RUHAGOYACU.com

Bugesera yirukanye Kanyankolle Yawunde umunsi umwe nyuma yo kumwerekana

Kanyankolle Gilbert Yawunde umaze kunyura mu makipe atandukanye mu Rwanda yarangije kwerekwa umuryango umusohora mu ikipe ya Bugesera kubera imyitwarire ubuyobozi butangaza ko butishimiye.

Kanyankolle Gilbert wigeze gutozaho gato ikipe ya APR FC n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda agasezererwa hombi mu minsi 16, muri Gicurasi yaje guhabwa akazi ko gutoza Bugesera asimbuye Mashami Vincent wari werekeje mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Yawunde akomeje guca agahigo ko gusezererwa mu makipe atamazemo igiheYawunde akomeje guca agahigo ko gusezererwa mu makipe atamazemo igihe

Uyu mutoza yaje kurangiza ku mwanya wa gatanu muri shampiyona, mu gihe yasezerewe na APR FC muri ¼ cy’igikombe cy’Amahoro. Ubuyobozi bw’ikipe ye ariko bukaba butangaza ko bwahisemo kumusezerera kuko basanze bakomezanyije ntaho bazagera.

‘’Twabikoze dushingiye ko twabonye tutazabasha kugera ku ntego twiyemeje bituma dusesa amasezerano twari dufitanye." Perezida Gahigi aganira na Rwanda Magazine

Uyu muyobozi wa Bugesera wahamirije na RuhagoYacu ko birukanye Kanyankolle hamwe n’uwari umutoza w’abazamu Manirakiza Claude bita ‘Masope, yanatangaje ko bagiye bihanganira kenshi Kanyankolle gusa biza kurangira bafashe icyemezo cyo kumusezerera.

Bugesera mu gihe igishakisha umutoza mukuru, kuri ubu iri gutozwa na Nshimiyimana Maurice Maso(wa mbere ibumoso) wahoze muri Rayon SportsBugesera mu gihe igishakisha umutoza mukuru, kuri ubu iri gutozwa na Nshimiyimana Maurice Maso(wa mbere ibumoso) wahoze muri Rayon Sports

Isezererwa ry’aba batoza rikaba ryabaye nk’iritungurana, kuko kuri iki cyumweru ari bwo iyi kipe yari yaberekanye nk’abatoza bazakorana na yo mu mwaka w’imikino utaha ndetse ikanerekana abakinnyi bashya barimo Ndatimana Robert.

Aba ariko nyuma y’uyu muhango bakaba barahise bahabwa amabaruwa abasezerera mu ikipe.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. gafishi

    Kuya 4-09-2017 saa 19:21'

    Ubu koko uyu musaza arazira iki ?
    Ko mu Batoza bi Inararibonye, ntawe umuhiga mu karere ; ubu koko kuba Season Ishize, yaba yarasize Bugesera ku manya wa Gatanu ; imyanya ibiri nyuma ya Former Firebrand Apr Fc, since then become a Wimp (Nayo yavuyemo nabi) ; ibyo ashobora kubizira ?

    Ese, ubuswa yavugaga ko yasanze muli Rayons ; nti yaba yarasanze ubwo muli Apr Fc bwikubye inshuro icumi ubwo yashinjaga Rayons ? Uwo musasaza ko tumuzi ho his straightforward approach ! Ntiyaba yarabibwiye abari bamukuriye, bakifuza kumwikiza mbere yuko iyo pertinent analysis, true observation, yagera ku Umuyobozi wi ikirenga wa Apr Fc ; solidarity the poor achievers obliges ? Ubwo buswa bwo muli Ibyo yifuzaga kuvuga bikaba byarasoje ; Apr Fc ikaba yaregukanye ahamana umwanya wa gatatu !

    Ubwo yasezerewe muli Bugesera ngo haboneke umwanya wa Masud wivanye muli Rayons ? Kuki bata wubikira Mulisa, ko Atari Umutoza ukwiriye gutoza Team Nka Apr Fc, maze bamara kumu bonera akazi ahandi, bakazana Abatoza bakwiriye Apr Fc ?!

  2. GRYT

    Kuya 4-09-2017 saa 15:01'

    Bituye bizwi ko uri musaza yiyahuza amagambo none no muri bugesera arongeye. ikigaragara ntazongere kuvugako amakipe yatoje afite imyitwarire idahwitse none ndabona yarananiranye ariwe.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru