RUHAGOYACU.com

Crespo mu nzira zo kwerekeza muri Miroplast aguranywe rutahizamu w’umunyaghana

Uwari rutahizamu w’ikipe ya Kiyovu Sports Sebanani Emmanuel Crespo ari mu nzira yo gutangwa mu ikipe ya Miroplast akagurana na rutahizamu ukomoka muri Ghana Akffo Mohamed.

Amakuru agera kuri RuhagoYacu, ni uko Crespo wanyuze mu makipe atandukanye mu Rwanda atumvikanye n’umutoza we Cassa Mbungo Andre birangira amuhagaritse mu myitozo kubera imyitwarire atashimye.

Ibi byatumye uyu musore waje aturutse muri As Kigali amara igihe adakina ndetse akaba agiye gusohoka muri Kiyovu Sports nta gitego ayitsindiye.

Byari ibyishimo ubwo Crespo yazaga muri Kiyovu Sports mu ntangiriro z'uyu mwaka wa shampiyona(Foto Dukuze)Byari ibyishimo ubwo Crespo yazaga muri Kiyovu Sports mu ntangiriro z’uyu mwaka wa shampiyona(Foto Dukuze)

Crespo utari mu bakinnyi ba Kiyovu Sports batangiye imyitozo kuri uyu wa mbere, bivugwa ko agiye gutangwa mu ikipe ya Miroplast, Kiyovu Sports ikongera miliyoni n’igice(1 500 000Frw) igahabwa umunye-Ghana Akffo Mohamed ukinira iyi kipe.

Kiyovu Sports ikeneye gukomeza ubusatirizi bwayo ku buryo bwose bushoboka, umutoza wayo avuga ko bavuganye n’abakinnyi batandukanye ariko hagitegerejwe amikoro ngo bashobore kuba bababona.

Cassa Mbungo yari yagize ati: “Andi makipe ari kwiyubaka natwe birasaba ko twongeramo abakinnyi cyane cyane mu bastira izamu kugira ngo tugumane uwo mwanya.

Twavuganye n’abakinnyi batandukanye ariko birasaba uburyo. Iyo udafite amafaranga kuvugana ntacyo byaba bimaze. Tugomba gushakisha uburyo kugira ngo tubone abo twifuje”.

Harerimana Mussa wambaye numero 10, ni kimwe mu bisubizo ku busatirizi bwa Kiyovu Sports(Foto Ntare Julius)Harerimana Mussa wambaye numero 10, ni kimwe mu bisubizo ku busatirizi bwa Kiyovu Sports(Foto Ntare Julius)

Ku ruhande rwa Miroplast, umwe waganiriye na RuhagoYacu yatubwiye ko bari mu biganiro byo kuzana Crespo gusa ko kubijyanye no kumugurana umunyaghana ndetse n’ibindi byimbitse ntacyo yabitangazaho.

Sebanani Emmanuel Crespo niyerekeza muri Miroplast azaba ari umwe mu bakinnyi bakiniye amakipe menshi mu Rwanda dore ko yanyuze muri Musanze FC, APR FC, Mukura Victory Sports, Police FC na Kiyovu Sports yakiniraga.

Akffo Mohamed watsinze igitego Rayon Sports arimo kwifuzwa na Kiyovu SportsAkffo Mohamed watsinze igitego Rayon Sports arimo kwifuzwa na Kiyovu Sports

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. ekambi

    Kuya 9-01-2018 saa 13:52'

    nibazane chabalala

  2. kaku

    Kuya 9-01-2018 saa 13:16'

    umuntu utsinze igitego rayon ahita agira agaciro.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru