RUHAGOYACU.com

Cassa Mbungo yiyongereye kuri Masudi Djuma mu bashobora gusimbura Minnaert usa n’uwasezeye Mukura VS

Nyuma yo kugaragaza ko bifuza umutoza wa Rayon Sports; Masudi Djuma, ikipe ya Mukura Victory Sports iri mu biganiro n’umutoza wa Sunrise; Cassa Mbungo, aho muri aba bombi hazavamo uzasimbura umubiligi Ivan Minnaert uri mu nzira zisohoka.

Nk’uko Ruhagoyacu yabyanditse mu minsi ishize, umuyobozi w’ikipe ya Mukura Victory Sports; Nizeyimana Olivier yifuza ko Masudi Djuma yaza muri iyi kipe gusimbura Ivan Minnaert utarahiriwe n’uyu mwaka wa 2017 mu muhondo n’umukara.

Masudi Djuma ashobora kwerekza muri Mukura nubwo agifite imyaka 2 y'amasezerano muri Rayon SportsMasudi Djuma ashobora kwerekza muri Mukura nubwo agifite imyaka 2 y’amasezerano muri Rayon Sports

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda kuwa Kabiri w’iki cyumweru; Masudi Djuma yahakanye aya makuru ariko avuga ko buri kipe ifite ubushobozi bwo kugura abakinnyi n’abatoza hari byinshi yageraho ndetse na we atazaramba muri Rayon Sports.

Amakuru agera kuri Ruhagoyacu avuga ko abayobozi batandukanye bo muri iyi kipe bifuza ko Cassa Mbungo ari we waza gusimbura Minnaert muri Mukura, ndetse ibi byanagaragaye ku mukino Sunrise iheruka gutsindamo Mukura Victory Sports ibitego 2-0 i Huye mu kwezi gushize, gusa ashobora kuba amahitamo ya kabiri igihe kuzana Masudi Djuma byaba bidakunze n’ubwo uyu asa n’uwifuzwa cyane na Nizeyimana Olivier.

Masudi na Cassa ni abatoza bari kwifuzwa muri Mukura VSMasudi na Cassa ni abatoza bari kwifuzwa muri Mukura VS
Cassa ntiyishimye muri Sunrise FC ndetse ashobora gusezera muri iyi kipeCassa ntiyishimye muri Sunrise FC ndetse ashobora gusezera muri iyi kipe

Cassa Mbungo ari mu batoza bashobora guhindura amakipe ubwo uyu mwaka w’imikino uzaba urangiye, ni nyuma yo kutishimira uburyo ikipe ya Sunrise FC ibayeho kuva ayigezemo muri Gashyantare uyu mwaka, aho yari amaze amezi asaga atandatu nta kipe afite ubwo yari amaze gusezererwa na Police FC.

Ivan Minnaert yaje i Kigali kuwa Gatatu kubonana na perezida w’ikipe; Nizeyimana Olivier kugira ngo amenye ahazaza he muri iyi kipe kuko hari andi makipe amwifuza hanze y’u Rwanda cyane mu gihugu cya Guinea.

Nyuma yo kubwirwa n’uyu muyobozi ko atari we ugena amasezerano y’umutoza mu ikipe, bireba komite ndetse bizamenyekana mu nama y’ikipe iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu, Minnaert ngo ashobora kutagaruka ku mirimo ye muri iyi kipe asigajemo umukino umwe bazakiramo Kirehe FC mu cyumweru gitaha tariki ya 15 Kamena 2017, hasozwa shampiyona y’uyu mwaka w’imikino.

Minnaert ari mu nzira zisohoka muri iyi kipe Minnaert ari mu nzira zisohoka muri iyi kipe

Perezida w’ikipe ya Mukura Vctory Sports; Nizeyimana Olivier akaba atari bugaragare muri iyi nama irabera i Kigali kuko yamaze kuva mu Rwanda yerekeza mu Bubiligi, aho yatumiwe muri Rwanda Day 2017.

Mukura VS ifite inama mu mpera z'iki cyumweru, ahazigirwa no ku hazaza h'ikipeMukura VS ifite inama mu mpera z’iki cyumweru, ahazigirwa no ku hazaza h’ikipe

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Izindi nkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!