RUHAGOYACU.com

Camara ari Dubai, yagiye adasezeye Rayon Sports

Umukinnyi Moussa Camara w’ikipe ya Rayon Sports yatorotse iyi kipe yerekeza mu bihugu by’unze ubumwe by’abarabu mu mujyi wa Dubai, adasezeye ku ikipe ya Rayon Sports, akinira hano mu Rwanda.

Uyu musore ukomoka mu gihugu cya Mali, amaze umwaka hafi aje mu Rwanda akubutse mu gihugu cya Tunisia aho yakinaga, kuva avuye muri Mali.

Kuri uyu wa Kane mu myitozo Rayon Sports yakoze yitegura umukino wa shampiyona ugomba kuyihuza n’ikipe ya Musanze, Moussa Camara ntiyigeze agaragara mu myitozo, bakurikiranye, baza kumenya ko yamaze gufata rutemikirere akigendera.

Moussa Camara amaze gutsinda ibitego 8 muri shampiyona uyu mwakaMoussa Camara amaze gutsinda ibitego 8 muri shampiyona uyu mwaka

" Ntabwo uyu munsi yakoze imyitozo, dkurikiranye dusanga yafashe inzira akajya muri Dubai, agenda atagize umuyobozi w’ikipe abibwira," Gakwaya Olivier, umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports, aganira na RuhagoYacu.

" Hari ikipe imaze iminsi imushaka, ndetse abari kumushakira iyi kipe, bakaba baraduciyeho bamudusaba, tubabwira ko tukiri mu marushanwa, ataboneka, kuko imikino yari myinshi harimo n’igikombe cy’Africa."

" Baje kubirengaho bavugana na we afata indege ajya Dubai muri iri joro ryakeye, bamaze kutubwira ko ari ho aherereye, ariko tubabwira ko bakoze amakosa, igihe cyose azagarukira, azahanwa."

JPEG - 119.1 kb
Uyu musore afite amasezerano y’umwaka n’amezi 3 muri Rayon Sports

Moussa Camara afite amasezerano y’amezi 15 mu ikipe ya Rayon Sports, Olivier Gakwaya akavuga ko aho yashaka kujya hose, ikipe ya Rayon Sports ariyo imufiteho ijambo rya nyuma.

Rayon Sports iherutse gusezererwa mu gikombe cy’amakipe yatwaye ibikombe iwayo ku mugabane w’Africa, itsinzwe n’ikipe ya Rivers United yo muri Nigeria.

Mu mikino yombi uyu musore ntabwo yigeze yitwara neza.

Nyuma y’uyu mukino havuzwe byinshi, bamwe bavuga ko hari abaciweho n’ikipe ya Rivers ikagira ibyo ibagenera, ariko ubuyobozi burabihakana bwa Rayon Sports.

Amasaha 48 nyuma yo gusezererwa na Rivers, Rayon Sports yafashe n’icyemezo gikomeye cyo kuba ihagaritse umutoza Massoudi Djuma iminsi 7, akaba atazagaragara mu mukino uzabahuza na Musanze kuri uyu wa gatandatu, nk’uko byagenze ku mukino wa Rugende mu gikombe cy’Amahoro.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Claude

    Kuya 30-04-2017 saa 14:02'

    Alikose baliya ba nye Mali 2 ali koni kamala .ntabidasanzwe ndababonaho.nonese haruwali wageza aha Bogota.nubwo atatize kuzima. Rwatunaniye we bite ?uwandusha amakuruye yambwira ka kbs .ntagaragara mubakinnyi Mubasimbura reka da .ali kgl cg????

  2. uwizeye evasta

    Kuya 29-04-2017 saa 06:40'

    reyo muvemumatiku murimo mushake abaterankunga ubutindi mwubucyene mufite butuma abakinnyi babacika mwajyiye musha igisubizo, jyendumufana wa apr gusa mujyemumenyako akagabo gahimba akand kataraza mukina nabafite amaguru kandinabo batozwa ntimukiemere iyo mubonye amahirwe mwumvako arubuhanga mwifitemo mwibuke ukotujya tubajyenza twiturije mwashakuje

  3. Frank

    Kuya 28-04-2017 saa 15:11'

    Bayobozi ba gikundiro mwatubabariye mugasenye rumugozumwe ikigikombe ntikiducike koko

  4. Murenzi

    Kuya 28-04-2017 saa 09:10'

    Burozi FC Noneho irarimbutse ndakurahiye.

  5. bronchard

    Kuya 28-04-2017 saa 07:16'

    ema wagiye uvugukuri ukarekakwitwaza abasifuzi ikipe igukubise gatatu arabasifuzi? Rivers United nayo nabasifuzise? kobayihayumutuku ntimwinaniwe umusifuzi habahetse none gwabamotari ahubwo APR FC yarabahahamuye.

  6. bronchard

    Kuya 28-04-2017 saa 07:13'

    ema wagiye uvugukuri ukarekakwitwaza abasifuzi ikipe igukubise gatatu arabasifuzi? Rivers United nayo nabasifuzise? kobayihayumutuku ntimwinaniwe umusifuzi habahetse none gwabamotari ahubwo APR FC yarabahahamuye.

  7. mutoni annet

    Kuya 28-04-2017 saa 07:07'

    Ariko abafana ba Rayon Sport igihe cyose ko mba numva ibitekerezo batanga hano birangwamo ikinyabupfura gike mumvugo , abantu bazima barangwa nimvugo nkizabashumba nabo bakera kuko abuyumunsi barasobanutse

  8. Michael Umuhoza Jackson

    Kuya 27-04-2017 saa 23:20'

    Irari Irari Irarimbutseeee

  9. ineza

    Kuya 27-04-2017 saa 20:58'

    Nonese niba ibyo bavuganye batarabimuhaye muragirango agire ate? Ubwo arashaka kwigira aho bazamwitaho Naho reyo buriya iramwambuye

  10. ineza

    Kuya 27-04-2017 saa 20:58'

    Nonese niba ibyo bavuganye batarabimuhaye muragirango agire ate? Ubwo arashaka kwigira aho bazamwitaho Naho reyo buriya iramwambuye

  11. 1 | 2 | 3


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru