RUHAGOYACU.com

Cyubahiro yafashije AS Kigali gusatira APR, Pepiniere yihererana Etincelles

Umukino w’umunsi wa 20 wa Azam Rwanda Premier League wahuzaga AS Kigali n’Amagaju urangiye AS Kigali yegukanye amanota 3 nyuma yo gutsinda Amagaju FC igitego kimwe kubusa cya Cyubahiro Janvier.

Uyu mukino watangiye utaryoheye ijisho ku mpande zombi nubwo wanitabiriwe n’abafana bakeya, Amagaju yaje kubona ikarita itukura hakiri kare yahawe Sibomana Araphat ku munota wa cumi na karindwi, ariko bisa naho ntacyo byahinduye ku mikinire y’amakipe yombi dore ko igice cya mbere cyarinze kirangira nta kipe nimwe igerageje uburyo bukomeye ku izamu ry’indi.

Igice cya kabairi cyatangiye amakipe yombi agaragaza gusatira arinako abatoza bagenda bakora impinduka mu kibuga binjiza abakinnyi abandi basohoka. Iminota imaze kuba muri mirongo itandatu rutahizamu w’Amagaju Shabani Hussein Chabalala yaje kugira imvune mu rutugu itamwemerera kuguma mu kibuga yerekezwa kwa muganga.

AS Kigali yabaye nk’iyiharira umukino Chabalala amaze kuvamo kuko yasaga nk’aho yari yazonze ba myugariro ba AS Kigali, ntibyatize rero kuko ku munota wa mirongo irindwi na karindwi Cyubahiro Jamvier yaje kubonera AS de Kigali igitego, umupira w’umuterekano wari uhinduwe imbere y’izamu maze ashyiraho umutwe igitego kiba kirinjiye, As Kigali ikomeza gusatira ariko umukino urangira ntagihindutse.

Nyuma yo gutsinda Amagaju AS Kigali ifashe umwanya wa gatatu mu gihe umukino utaha izaba yasuye Gicumbi, umukino uzabera i Gicumbi.

Mu yindi mikino yabaye, Pepiniere FC yabonye intsinzi ya kabiri muri shampiyona, itsinda Etincelles 2-0 ku Ruyenzi, mu gihe Espoir FC yakiriye Gicumbi FC, banganya 0-0.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. ciddy

    Kuya 13-03-2017 saa 04:19'

    Umutoza wa etincelles yabetinze kbsa yariye akantu njye ntago mbyumva
    ntabwo byumvikana uburyo Pepiniere ya
    nyuma yatinda biriya bitego byose! ubwose ikipe yambere niyo yari yabanjemo raa

  2. Mugoyi

    Kuya 12-03-2017 saa 14:31'

    Uyu mutoza yabetinze kbsa yariye akantu ntabwo byumvikana uburyo Pepiniere ya nyuma yatinda biriya bitego byose!

  3. pass

    Kuya 12-03-2017 saa 00:02'

    mukosore urwo rutonde ndabona harimo amakosa uko amakipe akurikirana

  4. gad

    Kuya 11-03-2017 saa 23:28'

    arik9 konajyambemera namwe mwabaye abafana tu.
    murebe kuri tableau yanyu? title ni umunsi wa 18? ese izi equipe mutubwiye zo komutanditse amanota yazo nimikino zimaze gukina mukandika aya kirehe na APR gusa? ibi bigaragaza kutaba abumwuga

  5. rulove

    Kuya 11-03-2017 saa 21:39'

    Ariko namwe banyamakuru mukabije kuducanga kbs! nimurebe umutwe w’iyi nkuru !


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru