora equipe ikomeye kdi itanga ibyishimo kubanyabugesera kdi turashimira excel energy; dusaba andi ma company akorera mu rda gutera ikirenge mu cyayo; agatanga umusanzu wayo mu kubaka ruhago mu Rwanda.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru