RUHAGOYACU.com

Collège St André na LDK mu bitwaye neza hasozwa imikino ya Ligue 1 mu banyeshuri

Imikino ihuza ibigo by’abanyeshuri yisumbuye yasozwaga mu ma Ligue kuri uyu wa gatatu aho akarere ka Nyarugenge kigaragaje kegukana ibikombe bitandatu mu 10 byatanzwe muri Ligue ya mbere y’iyi mikino ifite icyo ivuze kuri ejo hazaza h’u Rwanda muri siporo.

Ligue ya mbere ni imwe mu ma Ligue atandatu akinirwamo imikino nk’iyi mbere yo guhurira ku rwego rw’igihugu, harebwa amakipe azitwara neza agahagararira igihugu mu mikino ya Feassa. Iyi Ligue inakunze kugaragaramo amakipe akomeye, ihuriramo ibigo byo mu turere twa Nyarugenge, Gasabo, Kicukiro, Bugesera na Gicumbi.

Abakobwa ba LDK(icyatsi) bihanangirije aba Collège St André(umukara)Abakobwa ba LDK(icyatsi) bihanangirije aba Collège St André(umukara)
Lycee de Kigali yari yizaniye abafanaLycee de Kigali yari yizaniye abafana
Yari imikino igaragaza abakinnyi b'ejo hazazaYari imikino igaragaza abakinnyi b’ejo hazaza
Hatanzwe ibikombe bitandukanyeHatanzwe ibikombe bitandukanye

Iyi mikino yabereye mu Gatenga kuri Don Bosco aho bakunze kwita kwa Carlos, yanagaragayemo amwe mu masura asanzwe muri siporo y’u Rwanda.

Aha, harimo Niyoyita Alice wa Kabusunzu akaba anasanzwe mu ikipe y’igihugu y’abagore, hakaza Nshobozwabyosenumukiza wamenyekanye cyane mu ikipe y’igihugu y’abato muri Basketball ubusanzwe akaba akinira APE Rugunga, hamwe na Lycee de Kigali y’abahungu mu mupira w’amaguru yiganjemo abakinnyi ba Vision iherutse kugora APR FC mu gikombe cy’amahoro.

Umutoza Dominique usanzwe atoza mu cyiciro cya mbere yatozaga IPRC y'abahunguUmutoza Dominique usanzwe atoza mu cyiciro cya mbere yatozaga IPRC y’abahungu
Rujugiro usanzwe afana APR FC yari inyuma ya APE Rugunga yigahoRujugiro usanzwe afana APR FC yari inyuma ya APE Rugunga yigaho
Ruhago y'abagore yarimo abasanzwe bakina nk'uyu kapiteni wa APAERRuhago y’abagore yarimo abasanzwe bakina nk’uyu kapiteni wa APAER
As Kigali y'abakobwa mu mikino y'abanyeshuri yari ihagarariwe na GS KabusunzuAs Kigali y’abakobwa mu mikino y’abanyeshuri yari ihagarariwe na GS Kabusunzu
Vice Mayor wa Nyarugenge(hagati) na we yari yaje kwirebera uko akarere ahagarariye kitwaraVice Mayor wa Nyarugenge(hagati) na we yari yaje kwirebera uko akarere ahagarariye kitwara
APE Rugunga ikinamo Nshobozwabyosenumukiza, ni yo ihabwa amahirwe yo kuzegukana igikombe muri Basketball ku rwego rw'igihuguAPE Rugunga ikinamo Nshobozwabyosenumukiza, ni yo ihabwa amahirwe yo kuzegukana igikombe muri Basketball ku rwego rw’igihugu

Iyi mikino yatangiye ku masaha y’igicamunsi, yasize amakipe atandatu ahagarariye Nyarugenge yegukanye ibikombe(Basketball abahungu&Abakobwa, Ruhago abahungu&abakobwa, Rugby na Netball). Ibindi bikombe, Kicukiro yatwaye ibikombe bibiri bya Volleyball mu bakobwa, Gicumbi itwara icya Handball mu bahungu mu gihe Bugesera yatwaye icya Handball mu bakobwa.

Christian Saido ushinzwe imikino nk’iyi muri Nyarugenge, yadutangarije ko ibi bari babyiteze.

Yagize ati: “Twari twaravuze ko imikino tuyishyigikiye none birangiye tubigaragaje uyu munsi”.

Tugiye gukarishya imyitozo kuko tugiye kujya ku rwego rw’igihugu kugirango amakipe yacu azashobore kwitwara neza abe ari twe tugira amakipe menshi mu mikino ya Feassa”.

Handball ni umwe mu mikino mike itegukanywe n'ibigo byo muri KigaliHandball ni umwe mu mikino mike itegukanywe n’ibigo byo muri Kigali
Volleyball IPRC yagaragaje ko imaze kumenyera imikino y'amabokoVolleyball IPRC yagaragaje ko imaze kumenyera imikino y’amaboko
IPRC yari yabyambariye kweri!IPRC yari yabyambariye kweri!
APE Rugunga na LDK ni umwe mu mikino yari iryoshye kuri uyu munsiAPE Rugunga na LDK ni umwe mu mikino yari iryoshye kuri uyu munsi
Abafana batandukanye bari bahabayeAbafana batandukanye bari bahabaye
Ruhago LDK yigaragaje itsinda 3-1Ruhago LDK yigaragaje itsinda 3-1

Mu bigo ku giti cyabyo, Lycee de Kigali yatahanye ibikombe bibiri(ruhago y’abahungu na Basketball y’abakobwa) mu gihe Collège St André yegukanye igikombe cya Netball ikanatsindirwa ku mikino yanyuma ya Basketball mu bakobwa na Volleyball mu bahungu hamwe na Rugby.

Imikino nk’iyi ikazakomeza mu rwego rw’igihugu mu cyumweru gitaha, hahura amakipe yitwaye neza mu ma Ligue aherereyemo.

Saido(ibumoso)Umuyobozi wa APE Rugunga akaba anahagararye iyi mikino muri Nyarugenge, akurikirana ruhago y'abahungu(ikigo cye cyatewe mpaga nyuma yaho academie ya APR yimanye abakinnyi basanzwe bahiga)Saido(ibumoso)Umuyobozi wa APE Rugunga akaba anahagararye iyi mikino muri Nyarugenge, akurikirana ruhago y’abahungu(ikigo cye cyatewe mpaga nyuma yaho academie ya APR yimanye abakinnyi basanzwe bahiga)
Byari ibyishimo ku makipe yatwaye ibikombeByari ibyishimo ku makipe yatwaye ibikombe
LDK ni yo yegukanye igikombe mu bahunguLDK ni yo yegukanye igikombe mu bahungu

Uko imikino yanyuma yagenze muri rusange:

  • Football Abahungu: LDK(Nyarugenge) 3-1 Gs Byumba Inyange (Gicumbi)
  • Football abakobwa: Gs Kabusunzu(Nyarugenge) 1-0 APAER (Gasabo)
  • Volleyball Abahungu: Don Bosco Gatenga(Kicukiro) (Seti) 3-0 College Saint Andre (Nyarugenge)
  • Volleyball abakobwa: IPRC Kigali (Kicukiro) (Seti) 3-0 GGAST(Bugesera
  • Basketball abahungu: APE Rugunga (Nyarugenge) 47-38 LDK(Nyarugenge)
  • Basketball abakobwa: LDK (Nyarugenge) 62-04 CSA (Nyarugenge)
  • Handball abahungu : TTC De La Salle (Gicumbi) 21-16 Gs Kimisagara (Nyarugenge)
  • Handball Abakobwa Gs Mwendo (Bugesera) 24-15 Gs Nyinawimana (Gicumbi)
  • Rugby: Gs Ste Famille (Nyarugenge) 67-10 CSA (Nyarugenge)
  • Netball 1. CSA (Nyarugenge)
Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru