RUHAGOYACU.com

Buteera Andrew azamara ukwezi kurenga adakina nyuma yo kubagirwa muri Maroc

Buteera Andrew, umukinnyi ukina hagati mu ikipe ya APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi, agiye kumara igihe kirenga ukwezi adakandagira mu kibuga, ni nyuma yo kubagwa mu ivi mu gihugu cya Maroc.

Uyu mukinnyi wari umaze hafi amezi abiri adakandagira mu kibuga kubera imvune yagize mu ivi ry’ibumoso, yerekeje mu gihugu cya Maroc mu mpera z’icyumweru gishize, aho yagiye kubagwa ku bufatanye ishyirahamwe rya ruhago muri Maroc rifitanye n’iry’u Rwanda, Ferwafa.

Uyu mukinnyi akaba yamaze kubagwa ndetse bigenda neza, aho azamara igihe kiri hagati y’ibyumweru bine na bitandatu kugira ngo abashe kugaruka mu kibuga.

Buteera Andrew akaba ari mu ikipe ya APR FC kuva mu 2012, aho yaje ku masezerano y’imyaka ibiri avuye muri Proline Academy yo muri Uganda, ndetse uyu mukinnyi akaba yaragiye agira imvune zitandukanye zatumye adakunda kubona umwanya ubanza mu kibuga.

Kuva muri Kamena 2016, bakina n’Amagaju FC i Nyamagabe, Buteera akaba yari umwe mu bakinnyi APR FC yagenderagaho mu kibuga hagati, ariko yaje kugira imvune mu ntangiriro z’ukwezi gusoza umwaka ushize, akaba atarongera kugaragara mu kibuga.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru