RUHAGOYACU.com

Camara ashobora kwerekeza muri Ismailia atanzweho Frw 80,000,000

Rutahizamu w’umunya Mali Moussa Camara ukinira ikipe ya Rayon Sports ashobora gusinya amasezerano mu ikipe ya Ismailia yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Misiri, nyuma y’uko iyi kipe igaragaje ubushake bwo kugura uyu musore.

Uyu rutahizamu wageze mu Rwanda mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino wa 2016/17, yatsinze ibitego 10 mu mikino 19 yagaragayemo ya shampiyona kugeza kuri ubu.

Camara uherutse kuva mu igeragezwa mu gihugu cya Maroc mu ikipe ya RS Berkane yari yamushimye, ariko bishoboka ko atayerekezamo kubera ikipe ya Ismailia yiteguye gutanga ibirenze ibyo aba bifuzaga gutanga.

" Ni byo abahagarariye ikipe ya Ismailia bari hano mu Rwanda, ubu tumaze gukora ibizami byo kureba niba ubuzima bwe buhagaze neza, nitwunvikana birashoboka ko yasinya akajya muri iyi kipe," Gakwaya Olivier, umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports.

JPEG - 251.1 kb
Camara wifuzwa n’amakipe menshi yo mu barabu, ashobora gusinyira Ismailia uyu mugoroba

Bivugwa ko iyi kipe ishobora guhabwa agera ku 100 000 by’amadorali y’amanyamerika kuri uyu rutahizamu.

Gakwaya ahakana aya makuru, akaba yabwiye RuhagoYacu, ko iyi kipe bikunze yakwishyura 50,000 by’amadorali y’amanyamerika kuri uyu musore usigaje umwaka umwe w’amasezerano.

Uhagarariye uyu musore usanzwe abarizwa muri Sudan ndetse n’ubuyobozi bwa Ismailia bari mu Rwanda kuva kuri uyu wa kane.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Izindi nkuru

bella Kuya 10-06-2017 saa 07:46'

Gasore disi!!! Yooooo urababaje waga!!!!!!!!

gasore Kuya 9-06-2017 saa 14:46'

niyohohe iyombwa


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!