RUHAGOYACU.com

"Byanshimishije kubona Licence A ya CAF, bigiye kudufungurira amarembo"-Seninga

Umutoza mukuru w’ikipe ya Police FC, Seninga Innocent atewe ishema n’uko we na mugenzi we umwungiriza, Bisengimana Justin bari mu batoza 12 bahawe impamyabushobozi za CAF zizwi nka Licence (A) mu bijyanye n’ubutoza.

Ku ruhande rwa Seninga Innocent, asanga izi mpamyabushobozi hari andi marembo zigiye kubakingurira mu bijyanye n’ubutoza harimo no kuba bakwaguka bagokara no ku rwego mpuzamahanga ntibagumye gukorera mu Rwanda gusa, nk’uko yabibwiye itangazamakuru kuri uyu Gatanu tariki 17 Werurwe 2017.

Ubwo umukino Police yanganyijemo ibitego bibiri kuri bibiri na Musanze wari urangiye mu kiganiro n’itangazamakuru Seninga yagize icyo atangaza ku bijyanye n’ibyishimo by’uko hari urundi rwego yagezeho agira ati:"Ku giti cyanjye byanshimishije, urumva ni Licence yo ku rwego rwo hejuru ni Licence ushobora gukoresha mu gihugu imbere ndetse no hanze yacyo".

"Bigiye kudufungurira amarembo natwe dutangire dutekereze kuba tutatoza hano gusa nk’uko n’abandi baturuka hanze bakaza gutoza mu Rwanda natwe tube twatekereza kujya Hanze. Ikindi ni uko turi babiri mu ikipe imwe nitwe twenyine numva ari ikipe ifite abatoza 2 babonye
Licence A ni ibyo kwishimira ndetse n’ubuyobozi bwa Police FC bwatangiye kudushimira twabonye ubutumwa bwabo, ndibaza ko tugiye kugerageza gukora cyane kugira ngo twerekane ko Licence zacu twazibonye tuzikwiriye"-
Seninga Innocent, umutoza wa Police FC.

Abandi batoza babonye iyi mpamyabushobozi yo ku rwego rwa A barimo; Bizimana Abdou (atoza Virunga Fc yo muri DR Congo), Bizimana Ally (nta kipe afite), Bisengimana Justin (umutoza wungirije muri Police Fc ), Habimana Sosthene (atoza Musanze Fc), Kayiranga Jean Baptiste (nta kipe afite), Mashami Vincent (atoza Bugesera Fc ), Mbarushimana Abdou (atoza AS Muhanga), Casa Mbungo Andre (atoza Sunrise Fc ), Nshimiyimana Eric (atoza AS Kigali), Okoko Godefroid (atoza Gicumbi Fc ), Rwasamanzi Yves (umutoza wungirije muri APR Fc ) hakiyongeraho na Seninga Innoncent (utoza Police Fc ) nk’uko twabibabwiye.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Tigana

    Kuya 20-03-2017 saa 06:20'

    Dagirango mvuge ko izo A babahereza zibyumyeru 2 mukaza mubeshya muzagenda mugaragara ko mubeshya abantu.uraza unganya na musanze ukagirango police turishimye?


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru