RUHAGOYACU.com

CAF yatangaje abakinnyi 30 bazamo umukinnyi w’umwaka muri Afurika

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF yashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 30 bazavamo umukinnyi w’umwaka muri Afurika.

Umunya-Gabon; Pierre-Emerick Aubameyang wegukanye iki gihembo mu 2016 n’umunya-Algeria; Riyad Mahrez ufite igihembo cy’umwaka ushize nabo baje muri uru rutonde.

Abandi bahabwa amahirwe harimo Sadio Mané ukomoka muri Senegal kimwe na Mohamed Salah ukomoka mu Misiri, aho aba bakinnyi baje no ku rutonde rw’abahatanira Ballon d’Or ya France Football.

Riyad Mahrez ni we ufite igihembo cy'umwaka ushizeRiyad Mahrez ni we ufite igihembo cy’umwaka ushize

Uzegukana iki gihembo cy’umukinnyi mwiza mu bakina muri Afurika, azamenyekana tariki ya 4 Mutarama 2018 mu muhango wo gutanga ibihmbo bya CAF uzabera i Accra muri Ghana.

Abatoza b’amakipe y’ibihugu 54 bigize CAF, abagize komisiyo ya tekinike, na bamwe mu bahagarariye ibitangazamakuru nibo bazatora.

Abakinnyi 30 bahatanira igihembo cy’umukinnyi w’umwaka muri Afurika

  • 1. Ali Maaloul (Tunisie & Al Ahly)
  • 2. Bertrand Traore (Burkina Faso & Lyon)
  • 3. Cédric Bakambu (RD Congo & Villareal)
  • 4. Christian Atsu (Ghana & Newcastle)
  • 5. Christian Bassogog (Cameroun & Henan Jianye)
  • 6. Denis Onyango (Ouganda & Mamelodi Sundowns)
  • 7. Eric Bailly (Côte d’Ivoire & Manchester United)
  • 8. Essam El Hadary (Egypte & Al Taawoun)
  • 9. Fabrice Ondoa (Cameroun & Sevilla)
  • 10. Fackson Kapumbu (Zambie & Zesco)
  • 11. Jean Michel Seri (Côte d’Ivoire & Nice)
  • 12. Junior Kabananga (RD Congo & Astana)
  • 13. Karim El Ahmadi (Maroc & Feyenoord)
  • 14. Keita Balde (Sénégal & Monaco)
  • 15. Khalid Boutaib (Maroc & Yeni Malatyaspor)
  • 16. Mbwana Samata (Tanzanie & Genk)
  • 17. Michael Olunga (Kenya & Gérone)
  • 18. Mohamed Salah (Egypte & Liverpool)
  • 19. Moussa Marega (Mali & Porto)
  • 20. Naby Keita (Guinée & RB Leipzig)
  • 21. Percy Tau (Afrique du Sud & Mamelodi Sundowns)
  • 22. Pierre-Emerick Aubameyang (Gabon & Borussia Dortmund)
  • 23. Sadio Mane (Sénégal & Liverpool)
  • 24. Thomas Partey (Ghana & Atletico Madrid)
  • 25. Victor Moses (Nigeria & Chelsea)
  • 26. Vincent Aboubakar (Cameroun & Porto)
  • 27. William Troost-Ekong (Nigeria & Bursaspor)
  • 28. Yacine Brahimi (Algérie & Porto)
  • 29. Youssef Msakni (Tunisie & Al Duhail)
  • 30. Yves Bissouma (Mali & Lille)
Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru