RUHAGOYACU.com

Caleb yageze i Kigali, Ese aje gukinira Rayon Sports cg APR FC?

Umukinnyi w’intamba ku rugamba Bimenyimana Bonfils Caleb wari usanzwe akinira ikipe ya Vital’o FC yageze mu Rwanda kuri uyu wa gatandatu, aho aje kurangizanya n’imwe mu makipe akomeye cyane hano mu Rwanda.

Uyu musore yifuzwa bikomeye n’ikipe ya Rayon Sports yanaje agakoramo imyitozo bikavugwa ko yanasinye amasezerano. Akaba anifuzwa kandi n’ikipe ya APR FC nyuma yo kumenya ko uyu mukinnyi yagiye i Burundi adasinye.

Uyu musore mu kiganiro gito yagiranye na RuhagoYacu yavuze ko amakipe yombi amwifuza ariko nta n’imwe arasinyira.

" Naganiriye na Rayon Sports ni byo, ariko ntabwo nigeze nshyira umukono ku masezerano." Caleb Bonfils, aganira na RuhagoYacu.

" Ntabwo nagira byinshi nkubwira, ariko byo ndikuza mu Rwanda."

JPEG - 221.7 kb
Caleb Bonfils ubwo yari asesekaye ku kibuga cy’indege i Kanombe

Yaba uruhande rwose muri aya makipe y’ibigugu nta n’imwe yemeza burundu ko yaguze Caleb, ariko bikavugwa cyane ko Rayon Sports yanakozemo imyitozo agashimwa cyane n’abatoza ndetse n’abayobozi ba Rayon Sports, ariyo ifite amahirwe yo kumwegukana.

JPEG - 43.3 kb
Bonfils yakinnye umukino wa gicuti umwe yemeza abakunzi ba Rayon Sports

" Caleb ni rutahizamu nashimye cyane, ubona ko afite byose byo kuba umukinnyi mwiza utaha izamu," Karekezi Olivier aganira na Radio 10 kuri uyu wa gatandatu.

" Nasabye abayobozi ba Rayon Sports ko bamusinyisha kuko ni umuhanga. Mu minota 15 yakinnye mu mukino wa gicuti, nahise mbona ko afite impano ikomeye."

JPEG - 228.8 kb
Bonfils n’umuhagarariye bava ku kibuga

Uyu mutoza avuga ko Caleb ari umwe muri ba rutahizamu 2 yifuza, akaba ashaka undi ufite imbaraga bazafatanya, kuko umukinnyi Tamboura w’umunya Mali atarigeze amushimisha, akaba anifuza kumurekura.

Bonfils Caleb afite ubwenegihugu bw’u Rwanda n’u Burundi, kuko nyina umubyara ari umunyarwandakazi uba mu gihugu cya Canada.

Caleb Bonfils azakina ahagana he? Ntibiratinda kumenyekana.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Izindi nkuru

Kanyange Kuya 16-08-2017 saa 11:15'

woe wiyise Gikona uri gikona koko ntawakurenganya koko ubundi se ibikona byavuga iki ubwo se urimo kuvuga iki

Kamanzi claudien Kuya 13-08-2017 saa 14:20'

Ariko ubusi akantu muba mwahimbye ngo mubone umwanya wogutukiramo APR FC , nikihe gihamya cyuko yamushakaga? Cg nukugirango inkuru yanyu ibone abasomyi , APR yahisemo gukinisha abanyarwanda kandi nifata gahunda yokongeramo n,abanyamahanga izabikora ntasoni biyiteye, ntimukitirigite ngo museke rero.

Jados Kuya 13-08-2017 saa 06:59'

Azakinira Rayonsports

schadrack Kuya 13-08-2017 saa 05:31'

Uwo mwana arakenewe muri Gikundiro YACU bayobozi amafranga arahari ntimwabura amafranga mudufite turahari mutubwire aburaho tuyakusanye kwabwaburyo bwikoranabuhanga

Mile Kuya 13-08-2017 saa 03:59'

Caleb yaraye asinyiye rayon imyaka ibiri. Igikona gisubize amerwe my mamesa.

gil Kuya 13-08-2017 saa 01:21'

yamaze gusinyira gikundiro imyaka ibiri.deal yarangiye kare. murebe kuri site ya rayon sport

Sebastien Kuya 13-08-2017 saa 00:43'

bonjour bakunzi bumupira bafana ba Rayon Sport ubu koko ni gute umukinyi yava iburundi akaza mu Rwanda agakora imyitozo mw’ikipe agashimwa nabatoza nabayobozi agasubira iburundi batamusinyishije kandi babizi ko na APR imushaka ubuse nibamutwara muratangira musakuze ngo umukinyi bamutwaye kandi mwari mumufite mu maboko sha bamutwaye mwaba muri gukora ikinamicho mutubesha kabisa mureke ingeso yo gushaka ama commission mube aba sportif kandi mukunde équipe yanyu kuko championnat yubutaha izaba ikomeye cyane kuko buri équipe izaza gukina na rayon sport yakaniye na wa mukeba wa gatatu nawe ntazaborohera ngayo nguko tubitege amaso icyo tuzi uwo musore Caleb bamurangije mutabizi muri murayo.

fabregas Kuya 12-08-2017 saa 23:24'

Yewe yesu we!!! Mana tabara; ubu umuntu watangaje ko caleb yasinye kd atasinye si umwanzi w’ibihe byose wa gikundiro? batujyana sugira bakongeraho na caleb? ni agahinda gakomeye ku bakunzi ba gikumdiro yanjye! mukeba yatwica pe!!

Igikona Kuya 12-08-2017 saa 22:43'

Niba ashaka kurwara bwaki najye muri baranyiba FC iyizire mwikipe abaho barereshwa inyange ntibanywa suruduwire namuriture

Tuyiyishimire Daniel Kuya 12-08-2017 saa 22:40'

Caleb Numukinnyi Mwiza Pee Ariko Azacyinira Rayon Murakoze

1 | 2

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!