RUHAGOYACU.com

Christ Mbondi na Mugume ntibari ku rutonde rw’abazahura na LLB muri Champions League

Kuri uyu wa gatandatu kuri Sitade Amahoro i Remera, ikipe ya Rayon Sports iratangira urugendo rukomeye rwo gushaka uko yagera mu mikino y’amatsinda ya CAF TOTAL Champions League ya 2018, yesurana n’ikipe ya LLB Academic yo mu gihugu cy’u Burundi.

Rayon Sports FC ya Karekezi Olivier uyu mwaka ifite intego yo gushaka uko yagera byibura mu mikino y’amatsinda ya CAF Total Champions League, byakwanga ikaba yajya mu mikino y’amatsinda ya CAF Total Confederation Cup aho yagarukiye ku muryango w’iri rushanwa mu mwaka ushize wa 2017.

yi kipe yakoze impinduka zikomeye uyu mwaka, igura abakinnyi benshi bakomeye cyane, barimo nka rutahizamu Ismaila Diarra bakuye muri DCMP, Tchabalala bakuye mu ikipe y’Amagaju, Yannick Mukunzi, Rutanga Eric na Faustin bavuye muri APR FC, Caleb Bonflis bakuye muri Vital’o, n’abandi batandukanye.

JPEG - 739.8 kb
Mugume ntazagaragara mu mukino Rayon Sports izahuramo na LLB
JPEG - 434.6 kb
Christ Mbondi ntabwo ari mu bakinnyi bazakina na LLB

Mu bakinnyi Rayon Sports yakoresheje cyane umwaka ushize iri kumwe na Massoud Djuma, abo yatakaje bakomeye, barimo Savio Nshuti, Fiston Munezero, Moussa Camara, Mugheni Fabrice na Nyakwigendera Mutuyimana Evaliste.

JPEG - 508.4 kb
Ismaila Diarra azaba ashakira Rayon Sports ibitego muri Champions League
JPEG - 507.7 kb
Muhire Kevin ari ku rutonde rw’abakinnyi basabiwe ibyangombwa n’ubwo ibibazo bye na Rayon Sports bitarakemuka
JPEG - 257.7 kb
Jeannot Witakenge kuri ubu ni umutoza wungirije wa Rayon Sports

Iyi kipe ya Rayon Sports ifite Karekezi Olivier na Jeannot Witakenge nk’abatoza bakuru kuri ubu, ntabwo izaba ifite Christ Mbondi ukomoka muri Cameroon na Yassim Mugume ku mukino ubanza bazahuramo na LLB (Ubanza n’umukino wo kwishyura) kuko bashyizwe ku rutonde bakererewe, ariko irenze ijonjora ribanza baba bemerewe gukina na Mamerodi Sundowns.

Dore abakinnyi ba Rayon Sports bafite ibyangombwa ku mukino uzaba kuri uyu wa gatandatu na nimero bambara:

Abazamu:

  • 1. Ndayishimiye Eric Bakame (C)
  • 29. Ndayisenga Kassim

Abakina inyuma:

  • 2. Gabriel Mugabo
  • 3. Eric Rutanga
  • 4. Manzi Thierry
  • 5. Mutsinzi Ange
  • 15. Faustin Usengimana
  • 16. Nyandwi Saddam
  • 17. Eric Irambona

Abakina hagati:

  • 6. Mukunzi Yannick
  • 23. Kwizera Pierrot
  • 21. Niyonzima Olivier Seif
  • 8. Muhire Kevin
  • 13. Innocent Twagirayezu
  • 24. Nova Bayama
  • 25. Mugisha Francois
  • 28. Manishimwe Djabel

Abataha izamu:

  • 7. Bonfils Caleb Bimenyimana
  • 10. Shassir Nahimana
  • 11. Shaban Hussein
  • 12. Mugisha Gilbert
  • 20. Ismaila Diarra

Abandi bakinnyi bari batanzwe ku rutonde muri CAF bakabona ibyangombwa ariko batazakinira Rayon Sports, barimo Bashunga Abouba werekeje muri Bandari FC muri Kenya na Tidiane Kone werekeje muri Zambia.

Umukino ubanza uraba kuri uyu wa gatandatu kuri sitade Amahoro i Remera saa 15H30 za hano mu Rwanda.

JPEG - 541.1 kb
Kwizera Pierrot umaze imyaka hafi 4 muri Rayon Sports ari mu bakinnyi ngenderwaho muri iyi kipe-Aratangira ahura n’ikipe y’iwabo
JPEG - 456.3 kb
Hussein Shaban bita Tchabalala ari mu bakinnyi bashya bongewe muri Rayon Sports ngo bayifashe kugera kure mu mikino nyafurika
JPEG - 459.6 kb
Shassir araba ahanganye n’ikipe azi cyane y’iwabo

Uyu mukino urasifurwa n’abagabo bakomoka muri Uganda, barangajwe imbere na Alex Muhabi uzaba ari mu kibga hagati, Leo Okello na Ronald Katenya bazaba bari ku ruhande naho Brian Nsubuga Miiro abe ari umusifuzi wa 4. Komiseri w’umukino akomoka muri Zimbabwe, akaba yitwa Onias Felix Tangawarima.

Umukino wo kwishyura hagati ya Rayon Sports na LLB uzabera i Bujumbura kuri Prince Louis Rwagasore tariki ya 21 Gashyantare uyu mwaka, bikazaba ari ku wa 3.

Abasifuzi bazayobora uyu mukino barimo Mafaume Ali Nassoro wo muri Tanzania, akazaba ari hagati mu kibuga, yungirijwe na Frank John Komba hamwe na Soud Iddi Lilla bakomoka bose muri Tanzania kimwe n’umusifuzi wa 4 Israel Omusingi Jyunwa Mujuni nawe wo muri Tanzania. Komiseri w’uyu mukino azaba ari Gladmore Muzambi ukomoka muri Zimbabwe.

Rayon Sports irakorera imyitozo kuri FERWAFA na Sitade Amahoro.

Amafoto: Hardy Uwihanganye

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Kalisa

    Kuya 7-02-2018 saa 08:42'

    1 .Bakame
    2. Ange
    3.rutanga
    4. Manzi
    5. Foustin.
    6 .yannick
    7. Shassir
    8.pierrot
    9. Diarra
    10. Chambararaa
    11. Dabel

  2. Iradukunda serge marshall

    Kuya 6-02-2018 saa 21:06'

    gikundiro yacu izabikora kbs dore abakinnyi umutoza yabanzamo;bakame 2tsiery 3rutanga 4ange 5fouste 6yanick 7 djabele 8pierro 9diarra 10kevin 11chaban

  3. NMDA

    Kuya 6-02-2018 saa 19:06'

    Mutwitege,watoto wa buja,turaje.

  4. Obed

    Kuya 6-02-2018 saa 17:32'

    njye ndi umufana wa APR FC ariko kandi ndi umunyarwanda. Rayon sport izadufashe idutsindire iriya kipe kuko umutoza wayo yasuzuguye umupira wacu cyane, bikabije. gusa ni uko numva aba rayon babyinnye insinzi mbere y’umukino kandi iriya kipe nayo si akana.

  5. mmm

    Kuya 6-02-2018 saa 14:08'

    hariya rugende mwibukeko igikombe cya championant APR fc iheruka ariho yagiye kukishimira, wabona hari imitsindo bahatabye ikajya ihora idufata.

  6. manzi

    Kuya 6-02-2018 saa 12:43'

    None se Muhire yarangije kuba imukinnyi wa Rayon?

  7. musa

    Kuya 6-02-2018 saa 11:47'

    dore ikipe nabanza mo ndi umutoza wa rayon bitandukanye nibyatubayeho kuri APR:izamu:(Bakame),Bamyugariro:(Thiery,faustin,sadam,Rutanga,),hagati:(Kwizera, yannick, )abataha izamu:(Hussein, Diarra, shassir,Djabel),abasimbura:kassim,caleb,kavin muhire, mutsinzi, Gabriel, seff ,Nova). ikindi nasaba nuko ikipe dukunda itazongera gukorera umwiherero Rugenda kuko nta na rimwe turatsinda twahakoreye umwiherero

  8. Tutu

    Kuya 6-02-2018 saa 11:14'

    Amahirwe masa Gikundiro

  9. Tutu

    Kuya 6-02-2018 saa 11:14'

    Amahirwe masa Gikundiro

  10. ghkar

    Kuya 6-02-2018 saa 10:10'

    IRIYA KIPE Y’IBURUNDI IRAKOMEYE NIBAJENJEKA IZABANYWA, YAGUZE ABAKINNYI BAKOMEYE HANZE, IKINDI ABARUNDI BAGIRA IMPANO NYINSHI Z’UMUPIRA ,BURIWESE YAGUCA MUJISHO AKAGUTSINDA NTAMIKONO.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru