RUHAGOYACU.com

CECAFA yashimiye Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika y’Uburasirazuba n’iyo Hagati (CECAFA) yashimiye Perezida Paul Kagame wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda mu myaka irindwi iri imbere.

Mu matora yabaye kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, Perezida Kagame wo mu ishyaka FPR, yongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda n’amajwi 98.63% angana n’abanyarwanda 6,650,722 bamutoye.

Perezida Kagame yakurikiwe n’umukandida wigenga Philippe Mpayimana watowe n’abagera ku 49,111 (0.73%) naho Frank Habineza wo mu ishyaka rya Green Party atorwa na 31,633 (0.47%).

Perezida Kagame yongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda mu myaka 7 iri imberePerezida Kagame yongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda mu myaka 7 iri imbere

Kuri iki Cyumweru, Umunyamabanga mukuru wa CECAFA; Nicolas Musonye yohereje ubutumwa bwo gushimira Perezida Kagame ku ntsinzi yabonye muri aya matora, anashimira abanyarwanda bongeye kwihitaramo uyu muyobozi n’ishyaka FPR.

Musonye yakomeje avuga ko nka CECAFA, bafite icyizere ko Perezida Kagame Cup azakomeza guteza imbere no kubaka u Rwanda nk’uko yabigaragaje mu gihe gishize.

Mu izina rya CECAFA, Musonye yashimiye Perezida Kagame n'abanyarwanda bongeye kumuhitamo nka Perezida w'u RwandaMu izina rya CECAFA, Musonye yashimiye Perezida Kagame n’abanyarwanda bongeye kumuhitamo nka Perezida w’u Rwanda

Perezida Kagame atera inkunga iyi mpuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru binyuze mu irushanwa rya ’Kagame Cup’ ryamwitiriwe kuva mu 2002, aho aritera inkunga y’ibihumbi 60,000 by’amadolari y’Amerika atangwa nk’ibihembo ku makipe atatu yitwaye neza muri iri rushanwa rihuza amakipe.

Perezida Kagame na Musonye baha umudali umukinnyi wa El Merreikh yegukanye CECAFA Kagame Cup mu 2014, itsinze APR FC 1-0 kuri Stade AmahoroPerezida Kagame na Musonye baha umudali umukinnyi wa El Merreikh yegukanye CECAFA Kagame Cup mu 2014, itsinze APR FC 1-0 kuri Stade Amahoro

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru