RUHAGOYACU.com

Buteera Andrew yateye ikirenge mu cya bagenzi be bo muri APR FC, ashinga urugo

Mu mpera z’icyumweru twasoje, umukinnyi w’ikipe ya APR FC ukina hagati mu kibuga, Andrew Buteera yarushinganye n’umukunzi we Umulisa Yvonne bari bamaze imyaka igera kuri itanu bamenyanye.

Kuwa Gatandatu, Andrew Buteera yakoze ubukwe na Umulisa Yvonne bari bamaranye igihe bakundana, aho bamenyanye kuva mu mwaka wa 2012, ndetse ubu bwitabiriwe n’abakunzi ba sporo batandukanye, abanyamakuru, abakinnyi n’abayobozi barimo ab’ikipe ya APR FC akinira.

Buteera amaze iminsi yaravunitse gusa ntibyamubujije kwibikaho YvonneButeera amaze iminsi yaravunitse gusa ntibyamubujije kwibikaho Yvonne
Imana yabahaye umugishaImana yabahaye umugisha

Buteera Andrew unakinira ikipe y’igihugu Amavubi, akaba ari mu ikipe ya APR FC kuva mu 2012, aho yaje ku masezerano y’imyaka ibiri avuye muri Proline Academy yo muri Uganda, ndetse uyu mukinnyi akaba yaragiye agira imvune zitandukanye zatumye adakunda kubona umwanya ubanza mu kibuga.

Kuva muri Kamena 2016, bakina n’Amagaju FC i Nyamagabe, Buteera akaba yari umwe mu bakinnyi APR FC yagenderagaho mu kibuga hagati, ariko yaje kugira imvune mu ntangiriro z’ukwezi gusoza umwaka ushize, akaba atarongera kugaragara mu kibuga.

Buteera Andrew aheruka kugaragara mu kibuga mu kwezi kwa cumi n’abiri k’umwaka ushize, ubwo ikipe ya Kiyovu Sports yakiraga ikipe ya APR FC, agakina igice cya mbere kubera kuvunika, aho yagiye kubagirwa muri Maroc mu minsi ishize.

Buteera yashinze urugo nyuma y’abandi bakinnyi ba APR FC baherutse gukora ubukwe barimo Habyarimana Innocent, Nshimiyimana Imran na Herve Rugwiro uherutse gusaba akanakwa Mugabekazi Carine n’abandi bari hafi.

















Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. giramata olive

    Kuya 22-03-2017 saa 18:14'

    ubwo iyo uvuga ibikombe NGO muraturusha tubakubye kabiri ubanza ujyendera mukigare icyo muzwiho namagambo menshi

  2. Musesenguzi

    Kuya 20-03-2017 saa 23:07'

    Muzatahira ubukwe na Rayon itahane ibikombe!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru