RUHAGOYACU.com

Byiringiro Lague yatsinze igitego cye cya mbere muri APR FC banyagira Giticyinyoni FC - Amafoto

Ni mu mukino ubanza wa 1/16 mu gikombe cy’Amahoro wahuzaga ikipe ya APR FC yari yakiriye Giticyinyoni FC isanzwe ikina mu cyiciro cya kabiri, warangiye iyo kipe y’ingabo iyinyagiye ibitego 4-1.

Ikipe ya APR nyuma yo kugenda bahusha ibitego byinshi mu minota ya mbere byayisabye iminota 19’ kugirango ifungure amazamu ku gitego cyatsinzwe na Sekamana Maxime, ku mupira yari ahereje mugenzi we ugahita ujya mu izamu kubera uburangare bw’umunyezamu wa Giticyinyoni.

Sekamana Maxime yari yongeye kugirirwa icyizere nyuma y'irushanwa ryo kwizihiza umunsi w'Intwari ritamugendekeye nezaSekamana Maxime yari yongeye kugirirwa icyizere nyuma y’irushanwa ryo kwizihiza umunsi w’Intwari ritamugendekeye neza

Ku munota wa 26’ w’umukino ni bwo ikipe ya APR FC yabonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Bigirimana Issa, ibi byo bitego byombi bikaba bitaciye intege Giticyinyoni FC yahise yongera imbaraga ishaka kwishyura, biranayihira kuko mbere y’uko iminota isanzwe y’igice cya mbere irangira, Nshimiyimana Antoine yaje kuyitsindira igitego maze bajya kuruhuka ari ibitego 2-1.

Mu gice cya kabiri cy’umukino ikipe ya APR FC yihariye umukino byagaragaraga ko iri hejuru ugereranyije na Gitikinoni bakinaga, byaje no no gutuma umukinnyi mushya wa APR FC Byiringiro Lague na we atsindira APR FC igitego cya gatatu ku munota wa 64’ w’umukino.

Twizerimana Martin winjiye mu kibuga asimbuye Bizimana Djihad ni we watsindiye APR igitego cya kane ku munota wa 78’.

Muhadjiri Hakizimana ahanganye n'umukinnyi wa GiticyinyoniMuhadjiri Hakizimana ahanganye n’umukinnyi wa Giticyinyoni

Mu gusimbuza ku ruhande kw’ikipe ya APR FC Songayingabo Shaffy yinjiye mu kibuga asimbuye Imanishimwe Emmanuel, Bigirimana Issa asimburwa na Nshuti Innocent naho Twizerimana Martin asimbura Bizimana Djihad. Ku ruhande rwa Gitikinyoni basimbuje umukinnyi umwe gusa aho Twagirayesu Emmanuel yasimbuye Munyantore Zidane.

Umutoza w’ikipe ya Gitikinyoni Nzayisenga Thierry avuga ko kuba ikipe yo mu cyiriro cya kabiri yatwara igikombe cy’Amahoro atari ibintu bya vuba aha bitewe n’uko ubuzima bw’amakipe yo mu cyiciro cya mbere ndetse n’ayo mu cya kabiri butandukanye cyane.

Ati: “Gutwara igikombe cy’Amahoro bizashoboka ariko bitari vuba ku makipe yo mu cyiciro cya kabiri, ariko ikibazo n’ubundi ni kimwe, ni amikoro, ni uko bitandukanye. Abakinnyi bari mu cyiciro cya mbere n’ubundi baba baravuye mu cyiciro cya kabiri, ariko kubera amikoro amakipe abaho bitandukanye akaba ari na yo mpamvu banakina bitandukanye.”

“Abakinnyi bakina bataha, ntitumenya niba yaburaye cyangwa yariye, wenda iyo tugiye gukina turira hamwe ariko ntitumenya niba ataburaye. Ariko amakipe yo mu cyiciro cya mbere baba babizi, barahembwa amafaranga twe mu cyiciro cya Kabiri ntiduhemba.”

Abakinnyi babanje mu kibuga:

APR FC yaboneyeho kwipima uko izakina CAF Confederations Cup ihagazeAPR FC yaboneyeho kwipima uko izakina CAF Confederations Cup ihagaze
APR FC: Kimenyi Yves, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Rugwiro Herve, Buregeya Prince, Mugiraneza Jean Baptiste (C), Bigirimana Issa, Bizimana Djihad, Byiringiro Lague, Hakizimana Muhadjiri na Sekamana Maxime.

Giticyinyoni FC na yo yihagazeho muri uyu mukinoGiticyinyoni FC na yo yihagazeho muri uyu mukino

Gitikinyoni FC: Nsengiyumva Emmanuel (C), Kamenyeri Lambert, Karikurubu Gilbert, Bucyansenga Jonas, Munyemana Jean Pierre, Byiringiro James, Munyantore Zidane, Dushimimana Joseph, Nshimiyimana Antoine, Byiringiro Idrissa na Muramutsa Jean Claude.

Abasifuzi bayoboye uyu mukino bari bavanzemo abo mu cyiciro cya kabiriAbasifuzi bayoboye uyu mukino bari bavanzemo abo mu cyiciro cya kabiri

Umutoza Jimmy asuhuzanya na Thierry wa GiticyinyoniUmutoza Jimmy asuhuzanya na Thierry wa Giticyinyoni

Abasifuzi bari bambaye imipira ijya gusa ariko amakabutura yo adasaAbasifuzi bari bambaye imipira ijya gusa ariko amakabutura yo adasa

APR FC yagiy ihusha uburyo butandukanye akenshi bwabaga bwabazwemo ibitegoAPR FC yagiy ihusha uburyo butandukanye akenshi bwabaga bwabazwemo ibitego

APR FC yari yakinishije ikipe yose isanzwe ibanzamoAPR FC yari yakinishije ikipe yose isanzwe ibanzamo

Muhadjiri yari yazonze cyane Giticyinyoni FCMuhadjiri yari yazonze cyane Giticyinyoni FC

Byiringiro Lague yongeye kwerekana ko ashobora kuba rutahizamu wihariye ugereranyije n'abandi bakina mu RwandaByiringiro Lague yongeye kwerekana ko ashobora kuba rutahizamu wihariye ugereranyije n’abandi bakina mu Rwanda

Abafana ba APR FC bari baje kuyitera ingabo mu bitugu banareba icyo umwiherero bamazemo iminsi i Shyorongi wabagejejehoAbafana ba APR FC bari baje kuyitera ingabo mu bitugu banareba icyo umwiherero bamazemo iminsi i Shyorongi wabagejejeho

Ubwugarizi bwa Giticyinyoni FC bwari bwihagazeho ariko ubusatirizi bwa APR FC bwari butyayeUbwugarizi bwa Giticyinyoni FC bwari bwihagazeho ariko ubusatirizi bwa APR FC bwari butyaye

APR FC yashakaga kwifashisha uyu mukino ngo abakinnyi bagume mu mwuka w'IntsinziAPR FC yashakaga kwifashisha uyu mukino ngo abakinnyi bagume mu mwuka w’Intsinzi

Issa Bigirimana na we imbaraga yari afite akina na Rayon Sports ni zo yakoresheje mu gutsinda Giticyinyoni FCIssa Bigirimana na we imbaraga yari afite akina na Rayon Sports ni zo yakoresheje mu gutsinda Giticyinyoni FC

Umunyezamu wa Giticyinyoni yari afite akazi katoroshyeUmunyezamu wa Giticyinyoni yari afite akazi katoroshye

Issa Bigirimana ahanganye na myugariro wa Giticyinyoni FCIssa Bigirimana ahanganye na myugariro wa Giticyinyoni FC

Issa ari mu batumye Giticyinyoni FC itabasha kwihagararaho nk'uko yari yabyiyemejeIssa ari mu batumye Giticyinyoni FC itabasha kwihagararaho nk’uko yari yabyiyemeje

Bizimana Djihad afasha Maxime Sekamana kwishimira igitego cya mbere cya APR FCBizimana Djihad afasha Maxime Sekamana kwishimira igitego cya mbere cya APR FC

Nshuti Innocent (19) na we yahawe amahirwe ngo yongere atsindire APR FC igitego dore ko abafana bakumbuye igitego cyeNshuti Innocent (19) na we yahawe amahirwe ngo yongere atsindire APR FC igitego dore ko abafana bakumbuye igitego cye

Giticyinyoni FC yarahatswe umukino woseGiticyinyoni FC yarahatswe umukino wose

APR FC basabwaga gukinana ubwitonzi buhagije ngo hatagira uvunika adakinnye CAF Confederations CupAPR FC basabwaga gukinana ubwitonzi buhagije ngo hatagira uvunika adakinnye CAF Confederations Cup

Sekamana Maxime na we ari mu bari bazonze Giticyinyoni FCSekamana Maxime na we ari mu bari bazonze Giticyinyoni FC

Twizeyimana Martin Fabrice ni we watsindiye APR FC igitego cya kaneTwizeyimana Martin Fabrice ni we watsindiye APR FC igitego cya kane

Umukino wose mu mafoto meza, mukande hano.

Amafoto: Hardi Uwihanganye/RuhagoYacu

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Basire

    Kuya 7-02-2018 saa 19:33'

    Twishimiye itsinzi y’APR

  2. leonie

    Kuya 7-02-2018 saa 13:33'

    Apr oyyyeeee!!! mukomerezaho bahungu bacu mwongeye kudushimisha, muduhoza amarira twarijijwe na gacanga fc. twizeye ko no kucyumweru muzadushimisha mudutsindira kariya gakipe, imana ibahe imbaraga, Apr oyeeee!! intego ni tupa ndani!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru