RUHAGOYACU.com

Uko mbibona : Ikipe y’abakinnyi 11 bahombeye amakipe yabo uyu mwaka (Flops)

Buri mwaka amakipe agura abakinnyi mu rwego rwo kongera imbaraga, abandi bakongererwa amasezerano bakanaguma mu makipe yabo, ariko hari igihe umwaka w’imikino (season) udahira umukinnyi ugereranije n’indi yabanje, yaba asanzwe muri iyo kipe cyangwa avuye ahandi yitwaraga neza, akayibera igihombo (flop) cyangwa ntiyitware neza, kandi yari ategerejweho byinshi .

Ku giti cyanjye narebye mu bakinnyi b’uyu mwaka w’imikino (2016 - 2017) biganjemo abinjiye mu makipe amwe n’amwe ya hano mu Rwanda, mbona aba bakinnyi 11 aribo bahombeye amakipe yabo (flops).

Mu izamu

Nduwayo Dany bakunze kwita "Barthez" (Police FC)

Uyu musore yaguzwe na Police FC avuye muri Etincelles FC ajyana n’umutoza Seninga Innocent, ariko uwavuga ko ntacyo yafashije Police FC ntiyaba agiye kure y’ukuri, kuko yabaye umunyezamu wa gatatu, kujya ku rutonde rw’abakinnyi 18 bakina match biba ingorabahizi, kandi yavuye muri Etincelles FC yitwara neza, abamwibuka bamwibukira ku mukino wa Rayon Sports FC na Etincelles, wabaye umwe mu yatumye Rayon Sports FC itakaza igikombe cya 2015 - 2016.

Kuri kabiri

Issa Zappy (nta kipe)

Uyu musore yaguzwe na Rayon Sports FC, avuye muri Sunrise bamwe mu bakunzi b’iyi kipe bazi ko agiye gukemura ikibazo cyo kuri uyu mwanya ariko yirukanywe na Rayon Sports FC, shampiyona itaranarangira.

Kuri gatatu

Ndayishimiye Celestin (Police FC)

Uyu mukinnyi yaguzwe na Police FC imukuye muri Mukura VS, amaze gukina irushanwa rya CHAN, ari ku rwego rwo hejuru, ariko ubu gukandagira mu kibuga kwe ku mikino ya Police FC ni nk’imvura mu butayu, Amavubi yo nawe ntayatekereza.

Kuri 4 na 5

Ngandu Omar ( APR FC) na Rwatubyaye Abdoul (Rayon Sports FC)

Ngandu yaguzwe na APR FC avuye mu Burundi ariko nawe kubona imikino muri iyi kipe y’igisirikare cy’u Rwanda byamubereye ingume, niyo akinnye amakosa aba menshi, bituma bamwe mu bakunzi ba APR FC bamwinuba ari umukinnyi wabo.

Rwatubyaye Abdoul yaguzwe na Rayon Sports FC umwaka w’imikino (2016 - 2017) ugiye gutangira, yahise aburirwa irengero agaruka mu mikino yo kwishyura nabwo yibasirwa n’imvune kuburyo uwashaka yavuga ko ibyishimo yahaye abarayon aribyo hanze y’ikibuga kurusha mu kibuga.

Kuri 6

Nkomezi Alexis (AS Kigali)

Yaguzwe na AS Kigali avuye muri Sunrise n’umwe mu basore bari barangije umwaka w’imikino (2015 - 2016) ahagaze neza, ariko muri AS Kigali byaramunaniye rwose abura n’umwanya wo gukina muri iyi kipe y’abanyamujyi.

Kuri 7

Habimana Yussuf (Mukura)

Iby’uyu byaranyobeye, umwaka ushize yabanzagamo mu mavubi, ariko ubu no kuboneka mu bakinnyi 18 ba Mukura VS biragoye.

Kuri 8

Ngomirakiza Hegman (Police FC)

Yagiye muri Police FC avuye muri APR FC, atangaza byinshi nanjye ndavuga nti umujinya ajyanye muri Police FC no kuba yarabuze mu mikino ya CHAN kubera impanuka yo muri Hotel ku munota wa nyuma CHAN igiye gutangira, ntawe uzamukira, ariko narategereje ndaheba, umwaka w’imikino ugiye kurangira.

Kuri 9

Twizerimana Onesme (APR FC)

Simuvugaho byinshi, kuko yavuye muri AS Kigali yitwara neza rwose buri wese amushima, ariko kuva yagera muri APR FC agaragara yibereye mu bafana, yego yagize imvune ariko n’igihe atari ayifite ntiyigeze agaragara mu bakinnyi babanzamo yewe n’abasimbura.

Kuri 10

Lomami Frank (Rayon Sports FC)

Bamwe ntibatinya kuvuga ko ari muri Rayon Sports FC kubera mukuru we uyitoza (Lomami Marcel), uyu musore yavuye muri Musanze FC ajya muri Rayon Sports FC, kugeza ubu sinzi ko hari umurayon wakubwira icyo amwibukiraho, hari naho umutoza Massoud Djuma yashatse kumwinjiza mu kibuga(ku mukino wo kwishyura na Rivers United), abakinnyi bagaragaza ko batabyishimiye, Massoud aba abisubitse.

Kuri 11

Habyarimana Innocent "Di Maria" (APR FC)

Uwashaka yamugira kapiteni w’iyi kipe.

Yaguzwe na APR FC kuri miliyoni umunani z’amanyarwanda avuye muri Police FC, ariko umenya uwayamuhaye muri APR FC nawe aryama akicuza.

Ni umusore wari uhagaze neza muri Police FC, byamuhesheje itike yo gukina imikino ya CHAN, ariko wagirango gukina kwe kwarangiranye na CHAN.

Ngabo abakinnyi 11, mbona bitwaye nabi kurusha abandi muri uyu mwaka w’imikino kandi bari bitezweho byinshi.

Singire uwo nkomeretsa, muri Sports kimwe no mu buzima busanzwe, twese turabizi ko iminsi yose atari ku cyumweru, uyu munsi biba byanze ejo bigakunda, na Paul Pogba yarekuwe na Manchester United imugarura ariwe wa mbere uhenze ku isi.

Victor Moses yari yarabuze ikipe afatisha bahora bamutiza ariko ubu ntawushidikanya imikinire ye.

Ingero ni nyinshi.........

Niyo mpamvu mvuga nti byashoboka ko n’aba basore bakongera bakagaruka ku ruhando rw’abakinnyi baryana muri ruhagoyacu.

Wasanga unayishyize hamwe yatwara igikombe.

Ku bwanjye mbona umutoza wagendana n’iyi kipe (flop) yaba Kanamugire Aloys watozaga SC Kiyovu Sports akungirizwa na Yvan Minaert utoza Mukura VS.

Musomyi wa Ruhagoyacu.com, wowe ubona abakinnyi bawe 11 batitatwaye neza (flops) ari abahe.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Izindi nkuru

egide Kuya 18-06-2017 saa 17:36'

Senyange yvan we ko mwamwibagiwe muri rayo sport c

knc Kuya 5-06-2017 saa 16:41'

Ariko we muribuka kbs!!!,Ndori aracyakina umupira! Mbuyu utwite nawe ari I Rwanda yebabaweeeeeeeee! kuki batabanje muri iyi kipe !?

ety Kuya 4-06-2017 saa 19:55'

Mwibagiwe mbuyu twite na ndoli jean claude ba as kigali nuwitwaga nshuti ildesbrad wahoze muri police fc sinzi aho yagiye hamwe na mutuyimana evariste wa rayon, butera andrew wa apr fc abo bose barazimye kandi bari bakomeye

-####- Kuya 3-06-2017 saa 18:37'

Kbs iyi kipe warayitegereje ariko Ku mwanya wa mbere wigihombo njye navugako hahombye abaguze minaet nabaguze rwatubyaye nambe nabandi

thymot Kuya 2-06-2017 saa 14:33'

Haraburamo Senyange Ivan Rayos sport

mugabo gahizi Kuya 2-06-2017 saa 11:54'

mwibagiwe muhadgiri niwe wakina ku 8 ni floap ikomeye

Deo Kuya 2-06-2017 saa 09:46'

Iyi nkuru irengetse kbsa. Wijya mubyo kwisegura uvuga ngo uwo tutahuza nibindi byinshi......Mu itangazamakuru biremewe gukora inkuru zicukumbuye nkizi......Gusa birumvikana zikora kumitima y’abantu batandukanye arko nawe uba ukora akazi.
Congz kbsa.
Nkange akazi nkora sinemerewe kumva radio byangora kuyumva. Ndasoma gusa.....Urakoze kbsa

Peace tity pascal Kuya 2-06-2017 saa 06:01'

Uku nukuri gusesuye twarahomye

sylvain Kuya 1-06-2017 saa 23:03'

kbs ibyo uvuze nukuri biragaragara ko urwego rwabo rwagabanutse bashyiremo akabaraga

Thousse Kuya 1-06-2017 saa 21:47'

Hahaha hahaha n’ukuri kuva natangira gusoma amakuru kuri ruhagoyucu nibwo mbonye inkuru isekeje ahwii flop za bakinnyi hakaza umutoza n’umwungirizawe

1 | 2 | 3

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!