RUHAGOYACU.com

CECAFA yasabye FERWAFA kwakira irushanwa ry’igikombe cyayo mu bari n’abategarugori

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati (CECAFA), yasabye Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kwakira irushanwa ‘CECAFA Senior Challenge Cup’ ry’abari n’abategarugori rizakinwa mu Gushyingo uyu mwaka.

Ibi byatangajwe na Perezida wa FERWAFA, Nzamwita Vincent ‘Degaule’ nyuma y’inama y’ubuyobozi bwa CECAFA yateraniye i Nairobi muri Kenya kuwa mbere w’iki cyumweru nk’uko iryo shyirahamwe ry’umupira w’amaguru ryabitangaje ribicishije ku rubuga rwaryo rwa Internet.

CECAFA y'abagore nibera mu Rwanda, AS Kigali ishobora kuba ari yo MavubiCECAFA y’abagore nibera mu Rwanda, AS Kigali ishobora kuba ari yo Mavubi

Nzamwita yagize ati “Ubusabe bwa CECAFA tuzabushyikiriza Minsiteri ya Siporo n’Umuco ngo busuzumwe mbere y’uko hafatwa umwanzuro.”

Iyo nama yasabye ko u Rwanda rwakwakira imikino y’irushanwa rya CECAFA y’abari n’abategarugori mu Gushyingo, Kenya ikakira iry’abagabo muri uko kwezi, n’aho u Burundi bukakira iry’abatarengeje imyaka 17 (CECAFA U17) izaba mu mwaka utaha.

CECAFA y’abari n’abategarugori iheruka yabereye i Kampala muri Uganda, u Rwanda rusezererwa rutarenze umutaru nyuma yo gutsindwa na Tanzania na Ethiopia.

Ishyirahamwe rya CECAFA rigizwe n’ibihugu 12 ari byo u Burundi, Djibouti, Eritrea, Ethiopia, Kenya, u Rwanda, Somalia, Sudan y’epfo, Sudan, Tanzania, Uganda na Zanzibar.

AS Kigali yo ntiyahagaritse imyitozo, no muri shampiyona ntabwo iri ku rwego rw'andi makipeAS Kigali yo ntiyahagaritse imyitozo, no muri shampiyona ntabwo iri ku rwego rw’andi makipe

AS kigali izaba ifite abarenga 15 mu ikipe y'igihugu nkuruAS kigali izaba ifite abarenga 15 mu ikipe y’igihugu nkuru

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Jack

    Kuya 23-08-2017 saa 15:30'

    kwakira iryo rushanwa ni ibyagaciro kenshi cyane, naho ngarutse kuli King Ally, tandukanya ibintu, kugira Equipe no kwakira CECAFA; murakoze

  2. King Ally

    Kuya 23-08-2017 saa 15:02'

    Harya tugira ikipe? muzabanze mumenye niba mugira Ikipe y’igihugu y’abagore mbere yo kwakira irushanwa.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru