RUHAGOYACU.com

CNSOR: Amb. Munyabagisha yasimbuye Robert Bayigamba- Komite yatowe

Amatora y’urwego rukuru rw’imikino mu Rwanda, Komite Olempike, yabaye kuri uyu wa Gatandatu, yasize Amb. Munyabagisha Valens ari we utorewe kuba perezida wa komite olempike kuri manda y’imyaka ine.

Amb. Munyabagisha wari umukandida rukumbi kuri uyu mwanya yaje gutorwa n’amajwi 43 mu gihe abagera ku 2 baje kwifata bityo atorerwa uyu mwanya dore ko yasabwaga kubona byibura 51% by’abatoye.

Amb. Munyabagisha, akaba yasimbuye Robert Bayigamba wigeze kuba ministiri w’imikino, wayoboraga komite olempike kuva mu 2013.

Komite nshya y’urwego rukuru rw’imikino mu Rwanda yatowe kuri uyu wa Gatandatu:

  • Perezida: Amb. Munyabagisha Valens
  • Visi Perezida wa mbere: Rwemarika Felicite
  • Visi Perezida wa kabiri: Bizimana Festus
  • Umunyamabanga Mukuru: Bizimana Dominique
  • Umubitsi: Ingabire Alice
  • Abajyanama: E’gairma Hermine na Nzabanterura Eugene
  • Umugenzuzi w’Imari: Umwari Josette
Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. GAHAMANYI

    Kuya 12-03-2017 saa 10:46'

    Nagirango APR FC rwose idukure mumazi abira kuko birashobokako barutahizamu bashakwape bishobora kuba nkabyabindingo ntamutwa ushimwa kabiri


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru