RUHAGOYACU.com

Bugesera yasinyishije Patrick wa Gicumbi

Mu rwego rwo gukomeza kwiyubaka, ikipe ya Bugesera FC yamaze gusinyisha umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Gicumbi FC; Ntijyinama Patrick witwaye neza muri uyu mwaka w’imikino.

Nk’uko amakuru agera kuri RuhagoYacu abivuga, Bugesera FC ikaba yahaye uyu mukinnyi amasezerano y’imyaka ibiri izarangirana n’umwaka w’imikino 2018/19.

Uyu mukinnyi utaragaragaye mu mukino usoza shampiyona, ikipe ya Gicumbi FC yatsinzwemo na Pepiniere FC ibitego 3-1 i Gicumbi, yatsinze ibitego 4, atanga imipira 8 yavuyemo indi bitego kuri bagenzi be mu mwaka we wa mbere ari muri iyi kipe.

Ntijyinama Patrick wifuzwaga na Mukura Victory Sports na Police FC, akaba yarageze muri Gicumbi FC mu mpeshyi y’umwaka ushize, avuye mu ikipe ya Etoile de l’Est yo mu cyiciro cya kabiri.

Ntijyinama Patrick yitwaye neza muri uyu mwaka w'imikino.......Ntijyinama Patrick yitwaye neza muri uyu mwaka w’imikino.......
Atsinda ibitego 4, atanga assists 8 Atsinda ibitego 4, atanga assists 8

Bugesera FC yasoje ku mwanya wa gatanu n’amanota 50 muri shampiyona y’uyu mwaka, iracyahatanira igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka, aho izahura na APR FC mu mukino ubanza uzabera i Nyamata mu gihe uwo kwishyura uzaba tariki ya 22 uku kwezi.

Iyi kipe yo mu Burasirazuba, iri gutozwa na Kanyankore Gilbert ’Yaounde’, ikaba yifuza abandi bakinnyi batandukanye barimo n’umunyezamu w’ikipe ya Mukura Victory Sports; Mazimpaka Andre na rutahizamu w’Amagaju; Shaban Hussein ’Tschabalala’.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. ngabo

    Kuya 18-06-2017 saa 17:32'

    Courage petit frere turagushigikiye

  2. costa

    Kuya 17-06-2017 saa 23:00'

    paty courage kabisa Imana ikomeze kujugiriraneza izakurinde imvune amahirwe muribyose ukomeze kuzamuka ndetse urenge imipaka

  3. Mardos

    Kuya 17-06-2017 saa 16:21'

    ni umusore wigaraje chane muri uyu mwaka kandi ni umukinnyi utanga icyizere bravo nakomerezeho

  4. Egide

    Kuya 17-06-2017 saa 14:46'

    Mana we gicumbi c dusigaye hehe?
    arko niyigendere tubuze umukinnyi ushoboye

  5. ngabitsinze alex

    Kuya 16-06-2017 saa 21:23'

    komerazaho muhungu wacu imana uguhe gutera imbere

  6. Kazungu

    Kuya 16-06-2017 saa 20:39'

    Uyu mwana afite ejo hazaza heza kbsa natirara tumurinyuma


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru