RUHAGOYACU.com

Coka wahoze muri Marine yerekeje mu ikipe ya Kirehe

Uwahoze ari umutoza w’ikipe ya Marines Nduhirabandi Abdoul Karim bakunze kwita Coka, ageze kure ibiganiro n’ikipe ya Kirehe yo mu Burasirazuba bw’u Rwanda, aho nta gihindutse ari buze kwerekanwa nk’umutoza mushya kuri uyu wa kabiri.

Coka wageze muri Marines mu mwaka w’1998 nk’umukinnyi agatangira kuyitoza mu mwaka wakurikiye, yaje gutandukana n’iyi kipe ubwo yari amaze kuyifasha kuguma mu cyiciro cya mbere, gusa akaza gusezererwa ku mpamvu zitashyizwe hanze n’ubuyobozi.

Coka yitezwe i Nyakarambi kuri uyu wa kabiriCoka yitezwe i Nyakarambi kuri uyu wa kabiri
Kishi wahoze atoza Kirehe kuri ubu agiye gusimbuzwa bwa kabiri mbere y'intangiriro za shampiyonaKishi wahoze atoza Kirehe kuri ubu agiye gusimbuzwa bwa kabiri mbere y’intangiriro za shampiyona

Uyu mutoza utari warabonye akazi nyuma yaho, yaje gutangariza RuhagoYacu ko koko ari mu biganiro na Kirehe gusa ko atari yashyira umukono ku masezerano.

Coka yagize ati: “Ni byo twaraganiriye na Kirehe kuri uyu wa kabiri ni bwo dushobora kubirangiza.

Nta kinini natangaza bitari byasozwa gusa kuri gahunda ntabwo nzasinya umwaka urenze umwe muri yo”.

Ikipe ya Kirehe ikaba igiye gusimbuza uwri umutoza wayo Ntakagero Omar nta mukino n’umwe atoje nyuma yo kumutuma ibyangombwa ntibiboneke nkuko ubuyobozi bubitangaza.

Coka ari kumwe na Marines batsindiye Kirehe iwayoCoka ari kumwe na Marines batsindiye Kirehe iwayo

Kuri uyu wa mbere, RuhagoYacu ikaba yari yavuganye na perezida w’iyi kipe Habanabakize Celestin adutangariza ko mu minsi itatu iri bube yatangaje umutoza mushya izakorana na we mu mwaka wa shampiyona uza.

“Mu minsi itatu gusa turatangaza umutoza mukuru yaba Omar cyangwa se uwundi gusa tuzamutangaza bitarenze iminsi itatu. Ntabwo tuzi niba(Ntakagero Omar) ari mu Rwanda gusa mu minsi itatu tuzatangaza umutoza wa Kirehe”.

Ikipe ya Kirehe yari yarangije ku mwanya wa 11 n’amanota 32 ni umwe mu zitarigaragaje cyane ku isoko ry’igura mu Rwanda aho kuri ubu yatangiye imyitozo n’abakinnyi biganjemo abayihozemo mu mwaka ushize. Iyi kipe ikaba iteganya imikino ya gicuti n’amakipe akomeye mbere y’itangira rya shampiyona.

Abafana ba Kirehe kuri ubu bategereranyije amatsiko iby'uzaba umutoza w'ikipe yabo umwaka utahaAbafana ba Kirehe kuri ubu bategereranyije amatsiko iby’uzaba umutoza w’ikipe yabo umwaka utaha

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru